Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA RY’UMUKAZANA WIRABURA.
.
Episode 44
.
Twaherutse Umukazana na Nyirabukwe barimo bashwana.
.
Umwanditsi Chris Nandi Ishimwe.
.
Denis yabaretse arashoka yigira hanze aza guhagarara hafi ya pisine yaho mu rugo. Abandi hejuru bakomeze kubwirana amagambo atari meza. Denis ajo aagaze hanze arimo kwibuka gus ukuntu kare yabonye Gweni ariko akamubra ubwo yaragiye kumureba.
.
Uwo mwanya ahagaze imodoka ya Micky yinjiye mu rugo mugipangu arikumwe n’inshuti ze Mia na Jovia bava mu modoka babona Deis ahagaze aho hanze.
Mia ati” Musaza we ko ahagaze haiya nkufite ikibazo??
.
Baza kumureba bramusuhuza.
Micky ati” Bro hari ikibazo ufite.
Denis ati” Oya
Micky ati” Umeze neza??
Denis ati” Yego.
Mia ati” Ntabwo twari duherutse kukubona.
.
Jovia areba Mia maze araseka nuko bava aho baza mu nzu Jovia avugana na Mia.
Jovia ati” Nbu uracyumva wavugana n’Umugabo w’abandi
.
Uko barimo kwinjira mu nzu Mama Denis we arimo kuva mu cyumba cya Denis arakaye cyane kubera ko amaze kubwirana nabi n’Umukazana we. Aza mri Saro yicarana umujinya.
Manda aramureba ati” Bigenze gute??
Mama Denis ati” Bisa nkaho Brigtte ntigeze mu meya mbere hose.
Manda ati” Abantu barahinduka.
.
Micky na ba Mia bageze mu nzu basanga Mama yarakaye.
Micky ati” Mama habaye iki ko mbona warakaye??
Mama Denis ati” Ntacyo.
.
Mia na Jovia baramushuza.
Auntie Manda ahita abwira Mick ati” Brigitte arimo gusuzugura mama wawe.
Micky ati” Gute yasuzugura Mama se??
.
Micky ahita azamuka ahejuru ajya kumureba aza mu cyumba asanga Brigitte arimo guseka avugana n’abantu be kuri video call.
Micky aba aramwinjiranye.
Brigitte aramureba ati” We bite ko winjira udakomanze.
Micky ati” Hari hafunguye.
Brigitte ati” None kuba hari hafunguye??
Micky ati: Kubera iki urimo gusuzugura mama.
Brigitte araseka ati” Ngaho ubu se mama wawe ni wowe aje kuregera??
Micky ararakara ati” Mama ntabwo aje kukundegera ariko menye neza ko urimo kujya umusuuguru kandi uzi neza ukuntu mama yagufashe nk’Umukobwa we.
.
Brigitte arahaguruka aza imbere ye ati” Mama wawe ntanahamwe namusuzuguye. Ahubwo jya kumubaza icyo yabwiraga Umugabo wanjye. Ubwo nazaga nsanze arimo kubwira Denis ko ntashobotse. Niki kibi nakoze kuburyo Mama wawe yaba atangiye kunyeranya n’Umugabo wanjye.
Micky arabyumva.
Brigitte ati” Ibyo mama wawe acinja kubera iki ataza ngo abivugane nanjye aho gutangira kujya yihererana umuhungu we akamubwira ibyo ntazi. Ikindi njyewe simenyereye kubaho ubuzima bw’amategeko. Ibaze nawe ugiye gushaka ahantu agatangira kuguha amategeko yabo ngenderwaho.
.
Micky arabyumva.
Brigitte ati” Umva niba ntakindi uvuga mpa akanya ube ugiye.
Mickyava mu cyumba cy’abandi aragenda.
.
Kurundi ruhande Gweni yibereye mu kazi ke ka restaurant gato yashize arikumwe n’Umukozi we Eliya.
.
Hakuno mu rugo mu cyumba cya cya Micky arikumwe n’inshuti ze Mia na Jovia barimo gupanga ko bagiye gusohoka bakajya ahantu ku mazi ni ahantu hakunda kuza abantu batandukanye baje kuhishimishiriza.
.
Denis nawe ahagaze imbere ya Mirror arimo kwitegura neza agiye kujya mu kazi. Brigitte aza inyuma ye aramureba ukuntu ameze.
Brigitte ati” Cher buriya birakwiye ko twakomeza kuba hano mu nzu y’iwanyu.
Denis ati” Inzu ya hano ni nini yae hari ikibazo ufite.
Brigitte ati” Nonese urabona njye na Mabukwe tutagiye kujya tugongana cyane.
Denis ati” Nonese wowe nawe ubundi ko mwahoze muri inshuti magara ubu nikihe kibazo kii hagati yanyu.
Brigitte ati” Cher wikwigiza nkana, urabizi ibya ba Nyirabukwe n’abakazana. Twari tumeranye neza ntaraba Umukazana we none ubu namaze kuba we sinzi ikibazo afite. Ese ubwowowe ntugiye kujya ujya kuruhande rwa Mama wawe aho kumva njye.
Denis ati” Njyewe ntaruhande nzajya mfata.
.
Brigitte ati” Njye ndumva twava hano mu rwego rwo kwirinda ibibazo byazavuka.
.
Denis aramureba gusa maze arigendera.
.
Tuze kuri restaurant Gweni ari mu kazi. Eliya aza imbere ati” Mabuja nje kukwibutsa agahusa wanyemereye.
Gweni ati” Harya urashaka kujya he??
Eliya at” Nshaka kujya koga .
Gweni ati” Ubwo se ntiwazajyayo ubutaha.
Eliya ati” Sinakubwiye ko uyu munsi aribwo igiciro baba bagikubise hasi.
.
Gweni ati” Ntakibazo.
Eliya ahita amuhobera cyane ati” Urakoze cyae mabuja.
Gweni ati” ibyo bya Mabuja narakbwiye ko ugomba kubyiagirwa mu mutwe wawe.
Eliya araseka ati” Yego Auntie.
Gweni ati” Sawa ariko ntuze kurenza igihe twavuganye.
.
Eliya ajya kwitegura aragnda. Gweni asigara mu kazi. Hashize akanya hari uwinjye Gweni amubonye agwa mu kantu. Denis .
Denis nawe abonye Gweni nyuma y’amazi arenga abiri atamubona. Bararebana hashira akanya.Umutima wa Denis yumva ubaye ukundi kuntu. Gweni nawe kogera kubona Denis bihindura uko yiyumva mui we.
.
Kurundi ruhande hari umushitis wa Brigitte ugeze u rugo kwa Denis. Yitwa Cloy . Brigitte aza hanze kumwakira barahoberana cyane.
Brigitte ati” Urakoze kuza Cloy wanjye.
Cloy ati” Uma twari dukumburanye.
Brigitte ati” Umva bireke.
Cloy ati” Cyakora ndabona waraje kuba I Bwami.
Brigitte araseka ati” Ni karibu.
.
Baza mu nzu bahura na Mama Denis atambuka .
Brigitte ati” Cloy uyu niwe Mabukwe wanjye.
Cloy aramusuhuza.
Brigitte ati” Mama uyu ni Cloy ni inshuti yanjye
Mama Denis ati” Ni karibu .
Cloy ati” Murakoze cyane.
Manda nawe aba araje.
Brigitte ati” Uriya ni Manda avukana na Mabukwe.
Manda nawe asuhuzanya na Cloy.
.
Brigitte ati” Cloy ngaho twikomereze tujye kuganira.
.
Brigitte ahamagara Sabine. Sabine araza. Mama Denis na Manda bari aho barimo kureba.
Brigitte ati” Dutegurire icyo kurya cyiza ukituzanire mu cyumba.
Mama Denis ati” Arimo gutegurira hamwe.
Brigitte ati” Oya mama njye ntabwo mfite gutegereza.
.
Brigitte areba Sabine ati” Sabine uranyumvise??
Brigitte na Cloy barakomeza bajya hejuru.
Mama Denis areba Sabine ati” Subira mu kazi kawe ubareke.
Sabie yisubirira mu kazi ke.
.
Kurundi ruhande Micky . Mia na Jovia bari mu mazi barimo koga. Aho bari hari abantu batandukanye. Aho hantu ni ahantu heza cyane abantu bakunda kuza kuruhikira.
Eliya nawe ari aho hantu nawe ari mu mazi arimo koga, abona Micky mu mazi aramurangarira cyane aba amugiriye crush maze atangira koga agana mu gace barimo kogeramo.
.
Kurundi ruhande Gweni na Denis baracyarikumwe.
Denis ati” Byakugendekye gute??
Gweni ati” Denis ni inkuru ndende itari na ngombwa ko twavuga. Ahubwo umugore wawe ameze neza.
Denis ati” Kuva nakubura ibintu byose byarazambye.
Gweni ati”Byarazambye gute kani ufit umugore ufite umuryango.
Denis ati” Kubana na Brigitte ntabwo byari amahitamo yanjye.
.
Gweni arabyumva maze aramureba ati” Denis wagiye mu kazi nanjye nkakora akazi?
.
Tugaruke mu rugo kwa Denis iwabo mu rugo. Brigitte na Cloy barimo kuganira.
Brigitte ati “None mpa inama cloy. Ndakora iki kugira Company ijye mu biganza bya Denis ko aribwo najye nayigiraho ububasha??
Cloy ati” Kugira ngo bishoboke nuko Papa Denis yaba adahari. Naho ubu ntabwo wabwira Umugabo wawe ngo nasabe Papa we kumwegurira Company ayiyobore. Urumva se byashoboka?
.
Brigitte ati” None ni gute Papa Denis ndaza gutuma aba adahari noneho Denis agafata Company? Ubwo se mutege amabandi amwice?
Cloy ati” Oya ibyo bishoboka kuba ingaru. Ahubwo muroge umumugaze ntazasubire mu kazi.
.
Udacikwa na Episode 45
Comments