Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA RY’UMUKAZANA WIRABURA.
.
Episode 43
.
Twaherutse Denis abonye Gweni muri centre ahita asana Shoferi ubatwaye guparika imodoka.
.
Umwanditsi Chris nandi Ishimwe.
.
Umushoferi aparika imodoka Denis areba inyuma aho abonye Gweni. Papa we biramucanga abaza Denis icyo abonye kidumye avuga bahagarik imodoka.
Denis ati” Mbonye inshuti yanjye ntaherukaga.
Papa Denis ati” Denis jya uba class usobanukirwe neza urwego rwawe. Uwo muntu ntabwo ari wowe ukwiye kumubona ugasamara.
Denis ati” Ariko papa ko mba wagira ngo ikintu cy’ubumuntu ntacyo muzi. Ndakubwiye ngo n’inshuti yanjye. Wenda mwihangane kuba mbahagarikishije ariko mwihangane mbanze murebe mvugane cyangwa se mwe mukomeze njya ndaza gushaka ukundi ngera mu kazi.
.
Papa Denis ti” Sohoka umurebe ariko ntutinde.
.
Denis asohoka mu modoka areba Centre hose ahantu yarabonye Gweni. Aba arongeye aramubonye ahantu hari aka restourant gato cyane maze agenda ahagana. Agenda amusanganira.
Gusa agiye kumugeraho Gweni aba yinjiye mu nzu byibura atanahindukiye ngo abone ko Denis yarimo aza aje kumureba. Gusa aho yinjiye Deis arahabonye.
.
Denis ahageze arinjira mu ka restourant haimo abantu benshi. Araranganya amaso abura Gweni. Abaza umwe mu baseriveri ati” Ndimo gushaka Gweni.
Umuservier ati” Gweni wuhe??
Denis ati” Ntabwo uzi Gweni
Umuseriver ati” Reka da.
.
Denis agerageza kumusobanurira uko ameze.
Umuseriver ati” Ariko abantu bameze gutyo ni benshi. Rero uwo muntu witwa Gweni urimo gushaka hano ntawe nzi rwose. Nonese ntuboa ko abantu bose bari hano.
Denis ati:” Ndamubonye yarahagaze hano hanze yinjiramo hano mureba.
Umuseriveri ati” Nonese niba yinjiyemo hano kiba umutamubona nyine. Cyereka niba uvuga Mabuja. Kandi Mabuja ntabwo yitwa Gweni.
Denis ati” Ese nabonana nuwo mabuja wawe??
Umuseriveri ati” Reka mukurebere
.
Kurundi ruhande Brigitte ari mu myenda arimo gutoranya umwenda agiye kgenda yambaye. Ahitamo uwo ashaka maze arawambara. Yitera make up zose ashaka arangije ava mu cyumba aramanuka. Ageze muri Saro abona Mama Dens na Manda bicaye muri Saro.
Mama Denis ati” Ugiye he??
Brigitte araseka ati” Nonese aho umuntu agiye atanga report??
Manda ati” Ariko Brigi ko numva ufite ururimi rw’agasuzuguro?
Brigitte ati” akahe gasuzuguro?
Manda ati” Jya umenya uko uvugisha Nyokobukwe.
Brigitte ati” Ibyo ndabizi ariko se ikosa nkoze nirihe mubyo mvuze nirihe?? ubu njye mbaha report yaho ngiye hose se??
.
Mama Denis ati” Ariko narinkubajije bisanzwe.
Brigitte ati” Ngiye muri gahunda zanjye.
Mama Denis aramurebaaa ati” Ok
.
Brigitte arigendera.
Manda arumirwa ati” Nyamara Sisi uyu we agiye kuzatubera ihwa. Tumwitege.
.
Kurundi ruhande Denis atagereje ubona Gweni. Umuseriveri aba aragarutse ati” Ndamubuze sinzi aho agiye.
Denis biramubabaza maze ava aho asubira mu modoka baragenda.
Papa Denis ati “ Ko ugarutse ubabaye se kandi uvuye kureba inhsuti yawe.
Denis ati” Ntakibazi papa.
.
Kurundi ruhande Brigitte ageze mu rugo kwa Papa we.
Papa Brigitte ati” Mukobwa wanjye.
Brigitte ati” Karame papa.
Papa ati” ndaboa umeze neza cyane.
Brigitte ati” Meze neza birenze Papa.
.
Papa Brigitte ati” Bimeze gute hariya muri ruriya rugo.??
Brigitte ati” Byose bimeze neza.
Papa Brigitte ati” Oya ntabwo biramera neza kuko ntabwo urafatisha neza ngo uhagire imbaraga.
Brigitte ati” Ese Papa buriya hari igisigaye?? njye na Denis twasezeranye ivangamutungo
Papa Brigitte ati” Oyaa banza ugire uruhare no kuri company.
.
Brigitte ati” Narugira gute se cyereka nimara kuba umurage wa Denis.
Papa Brigitte ati”Oya shaka uko utuma bishoboka vuba.
Brigitte ati” Ibyo nabikora gute??
Papa Brigitte ati” Umva ntabwo uri akamara uri umukobwa wanjye.
.
Tugaruke muri centre kuri ka ka Restourant , Gweni avuye mu gikari cyako wa Museriveri Eliya aza imbere ye ati” Mabuja hari umugabo uvuye hano agushaka.
Gweni ati” Umugabo umeze gute??
Eliya ati” Yari umugabo umeze nk’umukire
Gweni ati” Ubwo Umukire waba uje kunshaka yaba arinde?
Eliya ati” Ariko simbuzi neza niba ari wowe yashakaga kuko aje avuga ko ashaka Gweni.
.
Gweni arikanga.
Eliya ati” Nonese Mabuja waba witwa Gweni??
Gweni ati” Yego.
Eliya araseka ati” Menye izina ryawe.
Gweni nawe araseka ati” Kandi uri akamara!
.
Tugaruke kwa Brigitte iwabo kwa Se.
Papa Brigitte ati Brigitte kora uko ushoboye urumva neza.
Brigitte ati” Yego papa.
Papa Brigitte ati” Musaza se yaguhamagaye??
Brigitte ati” Oya.
Papa Brigitte ati” Agiye kugaruka mu Rwanda.
Brigitte ati” Ni byiza. Kubera iki njye atamugishije uwo muswa.
Papa ati” Buriya araza kugumagara.
.
Tuze mu rugo kwa Denismu masaha y’Umugoroba ahagaze mu cyumba, mama we aza kumureba.
Mama we ati” Mwana wanjye urumva umeze neza?
Denis ati” Yego meze neza.
Mama Denis ati” Ese urabona umugore wawe ameze neza.
Denis ati” Brigitte se hari ikibazo afite??
Mama Denis ati” Njyewe ndabona atari kumurongo.
Deis ati” Atari kumurong gute??
.
Brigitte aba arabinjiranye asanga bamuvuga.Mama Denis amubonye araceceka. Brigitte aza imbere ye aramureba cyane mu maso.
Brigitte ati” Nonese burya nuku Mabukwe aza kuvugavuga Umukazana we imbere y’Umuhungu we.
Mama Denis ati” Nabazaga Umugab wawe niba Umeze neza.
Brigitte aseka ababaye ati” Ariko ibyo warikubibaza njye apana umuhungu wawe. Ese ubu ibi nabyita iki kandi.
.
Denis arabareba arabihorera we arimo kwibuka Gweni yabonye kare ariko yajya kumushaka akamubura. Ahita asiga mama we n’Umugore we arigender asiga bahana ikinyarwanda.
.
Udacikwa na Episode ya 44
Comments