Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE IKAMBA
.
Episode 27.
.
Twaherutse Sorena abwira Ogera ko ikindi yamusaba kumukorera atabasha kuba yagikora.
.
I bwami harimo kubera ibirori bokomeye cyane byo kwishimira urwambariro Umwami aaze kuzuza rukomeye cyane.
Gusa nubwo abaturage bahari baje kwifatanya n’Umwami Kayuma ntabwo bishimiye urwo rwambariro kuko mugihe rwubakwaga abaturage babayeho nabi cyane bahangayitse bitewe n’imisoro ikabije cyane umwami yari yarashizeho kugira ngo abone ubushobozi bwagombaga kurwubaka. Abandi bakoreshejwe nk’abaretwa badahembwa mu kurwbaka. Hari n’abandi bagiye bahagwa.
.
Abaturage ntanubwo bumva icyo Umwami yubakiye urwo rwambariro. Ariko umwami we abona ko ari igikorwa cy’indashikirwa yubatse gikomeye kidafitwe n’ubundi Bwami bwose bahana imbibe.
.
Umwami arahaguruka mu ruhame rw’abantu avuga yamuruye cyane ati” Ngaho mwese nimurebe igikorwa maze kubaka gihambaye gisobanura imbaraga n’ubuhangage bwanjye. Baturage iyi nzu yanjye igiye kuzabaha ibyishimo mutigeze mubojna na mbere hose. bamwe izajya ubaha ubuzima buhambaye batigeze babona na mbere hose.
Abaturage bakamwumva bakamukomera amashyi kugahato kubera ko ntawahakanya Umwami kandi we yanababibitsemo ubwoba igihe yicamo benshi cyane igihe bari batangiye kumwiragambyaho.
.
Yena ni wa Muja waherezaga Umwami Kilima, iyo yumva ubwishongoze bwa Kayuma aba yumva agiye kuruka.
Hashize akanya we ava muri abo bantu yigarukira aho atuye areba mu nsi y’igitanda cye akuramo agasanduku kabitsemo bya bintu yigeze gukura mu cyumba cy’Umwami Kilima igihe yaramaze kwicwa. Arabireba .
.
Kurundi ruhande Sorena na Ogera nabo bakomeje urugendo rwabo. Kugira ngo batarambirwa bajya bacishamo bakagenda bakina imikino itandukanye. Aho ijoro ribafatiye bakarara aho.
Uruhu rwa Ogera narwo rwaje kumera neza asigaye agenda neza noneho adashya nkuko byagendaga mbere kandi rusigaye rusa neza.
Sorena ati” Reba uburyo wavuyemo agasore keza.
Ogera agaseka at’ Ntabwo nzibagirwa inkomoko yabyo. Ko ari wowe wambyaye bwa kabari ukampa ubuzima buzima. Njya nibaz nti iyo ntakugira iyo nahura nawe.
Sorena agaseka ati” Guhura kwacu kwari mu mugambi w’imana zose.
Ogera ati” Niko bimeze.
.
Barakomeza bagera ahantu hari akageze gato barakambuka. Bagera ahantu heza mu kibaya cyiza cyane gihinzemo ibigori maze baca imisigate bagenda barya.
.
Tugaruke I bwami ibirori birahumuje.
Umwami aza mu ngoro ye. Umugabekazi n’Umujyama Baruma n’Umugaba w’ingabo Damuro baraza nabo.
Umugabekazi ati” Mwami ngaho dusobanurire neza uko ruriya rwambariro rwawe rugiye kujya rukora. Nuko ruzazana ibyishimo mu baturage??
Umwami ati” Mutabajije mwe ntabyo mubona
Baruma ati’ Twe ntabyo tuzi.
UUmwami kayuma ati” ruriya ni urwambariro ruzajya ruberamo imirwano.
Yafuta ati” Ibyo n’ibiki koko ugiye kuzana inaha ko bitahozeho?
Kayuma ati” Mama , nagombaga guhanga ibishya nk’umwami mushya. Njyewe ntabwo nagombaga gukomeza kubakira kubyo abandi Bami bakoraga. Nako se ubundi bakoze ntacyo byabaga byicaye aha gusa.
.
Baruma ati” Udasuzugua abandio bami bakubanjirije nyakubahwa ntibikwiye.
Kayuma ati” Wowe urinde urinde umbwira icyo ngomba gukora.
Yafuta ati” Aravuga ukuri. Kayuma ukwiye kwitonda. Hano abantu bose baba bareba icyo ukora.
Kayuma ati; Njye ndi Umwami kandi ntawe ntinya.
Baruma na Yafuta bararebana Umwana bishiriye kubutegetsi asigaye afunze umutwe birenze.
.
Umugabekazi ati’ None ziriya mbwa mwazanye I bwami?
Kayuma ati” Ziriya Mbwa nizo zizajy zhangana n’abantu mu mirwano.
.
Barikanga. Kayuma we araseka ati” Rwose bizajya biba bishimishije cyane.
Baruma ati” Ziriya mpyisi nimbi cyane ntabwo zahangana n’abantu.
Umwami kayuma ati” Urwana azajya arwanira kubaho kwe nyine. Apfe cyangwa abeho
.
Twigarukire kuri Sorena na Ogera baracyagenda.
Ogera ati” Sorena ubundi kubana n’Umugabo bimera gute??
Sorena araseka ati” Urumva ibyo ibifitiye amatsiko se??
Ogera ati” Cyane.
Sorena ati” Sinzi uko nagusubiza kuko nanjye ntamugabo nabanye nawe. Uretse ziriya ngegera zarizinjyanye kujya sinzambanya gusa.
Ogera ati” Ariko byibura wowe wabaye mu bantu hari icyo waba ubiziho.
Sorena ati” Ni kimwe mu bintu byiza bihebuje bibaho. Ngo hari n’ibyo umugore n’Umugabo bakorana birenze cyane.
.
Ogera araseka ati” N’ibiki ra?
Sorena ati” None usetse utabyumva se??
Ogera ati” Kusambana se?
Sorena arasekaati” Ibyo wabikuye he??
Ogera ati” Umukobwa wa Bamba hari umusore bigeze kuzanana muri bwa buvumo nabagamo bakuranamo ibyo bambaye barasambana. Numvaga babivuga.
Sorena araseka aratembagara ati” Babikoreye imbere yawe ureba?
Ogera ati” Yego.
Sorena ati’ Ubwo wumvaga umeze ute? Nako ndibutse ko hasi ntakintu wifiteyeyo.
Ogera araseka nawe.
Barakomeza baragenda.
Ogera ati” ariko njye ubu nafatwa nk’umugabo mugihe ntayo hasi mfite?
Sorena ati” Kuba umugabo si igitsina. Humura nawe uri umugabo. Kuba Umugabo nibyo ukora.
.
Tuze I bwami.
Umugabekazi aje kureba Umwami mu cyumba cye.
Yafuta ati” Kayuma hari ikintu nshaka kukwereka kandi igihe niki??
Kayuma ati”Urashaka kunyereka iki mama?
Yafuta ati” Tue hano mu cyumba urebe.
.
Bava mu cyumba baza muri Saro Umwami abona wa mukobwa Muje.
Yafuta ati” Uyu niwe ugiye kukubera Umwamikazi.
Kayuma aramwitegerezaaaa ati’Uyu mama.
Yafuta ati” Yego. Ni Umukobwa mwiza kandi n’umuryango we urabizi waradufashije wifatanyije natwe.
Kayuma ati” Ntakibazo mama..
.
Muje abonye ko Umwami amwemeye amuhisemo arishima nawe.
Umwami ati” None ibirori byo kubna kwacu wabiteguye ko bizaba ryari mama.
Yafuta ati” Ejo bigomba guhita biba.
Kayuma arebana na Muje.
.
Twigarukire ur Ogera na Sorena nyuma y’iminsi irindwi bagenda babonye bageze ku marembo yinjira I bwami.
Ogera ati” aha duhingutse si bwami ra??
Sorena ati’ Yego ni I Bwami.
.
Udacikwa na Episode ya 28.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
Comments