logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUJA WAMBAYE IKAMBA S01 Ep 17

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE IKAMBA.
.
Episode 17
.
Duheruka Igikomangoma Kayumva kica Umwami.
.
Igikomangoma kimaze kwivugana Umwami kireba intebe y’Umwami kiraseka maze  kijya kuyicaraho kirayivimvira.
Umwamikazi areba  Umwana we yicaye kuntebe y’Ubwami araseka abyishimo biba byinshi muri wowe.
Ati” Urakarama Mwami Kayuma.
Igikomangoma kiraseka cyane nacyo kirishimye cyane kivuza akaruru.
.
Igikomangoma ati” Mama ngwino wicare iruhande rwanjye. Kuko ubu ugiye kuba Umugabekazi 
Yafuta araseka maze azamukana akanyemuneza ajya kwicara iruhande rw’Umwami Kayuma. Bararebana maze bakorana mu ntoki.
Umurambo w’Umwami uracyagaramye aho.
.
Kurundi ruhandse ubwio bicaga Umwami hari umwe mu baje baherezaga Umwami witwa Yena wabibonye byose uko baygenze. Aringije arabacunga ahita aza mu cyumba cy’umwami   hari ibyo yashtsemo maze arabifata arabijyana ajuya kubihisha ahantu kure cyane.
.
Twizire kuri Sorena na Oger baracyarimo kwiruka abasirikare ba Bamba babariho. Sorene ahetse Ogera ariko yananiwe arumva agiye gupfa rwose. Agatuza hafi guturika.
Uko bakirukanseee bagera ahantu ku mpanga y’Umusozi. Munsi hari  ikiyaga. Abasirikare ba Bamba baba bagezeho. Sorena yananiwe rwose ashyira Ogera hasi.
Ogera ati” Sorena wandetse ukigendera.
Sorena ati” Hano ninjye nawe. Ubuzima bwanjye nawe nibwo buri hamwe.
.
Abasirikare ati” Wa gakobwa we washatse kwigira intwari ariko uraje ubone ibyo wikururiye.
Sorena arabarebaaaa  maze yibuka cyera ukuntu papa we Foya yajyaga amutoza.
Ogera nawe yikuraho gato icyenda  Sorena yariyamupfutse ahantu hose, abona abasirikae benshi bo kwa Gahima barabazengurutse.
Ogera ati” Sorerna ninjye bashaka va hano wigendere.
Sorena ati” Nanjye ntabwo bandeka.
.
Ogera areba aabagabo ati” Nanjye mushaka kwica. Sinzi n’impamvu mushaka kwirushya munyica  kuko n’ubundi njye mbereyeho gupfa. Mureke uyu mukobwa yigendere.
Abasirikare baraseka.
Sorena nawe afata igiti kuruhande. Baramuseka.
Abasirikare ati” Ubu wa kuntu we urumva ugiye guhangana natwe.
Ogera ati” Sorena wibikora.
Sorena ati” Umva ntayandi mahitamo.
.
Abasirikare baramwataka, Sorena atangira guhangana nabo.
.
Kurundi ruhande  ikipe ya bicanyi yaturutse I bwami yoherewe n’Umwamikazi Yafuta igeze mu rugo rw’Umutware Bamba.
Bamba arabakira.
Abo  basirikare bati” Twoherejwe n’Umwamikazi
Bamba  ati” Umwamikazi se abohereje gute?
Abo basirikare ati” arashaka ko icyana mufite gipfa.
Canda ati” Umwamikazi niwe ushaka ko ruriya rwana rupfa??
Abo basirikare bati” Yego.
Bamba ati’ Umwami se.
Abasirikare baraseka ati” Umwami ntabwo agifite ububasha bwe.
.
Bamba na Cands bahita babyumva.
Bamba ati” Natwe rero twari twamaze gupanga  kumwica. Ariko yacitse acikana n’agakobwa ka kaja kadukorerega hano.
Abasirikare ati” Ngo bacitse?
Canda ati’ Yego ariko abasirikare bacu babakurikiye.
Abasirikare bavuye I bwami bati ati” Hano ntamuntu uzi gushushunya kuburyo yagerageza kudushushanyiriza isura ye natwe tukajya guhiga?
Bamba ati” Yaboneka ntabwo yabura.
Abasirikare bati ati” Mushake abikoreho vuba.
.
Tugaruke kuri Sorena aracyahangana n’abagabo ari umwe. Uyoboye abasirikaye ba Bamba agaseka.
Ati” Burya wa gakobwa we ntabwo uri mubi burya. Umaze iki gihe cyose uhangana natwe??
Ogera abona n’ubundi Sorena nubwo yhagazeho ariko baribumwice. Aba arahagurutse nawe ngo arebe ko yarwana bakirwanaho. Gusa amaze nabi uruhu rwe rugeze kure rutonyoka.
.
Nawe afata  igite akigifata   bamutera umugeri agwa kuruhande arabandagara. Sorena arabibona abona hari agasirikare kamugezeho kagiye kumwica maze yiruka agakubita igiti cy’Umutwe kagwa kuruhande aba atabaye  Ogera. Gusa nawe ako  kanya bamutera inkota  mu mbavu.
.
Ogera arabibona ko noneho Sorena apfuye birangiye.
Abasirikare bati”  Twaritwakubwiye.
Ogera ati’ Mwamuretse koko! Ko ntacyaha yabakoreye uwo mushaka ninjye. Ubundi ndi muntu ki murashaka kunyicira iki??
.
Sorena yifata mu mbavu yishakamao akabaraga  yegera Ogera. Umusirikare mukuru nawe agenda abagera ngo abatere inkota abarangize.
Sorena  aba ahubukanye ambaraga afata Ogera arakurura bahita binaga iyo hasi muri cya Kiyaga baracubira bamanukamo hasi.
.
Udacikwa na Episode ya 18
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.

Comments