logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUJA WAMBAYE IKAMBA S01 Ep 12

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE IKAMBA.
.
Episode 12
.
Twaherutse Umwana wa Natali abwira Sorena  ko ntazina agira.
.
Sorena arumrwa ati” Nta zina ugira??
Umusore ati” Inkuru yanjye itangiriro kuri zero ikarangirira kuri zero.
Sorena arabyuma ati” Bivuze ngo ntakintu nakimwe gihari kubuzima uretse hano gusa uri??
Umusore ati” Wanyumvise neza. Ahari inkuru yanjye uzwi n’umugezi wanzanye aha.
Sorena ati” Nonese ni Umugezi wakuzanye.??
Umusore ati”Yego. Ngo ni umugenzi wanzanye ndi akana gato. Uyu muryango icyo bamfashije n’ukuba hano gutya muri ubu buryo.
.
Sorena akomeza kumva inkuru y’uwo musore ishishikaje  cyane ariko inababaje.
Umusore ati” Ngaho mbwira inkuru  nagusabye yo hanze.
Sorena ati” Ese ntayikubwiye ahubwo nkayikwereka.
Umusore ati” Ntabwo byashoboka. Ntanubwo bizigera bishoboka. Nkuko ubibona ngo navukanye umuziro. Sinabasha kugera hanze kubera  uruhu rwanjye nahita mfa.
Sorena yibuka ko na Gahima yabimubwiye.
.
Umusore ati” Si nibyo gusa. Njye   ntaruhande rw’igitsina ngira.
Sorena ati” Kandi uri umuhungu.
Umusore yumva ko Sorena atabyumvise aramwihorera,.
.
Sorena ati” Nta muntu ubaho utagira izina. Ese naguha izina??
Umusore araseka.
Sorena ati” Ko ubisetse?? Nukugira ngo igihe tuganira bijye binyorohera.
Umusore ati”Urakoze cyane.
Sorena atekereza izina ati”  Nkwise Ogera.
Umusore yumva n’izina ritangaje ati” Kubera iki unyise Ogera.
Sorena araseka ati” Simbizi sinzi ukuntu ariryo rinjemo. Ariko ni ryiza sibyo??
Umusore ati” Yego.
Sorena ati” Hari n’igihe wasanga Uzogera zimbizi
.
Nuko baraseka bombi.
.
Tuze I bwami
Umwamikazi nyuma Umwami yababwiye ko agiye kuzabahanira kuba barakoze ubugambanyi bwo kwica Umuryango wa Rebe, asigaye aba atekereza buri kanya.
Uwo mwanya  Baruma aba aje kumureba.
Umwamikazi Yafuta ati” Baruma wadufashije ugarika umwami buriya busazi ashaka gukora?? Ni gute yampana ndi Umwamikazi?
 Baruma ati”  Ahubwo Damuro yamaze gufungwa
Umwamikaz yikangamo.
Baruma ati” Wavuganye n’Umuyobozi w’Ubwoko bwawe akagufasha?
Umwamikazi Yafuta ati” Banza nawe mubwiye atapfa kwihanganira aya mafuti twakoze.
.
Birabacanga.
Umwamikazi Yafuta ati” Baruma tekereza icyo twakora. Kuko nawe urabizi neza ko birimo.
Baruma ati” Nanjye byacanze.
Umwamikazi ati” Ubundi niki kiri mu ntekerezo z’umwami??
Baruma ati” Yavuze ko aza kukwambura ububasha warufite nk’Umwamikazi. Uzagumana izina gusa ry’Ubwamikazi ariko ntabubasha ufite. Igikomangoma nacyo araza kucyambura ikamba.
Umwamikazi Yafuta arasara ati” Uriya mugabo ni Umusazi. Ibyo ntabwo nza gutuma abikora.
Baruma ati” None urakora iki??
Yafuta ati’ Nubundi kiriya kigabo ntabwo kigeze  kinkunda.
Baruma ati” Ubwo utangiye gutekereza ibiki??
Yafuta ati” Umuhungu wanjye amaze gukura.
Baruma ati” Ibyo bisobanuye iki??
Yafuta ati” wibaza byinshhi wamaze  kubyumva.
.
Tuze kwa Gahima.
Umutware Bamba arikumwe n’Umugore we Canda baje mu rugo bavuye mu nama y’amatwara yabo. Batashye baganira.
Canda ati” Bamba kiriya cyane waretse ntigikomeze kutubera umutwaro.
Bamba ati” Canda uriya ni umwana w’Umwami.
Canda araseka ati’ Ni umwana w’Umwami se azamara iki? Uriya  umeze kuriya afite ubuhe buzima?? Nawe ubwawe wabonye  ko ntawe ariwe wanga kumubwira amakuru ye ko ari Umwana w’Umwami.
Bamba ati” Canda oya.
Canda aramufata ati” Umwami yakujugunye inaha. Wakabaye ufite umwanya ukomeye I bwami.
Bamb ati” Ariko byibura hari icyo yampaye.
Canda araseka ati’ n’Ubundi ntakizahinduka. Kiriya cyane cyikomeza kutubera umutwaro tukice birangire uzohereza Umwami urwandiko ko cyapfuye birangire.
Bamba abitekerezaho.
Canda ati’Mugabo wanjye nyumva.
.
Tugaruke I bwami Umwamikazi aracyagambana na Baruma.
Baruma ati” Mwamikazi koko urumva twakuraho Umwami gute??
Yafuta ati”Urupfu rwamukuraho maze Umwana wanjye akima ingoma.
Baruma ati” Kilima ni Umwami udasanzwe afite ubwenge kandi afite n’imbaraga ntabwo byoroshye gutyo gusa kumukura kubwami.
Yafuta ati” Abagore tugira imbaraga zihariye. Ubu nibwo buryo ngiye gutabaramo Umwana wanjye.
.
Udacikwa na Episode ya 13.
.
Story Written by Chris nandi Ishimwe.

Comments