Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE IKAMBA.
.
Episode 9
.
Duheruka Sorena agongana na Gahima umuhungu w’umutware Bamba maze bose bagwa hasi mu byondo.
.
Bose uko bakaguye hasi imyenda ya Gahima irangirika cyane bikomeye. Sorena arikanga maze abagaragu ba Gahima baramufata.
Gahima nawe baramuhagurutsa maze areba ka Sorena.
Sorena ati” Nukuri Nyakubahwa umbabarire sinabishakaga sinarinakubonye.
Gahima ati” Wa gakowa we gusaba imbabazi ntacyo bigiye guhindura.
Sorena ati” Nukuri ihangane unyumve.
Gahima ati” Hanyuma imyenda yanjye?? Ese waba uzi agaciro kayo??
Sorena azunguza umutwe.
Gahima ati” Cyanga sha uri akajura washakaga kunyiba.
Sorena ati” Nukuri oya ndahiye ubuzima bwanjye.
.
Gahima ati” Witwa kande?
Sorena ati” Nitwa Sorena
Gahima ati”Ndakurekura aruko wishyuye iyi myenda yanjye wangirije.
Sorena ati” Nukuri ntacyo mfite cyayishyura.
Gahima aramuseka ati” Ubwo rero bakujyane bagufunge.
.
Sorena yibuka ko azi kuboha imyenda ati” Oya ntibanjyane hari icyo nakora nkishyura uwo mwenda wawe nangije.
Gahima aratungurwa ati” Ngo hari icyo wakora ukishyur umwenda wanjye??
Sorena ati” Yego.
Gahima ati” Niki??
Sorena ati” Mbonye ubudodo bwiza n’uruhu rwiza nakongera nkawudoda.
Gahima ati” koko!
Sorena ati”Yego.
Gahima ati”Tugende. Nuramuka ubikoze nibwo nzakurekura wikomereze inzira yawe.
.
Abagaragu baragashorera. Sorena akajya ariko akbuka akareba inyuma kuri Gahima . we arimo kugendera ku ifarashi.
Sorena ati” Ese ko mbona ubundi uri umusore ushobora kuba uvuka mu muryango ukomeye. Uwo mwenda waba ikibazo kuri wowe ko nubundi muba mufite nyinshi.
Gahima ati” Ariko ubwo urimo kuvuga ibiki?? Uyu mwenda niwe nkunda mu myambaro yanjye yose.
Sorena ati”Noneho ndakumva.
.
Bamuzanye mu rugo kwa Gahima. Sorena nawe abonye ahantu bajue aratangara hararenze cyane. Canda aba araje aboa Gahima agarutse ameze nabi.
Canda ati”Mwana wanjye niki cyakubayeho??
Gahia ati” Nuku byagenze maa.
Canda areba Sorena ati” aka gakobwa nikande??
Sorena yumva bakomeje kumwita agakobwa bamusuzuguye.
.
Gahima ati” Niko gakoze ibi
Sorena ati” Ariko sinabishakaga. Kandi ntabwondi agakobwa ndi umukobwa.
Canda ati” ziba wowe. Turavuga uko umeze.urabona uburyo wangirje isura y’Umwana wanjye.
Gahia ati” Mama wihangayika yavuze ko agiye kongera kuwuboha.
Canda araseka ati”Uyu se??
Gahima ati” Niko yavuze reka turebe ibye. Babwire bamuhe ubudodo n’uuhu byiza.
Canda areba ka Sorena araseka ati” Ubwo se ngo wabikora mugihe kingana gut era!
Sorena ati” Iminsi ibiri kuri itatu.
.
Canda ati” Ndabyemeye ariko uraramuka utagaruye uriya mwenda w’Umuhungu wanjye uzahura n’akaga kanjye gakomeye.
Sorena ati”Yego.
.
Baramuzana mu nzu bamwereka naho akorera.
.
Tuze I bwami.
Umwami Kilima arikumwe na Kayuma Igikomangoma cy’ubwami.
Kayuma ati” Data, ndifuza ko mwampa inshingano nkatangira kugira icyo nkorera igihugu.
.
Umwami araseka. Umwamikazi aba ariniye asanga Umwami arimo guseka.
Umwami areba Kayuma ati”Wowe ngo urashaka guhabwa inshingano??
Kayuma ati” Niteguye kuba nagira icyo nkora.
Umwami ahita ahinduka ararakara ati” Wowe n’ ubugoryi bwawe n’amafuti yawe niki kizima wakora?? Reba ibyago byose uba uteza. ? nta muntu wubaha ntanindangagaciro wowe ubwawe ugira. None ngo urashaka inshingano zihe nshingano??
.
Umwamikazi ati” Mwami wanjye waretse guca umuhungu wawe integer? Niwowe wa mbere wakabaye umushigikiye.
Kuyuma ati” Nukuri data nyizera ntanakimwe nzangiza. Abantu birirw bavuga ndi Igikomangoma kidafite icyo kimaze kubera ko babona ntacyo nkora.
Umwami ati” Nyine ubundi babona umaze iki mugie babona wirirwa mu mabi.
Umwamikazi ati” Mwami wikomeza gutoteza Umuhungu wawe.
Umwami ati” banza ube Umugabo ube umuntu muzima nibwo nzabona ko hari icyo wakora ukamarira igihugu.
Kayuma ati” Niki ushaka cyaguhamiriza ko namaze kuba Umugabo?
Umwami ati” Ibyo ni wowe ubizi. Ariko mbere na mbere nafashe icyemezo cyiza urabanza ukure Rebe mu gisebo wamushizemo.
Kayuma ati” Gute se?
Umwami ati” Uramurongora umugire umugore.
Kayuma yumva ni hatari.
Umwamikazi nawe abisamira hejuru ati”Oyaaa ibyo se bishoboka bite?? Banze amafaranga n’ibindi by’agaciro ikindi bashaka niki??
Umwami ati” Nuko bimeze nibwo uzagaruka imbere yanjye.
.
Twigarukire mu rugo rw’umutware. Ni umunsi wa kabari Sorena ahamaze arimo kuboha umwenda wa Gahima yangije.
Burikanya Gahima aba aca aho arimo gukorera.
Sorena arabireba ati” Ariko bite ko uba ucaracara hano burikanya??
.
Gahima yumva karimo kumuvugisha kisanzuye cyane.
Gahima ati”Uvuze ngwiki??
Sorena ati”Ndavuze ngo uba ucaracara hano burikanya ushaka iki wategereje ko nzakwereka umwenda wawe urangiye.
Gahima ati” waba urimo kumva neza uko umvugishije.
Sorena araseka ati” Nkuvugishije gute se??
Gahima ati” Ubwonko bwawe bwiagiwe uwo ndiwe??
Sorena ati” Oya. Ariko uri umuntu mbere y’ibindi. Nuko ari ubutunzi buhindura amazina yanyu ariko ubundi uri umuntu. Kandi sinabasuzuguye banyakubahwa.
.
Gahima atangazwa no kuba Sorena yisanzura ntacyo atinya.
Sorena aramureba ati” Ngaho ndakubashye komeza.
.
Gahima azunguza umutwe maze agenda aseka.
.
Kumurugoba w’uwo munsi Sorena aba afashe akaruhuko maze aba yitemberera hanze. Arimo akata aho mu mbuga ngari abona bwa buvumo Umwana wa Natali amazemo imyaka 20. Sorena agira amatsiko yo kuhareba no kwinjiramo maze agenda ahagana.
.
Story by Chris nandi Ishimwe
.
Udacikwa na Epsode 10
Comments