Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE IKAMBA.
.
Episode 38
.
Duheruka Umugabekazi Yafuta ari imbere ya Ogera avuga ko asa na mama we neza cyane.
.
Ari sorena ari Yena ari Ogera bose imitima yabo yazamutse irimo guterera muri 80 bazi ko Yafuta yaba yabavumbuye.
Yafuta aracyahagaze imbere ya Ogera ati” Kuki waje gushaka mama wawe ukuze?
.
Ogera ati” Mama uvuga naje gushaka ninde??
Yafuta amureba ukuntu, Sorena nawe aba yegeye imbere ati” Mugabekazi mama uvuga Ogera yaje gushaka ninde??
Yafuta ati” Natali.
Sorena araseka ati” Mama wacu ntabwo aruko yitwa. Ubundi se mama wacu yaba yarakoraga iki hano I bwami. Ikindi ntanubwo ababyeyi bacu bapfuye.
.
Yafuta ati” Mureke imikino
Sorena ati” Rwose Mabuja nta muntu urimo gukira hano. Njye na Ogera ababyeyi bacu bariho mu gake ka Rubaya.
Yafuta ati” None uravuga ko uyu ari Musaza wawe rero??
Sorena ati’ Yego.
Yena ati” Yafuta, aba bana sinzi ngo wabitiranyije n’abande ariko njye ndabazi cyane kuko ababyeyi babo twahoze duturanye.
.
Umugabekazi arabyumva ariko aribaza ngo niki bakoraga ku gituro cya Natali.
Yafuta ati” None niki mwakoraga ku gituro cya Natali?
Yena ati” Ogera yashakaga kumenya amateka ya hano I bwami. Yambazaga aho Umugore wahoze ari uwa kabari ari mubwira ko yapfuye birangira ngiye kumwereka naho ashyinguye.
Yafuta areba Ogera ati” Umugore wahoze ari uwa kabiri ku Mwami niwe wagushishikaje rero kumenya ibye.
Ogera ati” Inkuru zakundaga kugera iwacu zivuga ko ari umugore mwiza. Nuko numvise nshaka kumenya ibye.
.
Yafuta ako karamurya ko kuba inkuru za Naatali zarageraga kure n’abantu bakamukunda kumurusha.
Yena ati” Nuko bimeze.
Yafuta ati” Ubwo hari habayeho kwibeshya mwihangane.
Yena ati” Ntakibazo.
Yafuta ati” Wowe Sorena subira mu Rukari. Ariko unitonde numvise inkuru zawe zitameze neza.
.
Sorena areba Yena na Ogera ati” Mubeho njye ndagiye rero.
Ogera ati” Wakoze kuza kundeba mushiki wanjye.
Sorena ati” Iyaba byashobokaga warikuzaza kundeba mu rukari.,
Ogera araseka ati” Oya wowe uzajya uza kundeba. Njye gasaza kawe se kibera mu biraro by’ifarashi nakandagira mu rukari rw’I bwami gute??
.
Sorena abasezeraho acaho n’Umugabekazi nawe ava aho aragenda.
.
Nyuki nyuma yo kuvugana n’abandi bayobozi bagenzi be bajya basa n’abavumva ibintu kimwe yaje kongera guhura na ba Famiyo. Ababwira ko yamaze kubona abandi bantu babafasha.
Famiyo, karire na Yena baramushimira.
Nyuki ati” Twanzuye ko mu nama nyobozi tuzabaza Umwami Kayuma akatwereka urwandiko rwasinywe n’Umwami Kilima rugaragaza ko yariwe wagombaga kuba umuhabwakamba agasimbura umwami. Urwandiko ubwo azarubura. Ubwo nibwo tuzahita twe tugaragaza urwo mufite rumunyomoza.
Yena ati” Ibintu bigiye kuba byiza.
Karire ati’Uyu mwami yari n’umugome agomba kurekura ikamba ry’abandi.
.
Kurundi ruhande mu nzu y’Umugabekazi Yafuta arikumwe na Baruma umujyanama wahoze ari uw’umugabo we none akab ari uw’umuhungu we.
Yafuta amubwira inkuru y’ukuntu Ogera yagiye kugituro cya Natali ariko yajya kubareba bakamubwira ko ntaho bahuriye nawe.
Baruma ati” Ikigaragara ariko ntabwo wizeye ibyo bakubwiye.
Yafuta ati’ Ntabwo njya mfa kwizera urabizi ndashidikanya cyane. ngomba kugenzura neza nkareba uriya musore ngo ninde.
Baruma ati” Ariko se yaba ariwe gute kandi uriya afite uruhu ruzima.??
Yafuta ati” Ashobora kuba yarahuye n’umuvuzi gakondo ukase cyane akaba yaramufashije. Ariko hari ikitahinduka. Kuba ntabugabo afite. Ibyo ngomba kubimenya rero. Uriya musore naba abufite araba atariwe.
Baruma ati” None wabipanze ute??
Yafuta araseka ati”Tegereza urebe.
.
Mu ngoro y’Umwami. Umwami Kayuma arimo kunywa areba Sorena uhagaze hafi ye.
Umwami Kayuma ati” Sorena ntabwo ukiri umuja wanjye.
Sorena arikanga
Umwami ati” Wamaze kuba umugore w’Umwami. Ahubwo ita ku mwami.
Sorena arikanga arahakana ati” Ntawe ndiwe waryamana n’Umwami.
Kayuma ati” Wahakana icyifuzo cy’umwami gute se??
Sorena azunguza umutwe.
Kayuma ararakara ati” Wowe ugiye gusuzugura Umwami se??
Sorena ati” Nyagasani ntabwo naryamana nawe.
Kayuma ararakara aramufata.
.
Kurundi ruhande muri ayo masaha y’ijoro Ogera arimo kugenda. Arebye inyuma abona hari abamukurikiye ariruka bamwirukaho baramufata baramutwara.
.
Udacikwa na Episode ya 39
Comments