logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUJA WAMBAYE IKAMBA S01 Ep 8

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE IKAMBA.
.
Episode 8
.
Duheruka Sorena ashingirwa kumbaraga mu muryango w’abacuruzi bacuruzaga bagenda.
.
Nyuma y’icyumweru  cyose  bagenda baje kugera mu rugo kwa Fatura. Ni ahantu heza kandi hagari cyane.
Mesa afata Sorena akaboko amukura kufarashi.  Abaja n’abagaragu baza kubakira. Gusa Sorena abona hari umugore uhagaze hirya ahantu hamwe we utigeze uza kubakira ariko ntiyabitindaho kuko ntanakimwe   asobanukiwe aho.
Mesa areba Sorena ati” Ugeze mu rugo rwacu Sorena.
.
Sorena yikiriza mu mutima atabyishimiye. Cyane ko nubundi yariyarashingiwe kumbaraga atabishaka.
Mesa areba umwe mu bagaragu babo ati” Twara Sorena.
.
Umugaragu areba Sorena ati” Mabuja tugende.
.
Uwo mugaragu atwara Sorena aho bamubwiye kumujyana. Hari inzu bamuzanyemo.
Uwo Mugaragu ati” Aha niho uraba uri.
Sorena ati” Hano.
Umugaragu ati”Yego. Ubundi witwa nde?
Sorena ati” Izina ryanjye ntacyo rivuze kuri wowe.
Umugaragu amurebana imbabazi ati” wa mukobwa we sinkuzi ariko ndumva nkugiriye impuhwe. Iyaba basi bakuzanaga nk’umuja uje gukora hano.
Sorena biramucanga ati” Ungiriye impuhwe z’iki??
Umugaragu ati” Ntabwo ari wowe uje kuba Mabuja  mukuru muri uru rugo.
Sorena ati” nubundi ibyo simbikeneye.
Umugaragu ati” Sibyo mvuga. Uriya Databuja asanzwe afite umugore.
Sorena arikanga.
Umugaragu ati” Uriya mugore wabonye niwe Mugore wa Mesa.
.
Umugaragu ahita yigendera. Sorena biramucanga yibaza impamvu Mesa yaba yamushatse kandi yarasanzwe afite umugore. Ariko yibuka ko ubuharike ari ikintu gisanzwe muri ibyo bihe. Gusa umutima we urabyanga, ashikama muri we avuga atogomba  kuba umugore wo muri urwo rugo.
.
Sorena aguma aho,   abaja bamuzanira ibyo  kurya no kunywa. Bigeze mu masaha y’ijoro Mesa aza muri iyo nzu.
Sorena arahaguruka.
Mesa ati” Mugore wanjye nizere ko wishimiye iwawe hashya.
Sorena ati” Njyewe ntabwo naje kuba umugore wa kabari.
Mesa araseka ati” banza uri umuhanga mugushaka amakuru?? Wahise ubimenya?? Nonese wa gakobwa we urashaka kuba umugore wa mbere??
Sorena ati”Ntanakimwe nshaka. Mesa nagushyingiwe mpatirijwe.
Mesa ati” Ibyo ariko ntabwo bindeba.
.
Sorena arabyumva.
Mesa ati” Ahubwo kuramo imyenda dukore ibyo nakurongoreye.
Sorena ati” Ntibishoboka.
Mesa araseka ati”Ngo ntibishoka gute se??
.
Sorena ati” Ntabiganza byawe bigomba kunkoraho.
Mesa araseka aba amuteye urushyi Sorena agwa kugitanda. Mesa amuza hajuru maze baba batangiye kugundagurana.Mesa amufatiraho icyuma.
Mesa ati” Uratuza cyangwa byose birangire nabi.
.
Barakomeza baragundagurana Mesa amuciraho imyenda. Sorena akomeje kwirwanaho Mesa amutera icyuma aramubaga.
Sorena acika intege maze Mesa akora ibyo ashaka byose kuri we. Sorena byaramubabaje bikomeye cyane.
Mesa asoje kumusambanya  ati” Mukanya hagiye kuza ugufasha.
.
Mesa aragenda amusiga aho.
Nyuma y’iminota hari umugore waje afite imiti. Sorena  yamaze kwambara arigunze.
Uwo mugore ati” Databuje antegetse kuza kugufasha kuri icyo gikomere  cyawe.
.
Uwo mugore yamugiyeho aramufasha. Uwo munsi uratambuka. Umunsi ukurikiyeho Sorena abona  Fatura se wa Mesa  nawe aje muri iyo nzu.
Fatura ati” Sorena ko uri agakobwa keza ni gute wagoye umuhungu wanjye??
Sorena aricecekera.
Fatura ati”Reka nizere ko wamaze gutuza njye utaza kungora.
Sorena ahita amenya ko Mesa na Papa we bamuzaniye kujya bamusambanya uko  bashaka. Fatura aramwegera maze atangira kumukorakora. Sorena nawe aramureka kumbe afite icyo arimo gutekereza. Umusaza uko yagatwawe no kumukabakaba,  Sorena afata agatebe kari kuruhande akamukubita kumutwe Umugabo agwa hasi maze Sorena asohoka muri iyo nzu ariruka. W a Mugaragu wari wamuburiye amwereka aho aca acika.
.
Tuze I bwami mu masaha y’umugoroba. Igikomangoma Kayuma n’abandi bana babayobozi hari akumba barimo basa n’abagateguriyemo ibirori. Hari n’abandi bana babakobwa. Igikomangoma Kayuma hari agakobwa cyabonye kirahaguruka kragasanga maze kiragafata kikajyana kuruhande. Agakobwa nako kishimiye ko karikumwe n’igikomangoma.
Bagera mu kindi cyumba. Igikomangoma gihita gifungahoo
Agakobwa kitwa Rebe.
Rebe ati” Gikomangoma  urashaka iki??
Igikomangoma ati”Kuryamana nawe.
Rebe araseka ati”Ndagukunda ariko ntabwo twaryamana gutyo gusa.
Igikomangoma ati” ahubwo se wowe ufite uburenganzira buhakana??
Rebe araseka ati” Cyane rwose. Cyereka niba hari ikiri  hagati yacu cya danger.
.
Igikomangoma gihita kigahirikira kuburiri.
.
Twiyizire muri rwa rugo rw’umutware Bamba. Afite Umwana w’Umuhungu Mukuru witwan Gahima.
Gahima asohotse mu nzu yabo ngari cyane ageze hanze ahura na Mama we Canda.
Canda ati” Mwana wanjye ugiye he??
Gahima ati” Ngiye kuba nzenguruka aya matware ya Papa
Canda ati” Ubwo ugende  urimo kureba n’ibitagenda neza uze kumuha raporo.
Gahima ati” Yego.
.
Tugaruke I bwami. Nyuma yuko Igikomangoma gisambanyije kagakobwa Rebe, ababyeyi bako baje gutanga ikirego kumwami. Kandi nabo ni abantu  bakomeye mu bwami.  Basobanura byose uko byagenze babwira umwami ko Igikomangoma  cyasebeje umukobwa wabo cyane kikamukoza  isoni.
Umwamikazi ati”Mwibeshya ubwo agakobwa kanyu niko kishinjije ku gikomangoma.
Umwami Kilima we arabyumva areba Kayuma ati” Ukorwe n’isoni wa cyana we.
Kayuma ati” Babahe amafaranga nandi maturo bashaka birangire.
Papa wa Rebe ati” Uratekereza ibyo  byakuraho igisebo wasize umukobwa wanjye se??
Umwami Kilima ati” Mwihangane ndaza gutekereza ikintu kizima twabikoraho.
.
Ubo babyeyi barashima maze bava aho mu Ngoro baragenda.
Umwami areba Kayuma ati” Ukomeje kuba igisebo kuri ubu  bwami.
.
Kurundi ruhande Sorena  kuva yacika kwa Mesa amaze igihe yiruka ahunga. Ntanubwo yibuka inzira banyuzemo bava iwabo. Bamukura iwabo. Ninakure cyane yo mu gace kiwabo.
Arimo agenda hari agace yagezemo maze agonga Gahima Umuhungu wa Bamba na Canda bose bagwa hasi mu byondo. Abagaragu ba  Gahima bahita bamufata.
Gahima arahaguruka aramurebaaaaa
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Udacikwa na  Episode ya 9

Comments