logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUJA WAMBAYE IKAMBA S01 Ep 13

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE IKAMBA
.
Episode 13
.
Twaherutse Umwamikazi Yafuta atangiye gupanga ko bavana Umwami Kilima ku ngoma maze umuhungu we Kayuma akima.
.
Dukomereje mu rugo rw’umutware Bamba, iminsi imaze kwicuma Sorena ahaba.   Ndetse amaze kuba inshuti  ikomeye na Ogera  ninawe wamuhaye iryo zina.
Aza kumureba. Ogera nawe iyo abonye Sorena aje kumureba  yumva aguwe neza. Kubera ko basi bwa rimwe mu buzima yabonye umuntu umwitayeho.
Sorena aramurebaaa ati” Ogera uyu munsi hari ibyo nshaka ko tugerageza.
Ogera ati” Ibiki??
Sorena ati”  Nshaka ko twirukana uwo muziro abantu bavuga wuko utajya hanze  utazigera  ugera hanze.
Ogera arikanga ati” Sorena ntabwo byashoboka.
Sorena ati” Ariko nibyo abantu bavuze. Kandi njye ntabwo nizera amagambo.
Ogera ati’ Sorena njye ndabyizera kubera ko uruhu rwanjye ndaruzi.
.
Sorena ati” Njyewe ndumva mfite ikizere ko twagerageza. Inkuru washakaga ko nakubwir yo hanze  ukayirebesha amaso yawe.
Ogera ati” Koko urumva bishoboka??
Sorena ati” Reka tubigerageze.
.
Kurundi ruhande I bwami   . Umwami ari kugituro  cya Natali wahoze ari umugore we w’igikundiro.
Umwami ati” Mugore wanjye rukundo rwanjye imyaka 20 irashize. Ariko uracyatuye mu  mutima wanjye. Kandi n’ibyiteka  niko bizahora. Numva uhari ariko nanone nkumva urukumbuzi.  Iyi si wansizemo nubwo ndi Umwami ariko biranshobera kubera ko udahari.
.
Uko avuga ayo magambo kumbe umwamikazi yariyamukurikiye ari inyuma ye arimo kumwumva.
Hashize akanya aramwegera aba aramuvangiye ati” Biragaragara koko uri Umwami wamaramaje. Koko umutima wawe uracyari kuri roho yapfuye??
Umwami aramwihorera.
Umwamikazi avugana akababaro ati” Kilima naragukunze ariko ntagihe nakimwe wigeze ubiha agaciro. Nakomeje no gutegereza igihe kirekire ngira ngo igihe kimwe amaso yawe n’umutima wawe bizigera  bireba njye.
Umwami ati” Yafuta njye nawe uzi uko twabanye. Kandi n’umutima wawe urawuzi. Mugihe umeze uko umeze byaribigoye ko hari amarangamutima  yanjye na make wajyana. Gusa ndakubaha nk’Umugore wanjye kandi niko bizahora.
Umwamikazi ati” Ariko ugiye kuduhana njye N’Igkomangoma.
.
Tugaruke kuri Sorena na Ogera arimo kumujyana hanze. Gusa Ogera afite ubwoba kubera ko arabizi ko nagera hanze bishobora kuba bibi akaba yapfa.
Sorena akamukomeza ati” Ogera gira umytima ukomeye. Ntabwo tugera kure.
Ogera ati” Ibi ntanimpamvu yo kubigerageza rega.
Sorena ati” Njyewe ndumva bikwiye. Ntabwo tugera kure turagarukira ku muryango ariko uhengereze hanze urebe uko hameze.
.
Ogera ati” Ntacyo dukomeze tugerageze turebe.
Barakomeza baza hafi y’umuryango, Sorena ari imbere afata Ogera akaboko amuzaa imbere. Ogera ahengereza hanze.
Sorena ati” Urabona  iki??
Ogera ati” Umucyo ntigeze mbona na mbere.
Sorena ati”Reka twongere dutere indi ntambwe tugere hanze gato. Ni haba ikibazo turahita tugaruka.
.
Bagiye gusohoka baba bakubitanye na Canda.
Canda ati” Iki kintu ukijyanye he??
Sorena ati” Ngo ikintu.
Canda ati” Uyu ntabwo yemerewe kurenga aha. Ese urashaka kumwica?? Uyu ni kivume cyo kirere cyo hanze ageze hanze yahita apfa.
Sorena ati” Ariko twashakaga kugerageza.
Canda ati” Mugerageze ibiki. Va hano wowe genda vuba.
.
Sorena aragenda. Canda afata Ogera amusubiza aho aba ari.
.
Tugaruke I  bwami. Umwami n’Umwamikazi baracyari kugituro cya Natali.
Yafuta ati” urakomeje ugiye kudutesha agaciro?
Umwami ati” Yafuta wakoze amabi. Ntabwo nakomeza kwihangana rwose. Naba ndi Umwami ubera  utagira ukuri.
Yafuta ati” Njyewe ibyo nakoze narindaga umwana wanjye akaba umuhungu wawe.
Umwami ati” Kiriya cyane wareze kuriya cyabaye ikigoryi. Ntanarimwe nkibonamo nk’umwami wahazaza.
Umwamikazi ayo magambo aramurya. Umwami ava aho arigendera. Umwamikazi aguma guhagarara aho.
.
Kurundi ruhande mu bwami hagati. Igkomangoma Kayuma hari undi mwana w’I bwami kirimo kurwana  nawe. Uwo mwana nawe ni umwana w’Umwe mu bayobozi bakomeye aho  I bwami. Yitwa Benzi.  Barimo kurwana bashwana batukana.
Benzi ati” kayuma uri ikimara wowe ntanubwo uzigera usimbura so .
Kayuma ati’ Wa ngegera we ninjye mwana gusa wa Data. Nzaba umwami w’iki gihugu. Nimara kuba umwami wowe n’Umuryango wawe ntabwo muzambera kubutaka.
.
Barakomeza baterana amangumi baterana n’amagambo.
Benzi ati” Wowe uba umwami??
.
Benzi aramuseka  cyane ati” Hari undi mwana muvukana  azagaruka abe umwami.
Kayuma kubyumva ko afite umuvandimwe arikanga. Ntabyo yarazi. Afata benzi mu josi aramuniga.
Kayuma ati’ Uvuze ibiki wa kigoryi we.
Benzi ati” Hari undi mwana. Si wowe mwana wa so wenyine. Umwana wavutse kumugore w’igikundiro papa wawe yakundaga. Umwami ntabwo yigeze akunda na Nyoko narimwe. Niyo mpamvu n’umwami atanakwemera.
.
Kayuma  arabyumva yikangamo.
.
Kurundi ruhande Yafuta yaragihagaze imbere  y’igituro cya Natali. Afite umujinya mwinshi maze atangira gukubita imigeri kuri icyo gituro asakuza.
Ati” Natali reba uburyo wangije ubuzima bwacu. Wishe ubuzima bwanjye. Niyo mpamvu ntamahirwe warukwiye yo kubaho.
.
Baruma aba araje aramufata ati” Yewe uri mu biki urimo guhangana n’umuntu wapfuye??
Yafuta ati” Baruma , nanga Umwami.
Baruma ati” Oya uramukunda.
Yafuta ati” Urukundo namukundaga bimaze guhinduka burundu. Nsigaye wanga  cyane. niyo mpamvu ntagikeneye kumubona cyangwa kubaha amategeko ye.
Baruma ati” Inkuru nziza ariko nimbi nanone ahubwo.
.
Yafuta ati” Iyihe??
Baruma ati” Ya ntasi yawe yamaze kumenya aho Umwana wa Natali ari. Kandi ni muzima ariho ngo ameze neza.
Yafuta ati’ Arihe??
Baruma ati” Ambwiye ko aba mu rugo rw’Umutware Bamba. 
Yafuta asekamo ati”  Tegura  ikipe ijya kumurangiza nawe birangire. Sinshaka ko yazazanira Umwana wanjye akaga. Nizere ko kandi wamaze gutegura inama yanjye n’abantu nakubwiye.
Baruma ati’ Byarangiye.
Yafuta ati” Mbere yuko Umwami ajya kunsebyanya n’umuhungu wanjye hari ikigomba kuba.
.
N’igiki??
.
Udacikwa na Episode ya 14.
.
Story by Chrs nandi Ishimwe

Comments