
UMUJA WAMBAYE IKAMBA..Episode 1.Ni mu mwaka wa 1228 ku Ngoma y’Umwami Kilima. Yicaye mu Ngoro y’Ubwami aratuje cyane. Uwo mwanya haje Inkone ye Baruma akaba Umujyanama w’Umwami mukuru. Ageze imbere y’Umwami ahagarara imbere ye aciye bugufi cyane.Baruma ati” Nyagasani Mwami inzu yawe igiye kuvirwa n’umugisha ukomeye abagore bawe bombi bagiye kubyarira rimwe.Umwami Kilima ashimishwa n’iyo nkuru cyane.Baruma ati” Umutima wawe n’uhimbarwe Nyagasani. Kandi ni wowe mwami ukwiye ibyiza kubutaka bwose.Umwami Kilima ati” None Abagore banjye baraza kwibaruka ryari??Barumu ati” Haracamo amanwa n’ijoro rimwe gusa.Umwami akishima cyane agaseka..Kurundi ruhande mu nzu y’Umugore mukuru ari nawe Mwamikazi w’Igihugu yitwa Yafuta. Ari mu cyumba arimo kwitabwaho akorerwa amasuku n’abaja be. Atwite inda y’imvutsi. Muri ako kanya hari umugore winjiye yipfutse ahantu hose atagaragara. Amaze kwinjira Umwamikazi yafuta ategeka abaja be kuba bamuretse bakajya hanze. Abaja bose barasohoka maze umwamikazi asigarana n’uwo mugore uje kumureba yipfutse ahantu hose..Uwo mugore abonye ko abaja bose bamaze gusohoka aripfukura noneho isura yose iragaragara. Umwamikazi araseka bisa nkaho amwishimiye cyane.Uwo mugore atera intambwe gato yegera umwamikazi cyane maze aca bugufi arapfukama akora mu ruhago ahetse akuramo agapfunyika agahereza Umwamikazi.Umwamikazi Yafuta aragafata arakareba ati” Uyu muti wizeye neza ko ukora??Uwo mugoe ati” Nkurahiye ubuzima bwanjye Mwamikazi wanjye.Umwamikazi Yafuta ati” N’udakora nzashyira inkota ku josi ryawe n’umuryango wawe wose.Uwo mugore ati” Ndahiye ubuzima bwanjye.Umwamikazi arishima cyane ati” Urakoze. Ngaho ibirenge byawe n’ibirebe inyuma. Nibigenda neza uzagorererwa amashyo..Uwo mugore arahaguruka asubira inyuma ageze kumuryango arahindukira aragenda..Tugaruke mu Ngoro y’Ubwami. Umwami Kilima aracyarikumwe n’Umujyanama we Mukuru Baruma. Umwami arimo kunywa inzoga yishimye.Baramu ati” None Nyagasani n’ikihe gikomangoma kizagusimbura ku ntebe y’Ubwami muri ibi bikomangoma byombi bigiye kuvuka??Umwami Kilima akibazwa gutyo umutima we uhita ujya kure, n’inzoga yarimo anyway imuryoheye iba iramubihiye asa n’ucitse intege maze asubira kwicara mu ntebe ye. Baruma arabibona ko Umwami ahise amererwa nabi.Baruma ati” Nyagasani mubabarire akanwa kanjye gasohoye amagambo mabi.Umwami ati” Oya ntakibazo kiri mu kibazo ubajije. Gusa uyu mwanya si uwo gutekereza ku gikomangoma kizatsimbura.Baruma ati” Wa mugani haba hakiri kare. Ariko impamvu narimbajije gutyo ni kumpamvu z’ubwoko bw’abanyiginya ari nabwo bwoko bufite imbaraga muri ubu bwami..Tugaruke ku mwamikazi Yafuta arimo kureba wa muti bamuzaniye. Umuja we mukuru Yowana arinjiye abona Umwamikazi arimo guseka aranezerewe cyane.Umwamikazi Yafuta areba Yowana ati” Ubu bigiye kuba.Ako kanya Umujyanama Mukuru w’Umwami aba yinjiye aho asuhuza Umwamikazi.Umwamikazi ati” Baruma niki kiri mu ntekerezo z’Umwami??Baruma ati” Bisa nkaho Umwami adahanze amaso uwo mwana wawe.Umwamikazi Yafuta arababara cyane ati” Nubundi aracyitaye kuri iriya nshoreke ye Natali>Baruma ati” Ahari nahamya ko ariko bimeze..Umwamikazi umujinya uramwica cyane arasara avugana umujinya ati” Ntabwo uriya mugore n’uriya mwana atwite bagomba kubaho. Umwana wanjye niwe ugomba kuzaba Umwami.Baruma arikanga ati” Mwamikazi urimo gupanga ibiki??Umwamikazi ati” Natali n’urwo rwana rwe bagomba gupfa..Tuze mu nzu y’Umugore wa Kabiri Natali. Nawe inda ye n’imvutsi. We n’Umwamikazi Yafuta bazabyarira rimwe.Umuja we Yesa amuzaniye igikoma aramuhereza.Natali ati” Urakoze Yesa.Yesa araseka.Natali ati” Niki ko nkushimira uguseka.Yesa ati” Njya nibaza impamvu unshimira kandi ndi Umuja wawe??Natali araseka ati” Yesa kurinjye ntabwo nkufata nk’Umuja wanjye. Uri inshuti yanjye.Yesa ati’ Hagize ubyumva napfa.Natali ati” Humura..Natali afata n’imbuto kuruhande arazimutegur...
Ibihe...