Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA RY’UMUKAZANA WIRABURA
.
Episode 45.
.
Twaherutse Cloye ahaye Brigitte inama yo kuba yamugaza Papa Denis kugira ngo ahe Denis Company ayiyobore.
.
Umwanditse ni Chris nandi Ishimwe.
.
Brigitte atekereza neza kunama bamuhaye yumva niyo pe! Areba Cloye araseka ati” Ibyo umbwiye nibyo ariko se ubwo nzamuroga gute??
Cloy aramureka ati” Ntukifate gutyo uzi icyo ashaka niki atakora?? kandi icyo ashaka gukora ni gute yabura uburyo bwo kubikora??
Brigitte abitekerezaho neza ati” Uravuga ukuri. Ntabwo nabura uko nabikora wamugani wawe.
.
Cloy ati” Cyane rwose.
Brigitte ati” reka ndebe Sabine ndabon yatinze.
.
Kurundi ruhande Denis aracyari muri Restaurant ya Gweni yanze kuhava. Gweni nawe yakomeje akazi ariko akajya amureba.
Gweni ati” Ese ntabwo uva hano ngo ujye mu kazi.
Denis ati” ese urashaka kunyirengagiza.
Gweni ati” Denis ntabwo nakwirengagje. Iyo nkwirengagiza nakabaye nakwihakanye. Ariko ntabwo nigeze nkwihakana.
Denis ati” Ndashaka umwanya wo kuvugana nawe.
Gweni aramureba ati” Ese hari igishya tugiye kuvuga?? cyangwa ibyo twaganira hari igishya byaba bigiye kurema??
.
Kurundi ruhande ku kazi Denis arimo gushakshwa bamubuze kandi hari ibyingenzi byihutirwa agomba gukora
Papa we afata telephone aramuhamagara . telephone ya Denis irasona abona ni Papa we.
Gweni nawe arabibona ati” Ku kazi bakubuze dore batangiye kuguhamagara. Waretse kwica akazi.
Denis yitegereza Gweni yitaba Papa we amubwira ko agiye kuza.
Gweni ati” Denis genda jya mu kazi.
.
Tugaruke mu rugo Brigitte arimo gutonganya Sabine amubaza impamvu yatinze kandi yamubwiye kare.
Sabine ati” Bigiye gutungana.
Brigitte ati” Narinakubwiye ko twe tudafite gutegereza.
.
Mama Deis aba araje asanga batongana.
Mama Denis ati”Brigitte reka guteza akavyo.
Brigitte aramureba ababaye maze araseka ati” eeeh ngo ndimo guteza akavuyo??
Mama Denis ati” Yego urimo kwitwara nabi.
Brigitte ati” Nonese ntaburenganizira mfite bwo kugira icyo mfata nicyo ushaka kuvuga??
Mama Denis ati”Reka guhimbahimba.
Brigitte ati” Ikigaragara bisa nkaho hano ntaburenganzira mpafite.
Mama Denis ati” urimo gukabya cyane. Ese wowe ntubona ko usigay witwara bitandukanye. Wagira ngo ni wowe mwamikazi w’uru rugo. Ntakubeshye urimo kuntenguha cyane.
Brigitte aramureba ati” Ese atura vuga neza ikibazo gihari nikihe??
Mama Denis ati” Hano wikwigira Umwamikazi utanga amategeko ba Umukazana mwiza nariniteze ko waba we.
Brigitte aramureba ababaye cyane
.
Mama Denis ati” Hano nagusobanuriye bihagije discipline tugenderaho
Brigitte ati” Igihe umuntu hari icyo akeneye mbese akwiye kubanza gutegereza abadi cyangwa gusaba uruhushya.
Mama Denis ati” Oya sibyo. Icyo ushaka wakibona. Ariko wowe ikibazo cyawe urashaka kwigira nkaho usumba buri wese muri iyi nzu. Urashaka kujya witabwaho nk’Umwamikazi muri iyi nzu. Brigitte hano muri iyi nzu ntawe usumbya abandi agaciro. Ariko nanone uru rugo rufite umuyobozi.
Brigitte aseka asa n’umunnyega ati” Ariwe wowe ukwiye gutanga amabwiriza yose ngenderwaho.
.
Brigitte agenda yivumbuy ageze kumuryango arahindukira aramureba ati” Njyewe ntabwo aruko mbaho.
Arikomereza aragenda. Mama Denis nawe akajinya karazamuka maze afata telephoe ahamagara Denis.
Denis ari mu modoka yerekeza mu kazi aramwitaba.
Mama we ati” Denis uyu Mugore wawe ntamushyira kumurongo njye ndaza kubyikorera.
Denis ati” Ariko se nikihe kibazo mama. Ikibazo gihari mwagikemukiye bikarangira.
Mama Denis ati” Uyu ni umugore wawe mutoze umuco.
.
Mama akupa telephone.
.
Brigitte agarutse mu cyumba arakaye cyane avuga ati” Mabukwe amaze kundambira.
Cloya araseka ati” Umaze amezi abiri gusa none Nyokobukwe arakurambiye.
Brigitte ati”Nsigaye mureba nkumva namurya.
Cloy ati” Umva niba ugiye kujya uzamukana nawe ugiye kuzambya ibintu mission yawe ntabwo uzayigeraho. Biragusaba kwihangana ukaba Umwana mwiza.
Brigitte abitekerezaho.
.
Tuze hamwe abantu bajya kwirira ubuzima. Eliya ageze mu gace ba Micky bari barimo kogeramo. Ageze hafi yabo arabarebaaaa nabo baba baramubonye abitegereza cyane.
Micky ati” Bite wowe ufite ikihe kibazo.
Eliya ati”Nitwa Eliya.
Baramuseka
.
Mia ati”Icyo kizina cyawe se ninde ucyikubajije??
Eliya ati” Eliya ni izina ryiza.
Baramuseka.
Jovia atti”ese urashaka iki??
Eliya yitegereza cyane Micky ati” Uri mwiza.
.
Abandi baraseka
Mia ati” Ntabwo nabyizera.
Eliya ati” Umutima wanjye wawujyanye.
Micky aramwegera amureba cyane mu maso ati” Ntabwo nzi izo wasinze wa gahungu we ariko reba ahandi ujya gusindira.
Eliya ati” I love you.
Micky yivamo urushyi aramutera .
.
Eliya agwa mu mazi.
.
Kurundi ruhande Musaza wa Brigitte Carles ageze kanombe asanze Papa we yari yaje kumutegereza.
.
Kurundi ruhande kandi Brigitte hari umuntu aje guhura nawe mwibanga rikomeye cyane umuzaniye uburozi agomba guha Papa Denis akamugara akaba nabi hanyuma Companye akayiha Umuhungu we.
.
Udacikwa na Episode 46
Comments