Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE IKAMBA.
.
Episode 49.
.
Duheruka Sorena ari kugituro cya Naali mama wa Ogera arimo arira cyane yibaza niba igihe kizongera guhura kikaba cyamuhuza na Ogera.
.
Sorena amara umwanya munini aho arimo arira kugeza ubwo anahasinziriye kubera umunaniro. Kurundi ruhande mu bwami hagati bamubuze barimo kumushakisha hose bamubuze.
Yena yataye umutwe cyane. yashize n’abandi baja benshi ngo bashek aho Umwamikazi aherereye.
Ariko bose barimo kuza bamubwira ko bamubuze.
.
Joweno agera aho Yena ari ati” Nubu ntabwo aragaruka??
Yena ati” Yego. Sorena afite ikibazo gikomeye.
Joweno ati” ariko dukwiye kumufasha kuzatuza./
Yena ati” Ahari ntabwo bizigera bishoboka. Arihangana agafunga umutima agakorera abaturage ariko we muri we ntabwo yishimye.
.
Yena atekereje neza ahita amenya ahantu bajya kurebera ku gituro cya Natali. Koko bahita bahaza bahamusanga aharyamye yahasinziriye.
Yena aramwitegerezaaaaa. Maze baramufata bamukura aho bamuzana mu rukari.
.
Yena amwitaho neza aramuryamisha. Joweno nawe aguma hafi acunze umutekano we. Bigeze mu gicuku cyane arakanguka abona Joweno ari hafi aho.
Joweno ati” Uricuye??
Sorena ati” Urakora iki aha.
Joweno ati” Nshinzwe Umutekano wawe Mwamikazi wanjye.
Sorena ati” Ariko ntabwo wawucungiraga mu cyumba cyanjye.
Joweno ati” Ubu rero niko byagombaga kugenda. Ese wakwihangana ukongera ukaryama ugasinzira?
Sorena ati?” Biragoye.
Joweno ati” Ushaka ikindi cyagufasha??
Sorena ati” Yego.
.
Joweno ajya ahari inzoga arasuka. Sorena nawe ava mu buriri maze baranywa baganiramo ijoro ryose.
.
Joweno ati” Mwamikazi wanjye umutima wanjye uragutegereje.
Sorena agasekamo ati” Untegereje mu biki se??
Joweno ati” Urashaka kukuba hafi ukakuguyaguya.
Sorena agaseka.
Joweno ati” Njyewe ndakomeje. Ubundi harabura iki?? Njyewe ni hano ngo mbe umugaragu wawe muri byose.
Sorena akisekera.
Joweno araseka ati” Urabona ko byibura uranezerewe. Ibi rero nabikomeza nkabishyira kurundi rwego.
Sorena akamurebaaaa ati” Ntabwo nzi ibyo uba uvuga.
Joweno ati” Uranyumva. Mwamikazi wanjye ndagulkunda.
Sorena yumva ikintu kirazamutse muri we. Joweno atereka inzoga hasi aramufata.
Joweno at” Mbabarira nkubere inkomezi.
.
Sorena ati” Joweno.
Joweno ati” Wijya kuvuga ibindi ubanze ufate akanya utekereze neza.
.
Sorena ati” Ntacyo gutekereza kindi kandi icyo nakubwira gihari.
Joweno ati’ Wowe urashaka kwihambira kubyarangiye.
Sorena ati” Mfite ubwenge bwo kutihambira kubyarangiye,.
Joweno ati” Ariko reka tuvugishe ukuri….
Sorena ati’ Ibyo ugiye kuvuga ndabizi. Ariko Ogera sinamureberaga kubugabo bwe.
Joweno arabyumva.
Sorena ati’ Sinzi , ariko ubwo yahitagamo Yomina , nawe ashobora kuba yaratekerezaga nkuko kwawe. Ahubwo ndananiwe ndumva ubu noneho naruhuka..
.
Joweno ati” Ntakibazo waruhuka.
Sorena ajya mu buriri araryama.
.
Amasaha aricuma buracya.
.
Twiyizire kurundi ruhande kure cyane muri ka gace Sorena yigeze gushyingirwamo. Muri wa muryango wo kwa Fatura na Mesa. Bigeze gufata nabi Sorena bakajya bamufata kungufu. Hari abasirika baje muri ako gace. Fatura na Mesa bibaza impamvu abasirikare b’I bwami baje muri ako gace.
Igihe bagiye kubabaza ikibazanye bahita bafata barabahambira barabatwara.
.
Kurund ruhande Foya papa wa Sorena na Mama we nabo hari intuma zivuye I bwami zije kubareba. Bababwira ko Umwamikazi abatumyeho bagiye kubajyana I bwami.
Foya na Mama Sorena bararebana bibaza icyaba gitumye Umwamikazi abashaka kubera ko ntabwo bazi ko Umukobwa wabo Sorena ariwe wabaye Umwamikazi.
.
Tuze I bwami. Umwamikazi Sorena n’abandi bayobozi bicaye muri rya shyamba, Umwami Kayuma yiciyemo Yotamu ubwo bamutaga mu rwobo rw’inzoka. Abasirikare baza gufata Kayuma, Damuro na Baruma babakura muri gereza maze babazana aho ngo bacirwe urubanza rwabo.
Bahabagejeje barikanga bibuka ibyo bahakoreye.
.
Sorena arabareba ati’ Narinarababwiye ko igihe cy’urubanza rwanyu kizagera. Aka ni agahe kanyu mugiye kumva uburibwe n’ububabare mwateye abandi. Ibyo mwakoreye abandi mugiye gusogongera uko byari bimeze.
.
Batangira guhinda imishitsi batakamba basaba imbabazi. Sorena arahaguruka aza imbere yabo.
Sorena ati” Abandi nabo amarira yabo yagwaga kubutaka babatakambira. Harya mwakoze iki ntamwafunze imitima yanyu mugaseka??? Mugiye kumva neza ibyo mwasekaga icyo gihe mwishimisha.
.
Udacikwa na Final Episode.
.
Comments