logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUJA WAMBAYE IKAMBA S01 Ep 29

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE IKAMBA.
.
Episode 29.
.
Twaherutse Sorena   ahawe inshingano zo kujya kwita kumeza y’Umwami mu bukwe bw’umwami.  Yena warumuhaye izo nshingano  nawe yarimo yibaza ku mpeta Sorena yambaye.
.
Ogera arimo kuraranganya amaso ahantu yose , ntabwo abona agaruka. Byatangiye kumutera  ikibazo. Muriwe yumva agomba guhaguruka aho akajya gushaka inshuti ye ntakomeza kwicara aho.
Agiye guhaguruka ngo ajye kumushaka aba aramubonye arimo atambuka mu bantu ateruye agaplate gakozwe muri zahabu, uducuma tubumwe muri zahabu n’udukombe tubumbwe muri zahabu. Nawe yambaye neza yahindutse arimo agenda agana kumeza y’Umwami. Ogera yibaza ukuntu Sorena ageze muri ibyo. Ariko kuva amubonye yumva aratuje.
.
Sorena agera kumeza y’Umwami atereka ibyo azanye kumeza. Umugabekazi aramureba. Gusa Sorena afite   ubwoba. ariko yibutse amagambo abwiye na Yena yo kumukomeza arikomeza.
Umugabekazi ati:” Suka.
Sorena afata udukome atangira gusuka. Umwami aramureba. Sorena arunamye ntabwo bahuza amaso.
Umwami Kayuma akomeza kumureba cyane ati” Muko reba hano ko wubitse umutwe.
Sorena yubua umutwe ahuza amaso n’umwami. Umwami Kayuma abona Sorena ni agakobwa keza araseka.
Ugiye kuba Umwamikazi Muje arabibona.
.
Umwami Kayuma ati” witwa nde??
Sorena ati” Nitwa Sorena.
Umwami Kayuma ati” Uwaguhisemo ko ari wowe uza gukora hano kumeza yanjye yahisemo neza.
Sorena akomeza kubasukira.
Muje arabyumva ukuntu  Umwami yishimiye Sorena.
.
Ogera arimo kureba ibiba byose kumeza y’Umwami.
.
Kurundi ruhande Yena yakomeje guhagarara hamwe. Aracyibaza kuri iriya Mpeya abonanye Sorena.
Mugenzi we Fora araza amusangaho ati”Yena  bite ko  wazirikiwe hamwe??
Yena ati” Hari ibicanze.
For a ati” Ihangane ndabizi ko udashimishijwe no kuba urimo gukora mu bukwe bw’Umwami wanga.
Yena ati”Oya sibyo hari ikindi mbonye kidasanzwe kicanze.
For a ati”niki?
Yena ati” Hari Impeta mbonye.
.
Sorena amaze kwita kumeza y’umwami yahise aza kureba Ogera aho yicaye. 
Ogera ati” Sorena hariya uhageze gute?
Sorena ati” Bahise bampa inshingano.
Ogera ati”  Zo guhita ukora kumeza y’Umwami kandi  batakuzi.
Sorena ati” Nbuze  uko nahakana
Ogera ati” None turava hano ryari??
Sorena ati” Ubukwe  burarangiye reka njye kubasubiza imyeda yabo nze tugende.
Ogera ati” Sawa.
.
Sorena aza gusezera  kuri Yena.
Sorena ati”Yena ndagiye.
Yena ati” Oya wihita ugenda reka Umugabekazi aboneke aze baguhembe kuko wadufashije cyane.
Sorena ati” Oya njye sinakoreye ibihembo.
Yena ati” Ubundi iwanyu ni mu kahe gace??
Sorena ati’Oya si hafe aha.
.
Yena ati” Nia atari hafi nagufasha kubona icumbi hano ukazakomeza ejo.
Sorena ati” Ndikumwe na Musaza wanjye.
Yena ati” Uwo musaza wawe arihe??
Sorena ati” Ari kumarembo.
.
Yena ati” Sore ndashaka kubanza naganira nawe. Uwo musaza wawe genda umuzane njye kubaha icumbi muzakomeze ejo.
.
Sorena agaruka kureba Ogera aho ahagaze amutegereje.
Ogera ati” Nonese ko ugarutse mu myenda y’abandi,
Sorena ati” Igihe cyakuze cyane. Umuja wari wampaye inshingano ngo mufashe yemeye ko agiye kudushakira aho kurara tukazakomza ejo.
Ogera ati”Buriya kuraramo hano I bwami ni  byiza kuri twe ra!
Sorena araseka ati” Uhangayikishijwe niki??
Ogera ati”Ntacyo nuko nzi ko haba hatabereye abantu nkatwe..
Sorena ati” Abari hano bose ni abantu. Nyewe sinemera ko hari abantu basumba abandi. Mugihe twavutse kimwe tukaba tunava mu isi mu buryo bumwe. 
Ogera ati”Tugende.
.
Baraza baza kureba Yena. Yena arabafata abaratwara abajyana mu nzu ye aho aba.
Yena ati” Aha niho iwanjye mwarara hano mukaza kubyuka mukomeza.
Sorena ati”Urakoze cyane.
Yena ati” Sorena wowe reka tuganire Musaza wawe nabe agumye hano.
Sorena ati” Ntakibazo.
.
Baza hanze kuruhande.
Yena ati” Iyo mpeta wambaye yakomeje kuntera ikibazo nyibazaho cyane. ninayo nshaka kukubazaho wihangane.
Sorena ati” Ntakibazo wambaza.
Yena ati” Impeta imeze gutyo koko wayikuye he? Ihagane umbwize ukuri??
Sorena ati”  Iyi mpeta twayisigiwe na Mama.
Yena ati” Koko!
Sorena  ati” Yego. Ese hari ikihe kibazo??
Yena ati”  Nonese mama wanyu yaba yarakuye he impeta nkiyo y’agaciro kangana gutyo. Impeta yambarwa n’abamikazi gusa.
.
Sorena nawe abyumvise arikanga. 
Yena ati” Wayimpa nkayireba neza??
Sorena ayikuremo arayimuhereza undi arayifata arayitegereza cyane.
Yena ati”Bishoboka bite??
Sorena ati” Ibiki??
Yena ati” Iyi mpeta ndayizi. Iyi n’Impeta yambwarwaga n’Umwamikazi Natali. Dore hariho n’inyuguti ihagarariye izina  rye.
Sorena nawe agwa mu  kantu.
Yena aramwitegereza ati” Ese Natali yaba ariwe mama wanyu. Ariko se nanone ko nziko  yabyaye umwana  umwe w’umuhungu mbere yuko apfa.
.
Sorena   nawe byamucanze ibyo Yena avuga.
Yena ati” Sorena   koko iyi mpeta ni mama wanyu wayibasigiye?? Mbwiza ukuri  kuko nacanganyikiwe. Njyewe iyi mpeta ndayizi yahoze ari  iya Natali wari umwamikazi hano  mbere yuko apfa.  Gusa yapfuye aribwo akimara kubyara Umwana w’Umuhungu. 
.
Ibyo Yena avuga  bituma Sorena nawe atekereza cyane yibuka igihe       Ogera amuha iyo mpeta yamubwiye ko ashobora kuba yarayisigiwe na Mama we atazi.
Sorena amaze kubyibuka gutyo nawe   muri we aba atangiye guhuzahuza ibintu.
Abaza Yena ati” Nonese uwo mwana w’Umuhungu wa Natali uvuga  yaba arihe?
Yena ati”  Ubu ntabwo nzi iyo ari. Kubera ko yari yaravukanye umuziro Umwami  yaramuhungishije. Yamuhaye umuja wakoreraga Natali witwaga Yesa ngo amuhungishe amujyane kure.
Sorena yibuka inkuru ya Ogera bwa mbere bahura.
.
Sorena ati” Noneho ndabyumvise reka nkubwire ukuri.  Uriya mwana w’umuhungu  turikumwe ntabwo ari Musaza wanjye niwe wampaye iyi mpeta. Iyi mpeta yariyihoranye kuva mju bwana bwe yambwiye ko ashobora kuba yarayihawe na Mama we. Kandi inkuru ye irahura neza n’ibyo umbwiye byose. Aho twahuriye ni ahantu  yaracumbikiwe mu buvumo afite umuziro w’uruhu  utamwemereraga kuba yagera hanze, ndetse afite n’ubumuga bwo kuba ataravukanye igitsina.
.
Yena abyumvise arumirwa amarira azenga kumaso ye ati”  Disi niwe! Nuriya!  Ni gute yabashije kubaho.
.
Udacikwa na Episode ya 30

Comments