Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE IKAMBA.
.
Episode 39.
.
Duheruka Ogera ashimuswe, Sorena nawe amerewe nabi n’Umwami.
.
Sorena yakubiswe urushyi n’Umwami abandagara hasi. Umwami yarakaye cyane. Kurundi ruhande Ogera nawe bamutwaye nk’agahene baramushimuse. Muri abo bamushimuse barimo bamujyana hari umusore umwe ubavuyemo witwa Biru arabakwepa acaho ntiyakomeza kujyana nabo.
.
Tugaruke mu ngoro Umwami yarakaye cyane. Sorena ari hasi.
Umwami Kayuma ati” Wa gikobwa we ndi Umwami wawe. Ni gute wavuguruza Umwami kucyo ashaka?? Ubundi wowe uri muntu nyabaki wo gutesha agaciro uhawe n’Umwami??
Sorena ati” Nyagasani kuri njye kuryamana n’Umwami siko gaciro mbara.
Umwami ararakara amuteragurira imigeri hasi yo mu nda. Sorena arazahara.
.
Kayuma aramufata ati” Wa mbeshu we uratinyuka ukabumbura akanwa imbere yanjye ukavuga ayo magambo y’amangambure??
Sorena ati” Nyagasani njyewe ntajambo ribi ryavuye mu kanwa kanjye.
Kayuma ati” Ufite ikihe kibazo cyatuma ufata Umwami wawe ukamuhindura akabwa.
Sorena ati” Oya siko bimeze nyakubahwa.
.
Ogere hari akazu abamushimuse bamuzanyemo bamwinjizamo banaga hasi. Akigwa hasi abona aguye mu maguru y’umugabekazi Yafuta arikumwe na Baruma.
Yafuta ati” Ogera urakaza neza hano.
Ogera ati” Nyagasani Mugabekazi nakore ikihe cyaha.
Yafuta ati”Ndashaka gusuzuma neza ukuri kwawe.
.
Tugaruke ku Mwami na Sorena. Umwami yarakaye cyane noneho arimo kwimenamo inzoga nk’Umusazi.
Kayuma areba Sorena ati” Mbwira kubera iki??
Sorena ati”Mwami wanjye umva ukuri kwanjye. Njyewe amaragamutima yanjye roho yanjye n’ubuzima bwanjye sinjye ukibifite. Hari uwo nabihaye kandi by’iteka.
Umwami arasara ati” Uwo ninde ufite ako gaciro ko gutwara iby’Umwami??
Sorena ati” Ariko uri Umwami. Uretse akaja nkanjye gaciriritse wabona abandi bagore bose kandi beza waryamana nabo.
.
Umwami arakubita ati” Muri abo bagore nawe urimo.
Sorena azunguza umutwe.
Kayuma ati” Sorena ugiye kubona umujinya wanjye. Gutesha Umwami agaciro ni icyaha kitababarirwa habe na gato.
Ako kanya Umugaba w’Ingabo Damuro aba arinjiye.
Umwami kayuma ati” Fata iyi mbeshu ugende iyifungiranye ahantu hakomeye cyane iraje ibone imbaraga z’Umwami.
.
Damuro ategeka abasirikare bafata Sorena bajya kumufunga. Bamugejeje aho bamufungira barahondagura.
.
Kurundi ruhande Yena arimo kwirira utujumba twe. Gusa arimo kwibaza ngo Ogera arihe. Muri uwo mwanya yumva ukomanga atekereza ko ari Ogera arahaguruka aza gufungura avuga.
Yena ati” Ogera wagiye ureka kuzenguruka mu bwami mu masaha nk’aya y;ijoro??
.
Afunguye abona ni Biru
Biru ati” Yena, Ogera baramushimuse.
Yena arikanga ati” ashimuswe n’abande??
Biru ati” Umugabekazi niwe watubwiye ngo tumushimute.
Yena arabyumva bibaye ikibazo ati” Bivuze ngo ntabwo yigeze yemera uko twamubeshye.
.
Biru ati” Biragenda bite??
Yena ati” Wowe genda ahubwo batakubura mu bandi nawe bikakubera bibi.
.
Biru ahita acaho.
Yena asigara bimucanze ati” Ngiye gukora iki ko bigiye kuba bibi. Ubuse menyeshe Sorena??
Abyibazaho cyane, araburanirwa abura icyo akora nicyo areka.
Ati” Sorena nabimenya arata umutwe.
.
Tuze aho Ogera bamushimutiye, Umugabekazi ahagaze imbere ye arimo guseka.
Yafuta ati” Ogera nta muntu ujya ukina nanjye. Ubu aka kanya ngiye kumenya neza niba atari wowe mwana wa kiriya kiraya cyari cyaratwaye Umugabo wanjye.
Ogera ati” Ariko nakubwiye.
.
Sorena gereza bamutayemo icuze umwijima ari mu gahinda. Arabizi ko isaha n’isaha agiye gupfa. Atangira kwitekerereza Ogera.
Akibaza ati” Ogera muhungu wanjye rukundo rwanjyeko ibyanjye bigiye kurangirira aha uzabaho ute ntarikumwe nawe?? Ninde uzakwitaho. Ese buriya Yena azabikora azakomeza akwiteho??
.
Yafuta areba abasore bashimuse Ogera ati” Mu mukuremo imyenda turebe.
Ogera ubwoba buramwica. Bagiye kubona ubumuga bwe bahita bamuvumbura. Abasore baramufata batangira kumukuramo imyenda.
Yafuta agaseka akarebana na Baruma ati”Uyu musore niwe njye ndabyiyumvamo. Reba n’Ubwoba afite.
Baruma ati” Naba ariwe ubwo Sorena araba ariwe uwo Mukobwa bavuga ko yamucikishije.
.
Uwo mwanya bataragera hasi Suruma arinjiye. Suruma ni umwe bahaye akazi mbere ko guhiga Ogera.
Yafuta ati” Suruma niki ko uje kundeba? Umusore wabuze dore njye ngiye kumwibonera.
Suruma ati” Uwuhe se ugiye gufata kandi umusore wadutumye abasore banjye bamaze kumufatira mu gace ka Myambi. Bamufatanye n’icyo gikobwa cyamufashije gucika.
.
Yafuta na Baruma bagwa mu kantu. Ogera nawe abyumvise biramucanze.
.
Udacikwa na Episode ya 40.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
Comments