logo

NEW TALENTS

Stories Group

IBANGA RY'UMUKAZANA WIRABURA S01 Ep 51

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
IBANGA RY’UMUKAZANA WIRABURA
.
Episode 51
.
Twaherutse  Denis asabye Gweni ko  baza kwirarira aho Gweni arabimwemerera.
.
Umwanditsi ni Chris  Nandi Ishimwe.
.
Mu ka Restaurant  ba Micky barimo kurya, Eliya nawe abahanze amaso ntabwo ayabakuraho.
Jovia ati” Ariko we  njye ndumva bino biryo biryoshye.
Mia ati” Nanjye ndumva biryoshye.
Micky nawe agiye kuvuga ko biryoshye  abona Eliya arimo kubareba bahuza amaso maze ahita ahinduka aravuga ati” Hano bateka nabi.
Mia  na Jovia barumirwa.
Jovia ati” Ese  uvuze  ko bateka nabi kubera    kariya gasore??
Micky ati” Mureke tugende  bino biryo bitadutera mu nda.
Mia ati” twe  turabanza  tubimare  kuko biraryoshye.
Micky ati” So ubwo njyewe  ngiye hanze  muransanga hanze.
.
Agiye guhaguruka baramufata.
Mia ati” Ufite ikihe kibazo
Mickyati” Njye sinshaka kuguma hano
Mia ati”  Ariko natwe  ntabwo tugiye kuhaguma ntabwo wadusiga. 
Jovia ati” Niba udashaka  kurya icara  udutegereze.
.
Mia ati” Ahubwo se  bigenze  bite ko nawe warimo ubirya.
Elya akomeje kubareba arimo kureba Micky cyane . Micky arahaguruka agenda amusanga aza  imbere ye.
Micky ati” Urimo kureba ibiki??
Eliya ati” Narebaga wowe.
Micky ati” Kubera iki??
Eliya ati” Kubera ko nkukunda.
Micky ati” Uri umusazi wa gasore  njyewe ntabwo ndi mu rwego rwawe.
Eliya ati” Ibyo kuba ntari mu rwego rwawe se  nye bindebaho iki??
Micky aratangara ! ati Ngwiki??
Eliya ati” Micky njyewe  icyo nitayeho nuko nkukunda  nuko nakubonye ndagukunda ntabindi.
Micky ati” warasaze rero.
Eliya araseka ati” Niba aruku umuntu asara  njye nabikunze cyane.
Micky ati” Urimo kwishuka cyane kuko njyewe  ntaho twahurira  na hamwe.
Eliya ati” Ikibazo cyanyu abakire rero ni kimwe. Nuko agaciro kanyu usanga mu kabarira  mu mafaranga. Ubwo se  igihe amafaranga yabashiranye.
Micky ati” Ntabwo wowe wadtera umwaku.
Elya ati” Yewe  njyewe  ntabwo nakwifuza  ko mkene kuko byambabaza  kubona Umukobwa  nakunze abayeho muri depression.
.
Micky aramurebaaa maze amuva  imbere arasohoka aragenda. Mia na Jovia basoje kurya, Eliya aza  gukuraho amasahani. Jovia na Mia bamushimira uko bateka bamuha na tip
Mia ati” Ariko witonde  Micky  tabwo ari ikiciro cyawe w’agasore we.
.
Nabo barasohoka  baragenda.
.
Tuze  kuri Brigitte  na Charles    bahagarutse aho bari bicaye.
Charls ati” Bitarenze ejo amafaranga mbe nyabonye.
Brigitte ati” Ese  ko wibwira ko ahari hari ahantu amafaranga ari ndajya  kuyafata nkayoereza.
Charls ati”Umugabo wawe ntacyp ataguha.
.
Kurundi ruhande Papa Denis bamuzanye kwa Muganga ngo barebe ikibazo agize. Bamugejeje kwa Muganga baukorera  ibizame byose  bishoboka  ariko babra indwara. Bapfa  kumuha  imiti iraho  yaba imufasha maze  barataha.  Mu modoka bataha.
Mama Denis ati Nonese  ubu turamenya ibi ari ibiki?? urimo kubabara  aiko babuze indwara.
Manda ati” Bijya bibaho ko indwara idahita yigaragaza.
.
Mu nzira ba Micky bagenda.
Mia ati” wasebeje ibiryo bya bandi kandi njyewe hariya hantu numvise  bafite umwihariko.
Jovia ati” Nanjye nuko.
Micky ati” Mwabwe  mwagiye mushimagiza  ibiryo byaho bituma kariya gasore  kiyemera.
Mia na Jovia baraseka.
.
Tuze  mu gashyamba mu masaha y’ijoro. Gwei arimo gukora agasosi. Denis nawe  afite kamwe  mu dutabo Gweni aba afite yisomera
Gwei arahindukira abona Denis yashishikaye nawe arimo gusoma agatabo akunda kwisomera.Gweni arakoroza. Denis aba aramurebye.
Denis ati”Ufite inkorora?
Gweni ati”Oya  nuko nagira ngo nanjye undebe nabonaga warangariye mu gitabo cyane.
Denis arahaguruka aza hafi ye aramufata ati” Ntakintu kibaho kigusumba. 
Gweni  agaseka.
Denis ati” Gweni nyizera  ntabwo aba ari imitoma. Urabizi wambujije amagambo nkayo y’imitoma aba atakagiza abantu aho kuvuga ukuri. Rero  ibyo mba mvuga aba ari ukuri.
Gweni ati” Urakoze.
Denis ati” Reba hano ukuntu tunezerewe. Urabona atri byiza??
Gweni ati” Ni byiza
Denis ati” Reka dukomeze  inkuru  kuyindi episode.  Ni gute waje gushiga restaurant ubundi uriya musore  muba mukorana ninde??
Gweni ati” Hari urufaranga duke nari narazigamye  nitwo naje gutangiriraho. Uriya mwana n’Umwana twihuriye gutyo w’imfubyi maze ahindka nka musaza wanjye turikoranira  gutyo
Denis ati” Ariko numvise akwita Auntie.
Gweni at” Yego niko anyita mu rwgo rwo kunyubaha.
Denis ati” Gweni ugira   umutima udasanzwe.

Bararebana hashira akanya bagenda bazumingana bisanga basomanye.
.
Uko basomana Brigitte ahagaze  mu cyumba arimo kwibaza a” Umugabo wanjye arihe, aramuhamagara  kuri telephone iba compose   kumbe Denis yayikuyeho. Ava mu cyumba aza hasi  ahura na Mama Denis   nawe  avuye mu cyumba.
Brigitte ati” Papa ameze  gute??
Mama Denis ati” Ameze nabi no kwa Muganga  bamubuzemo indwara.
Brgitte  ygira  nkaho ababaye ati”  mana yanjye basi reka twizere  ko Imana iza  gukora  igitangaza  agakira akaza  kumera neza.
Mama Denis ati” Denis arihe ko  naubuze  kuri telephone??
Brigitte ati” Nanjye namubuze.
Mama Deni ati”   ntiyagiye urwaye ubu nawe  arashaka kuduteza ibibazo.
.
Brigitte ati” Njyewe  ndibaza sport yagiye iyo ariyo ?? yagiye kare ariko dore  bigeze saa tatu z’ijoro ataragaruka.
.
Uwo bibazaho  we na Gweni barimo gusaa  bagiye kwiryamira.   Bamaze  gusasa Denis ahobera Gweni amuturutse  inyuma.
Denis ati” Igihe kimwe   tuzajya tuba turihamwe gutya ubudatandukana
Gweni ati” Densi sinshaka kwizera  ibyo  cyane.
Denis ati” Njyewe  ndabizi ko bizabaho.kubera  ko Brigitte simukunda ngoba gutandukana nawe.
Gweni aramureba ati” Ufashe icyemezo urumva ugiye kumwaka devorce aka kanya??
.
Brigitte yicaye mu gitanda ategereje ko Umugabo ataha. Yarakaye  cyane.  Uwo mwanya yumva sonori ya message muri telephone arebye abona ni agafoto bamwoherereje Denis arikumwe na Gweni agwa   kantu arikanga.
.
Udacikwa na Episode 52

Comments