logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUJA WAMBAYE IKAMBA S01 Ep 5

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE IKAMBA.
.
Episode 5
.
Duheruka Yesa ajugunya umwana mu mugezi munini utemba uca hagati mu ishyamba. Damuro n’abasirikare ba nabo bamugezeho.
.
Bamugezeho ari hasi.
Damuro aca bugufi aramureba aramuseka.   Yesa umutima urimo gutera cyane kuko yamaze kubona ko iherezo rye rigeze.
Damuro ati” Niki wabwiye umwami w’agakobwa we?/
Yesa ati” Ntakintu navuze.
Damuro araseka ati” Urimo kuvugana imbabazi se ngo nkwizere?
Yesa ati” Ndavugisha ukuri.
Damuro ati” Umwana warufite umushyize he?
.
Yesa ahita amenya ko batigeze babona ko amujugunye mu mugezi.
Damuro ati” Umwana arihe??
Yesa ati” Nta mwana narimfite.
.
Damuro arasekaaaa maze arahaguruka areba abasirikare ati” Murashaka se gufataho mbere yuko tumwica? Ngaho mukore icyo mushaka..
Abasirakare baramufata bamuciraho imyenda, Yesa atabaza abasaba ko bamwica ariko ntibamufate kungufu, ariko abo atakira ntibabyitayeho.  Abagabo bamufata ku ngufu, umwe avaho undiakajyaho gutuo gutyo basimburana. Yesa aratabaza cyane ijwo rye rigera kure cyane. Umwana nawe arimo gutembanwa n’amazi aho ageze gutaka kwa Yesa kwarahageze. Amazi akomeza kujyana umwana.
.
Bamaze kumufata kungufu bamutera inkota mu mutima baramwica.
.
Damur yaje guha Umwamiazi raporo yuko byagenze. Umwamikazi ntiyishimira ko umwana bamubuze.
Damuro ati” Yafuta ubu umwana aho yaba ari hose ntabwo akiguteye ubwoba. ubu uyu mwana wawe aratekanye.
Yafuta ati” wenda uko biri. Kandi Damuro warakoze kumfasha.
Damuro ati” Warambwiye ngo mpitemo. Mpitamo imbaraga n’icyubahiro.
Yafuta ati” Humura byose uzabihorana.
.
Umuja ateruye umwana wabo. Yafuta ahita amwaka umwana yishimye cyane.
Yafuta ati” Mwana  ubu uri mu nzira yawe neza ikuganisha ku ntebe yawe. Ni wowe ugiye kuzakomeza umurage w’ingoma ya So.
.
Tuze kuri wa mugezi  Yesa yateyemo umwana ni muri y’amasa y’urukerera rwa saa kumi. Hari umurobyi  uri muri uwo mugezi urimo  kuroba.
Yabonye wa mwan watawe mu mugezi umwana aramufata  maze amushyira mu bwato.  Abona n’ibindi bintu bari bamfunyitse mu cyenda umwana bamupfunyitsemo n’ubundi.  Nuko umwana aramutwara.
.
Haciyeho imyaka 20 , Sorena amaze gukura. Yakuze  cyabahungu kuko niko  se Foya yamureze. Yakurikije inama Ruberi inshuti ye yamuhaye.
Sorena  na Se barimo kuzumuka umusozi uri hakurya ya karitsiye y’iwabo bawugera hejuru.
Foya areba umukobwa we maze amunagira inkota, Sorena arayisama.
Sorena ati” Ariko papa urashaka kuzanyoherereza mu gisirikare?? Njyewe ibi bintu sinabikunda rwose.
Foya ati” Ntabwo ari ngombwa ngo ubikunde. Ariko urabikeneye kandi uzanabikenera.
Sorena ati” Hehe se ko ntazigera njya mugisirikare.
.
Uko avuga papa we aba aramwatatse batangira guhangana gutyo bitoza. Kuva Sorena yagira imyaka 12 Papa we Foya   yamuzanaga aho kumusozi akamutoza kurwanisha inkota kurasa n’imyambi. 
Ubundi bakajyana mu mashyamba guhiga. 
.
Bumze kugoroba izuba rirenze.
Foya ati” Turasoje dutahe.
Sorene yananiwe cyane ati” Igihe cyise dusoza twananiwe. Papa njyewe sinzagaruka hano.
Foya aramurebaaaa.
.
Nuko barataha bageze mu rugo basanga Yamu mama wa Sorena yicaye hanze arimo kuboha imyenda. Yamu yabohaga imyenda agurisha kugira ngo babone uko babaho. Foya we n’Umukobwa we Sorena bo bakajya guhiga.
.
Bageze mu rugo Yamu areba Sorena ati” Sorana hano hari imyenda igutegereje.
Sorena aricara ati” Ariko se mwebwe murananiza. Umwe nukunjyana mu nkota twataha undi nawe akanjyana mu byo kuboha kwe.
Yamu ati” Sorena uyu niwo mwuga w’abakobwa wagufasha.
Sorena ati” Ariko njye ntabwo ndi Umukobw.
Yamu ati” Iso niwe watumye umera nk’abahungu ariko uri Umukobwa.. ugomba kwiga  ibi nkora mwana wanjye  nibyo bizakubeshyaho.
.
Sorena abijyamo nabyo. Iminsi iricuma igihe kiratambuka ikindi kiraza. Sorena ntiyakomeza kujya ajyana na se kwitoza ahubwo akomeza kwita kumwuga mama we yakoraga bagafatanya.
.
Sorena agera kurwego aho nawe yabohaga imyenda ye akayigurisha n’abantu bakaza kumuha ibiraka bye.
Yamu ati” Sore  ngiye kugutuma  hariya nyabyondo.
Sorena ati” Gukorayo iki mama.
Yamu ati” Numvise ngo  babantu bagurisha  impu n’ibudodo bashobora kuhaza.
.
Bidatinze Sorena yarakarabye maze aramanuka aza muri ako gace  kisoko kajya  kazamo abacuruzi bacuruza bagenda.
Ahageze  arababona bahageze. Aza kugura imyo mama we yamutumye. Uwo mucuruzi ukomeye ucuruza agenda  yitwa Fatura abona ko Sorena abona ni agakobwa keza nubwo kitwaye nk’Abahungu. Umuhungu wa Fatura yitwa Mesa nawe aroba ka Sorena. Papa ahindukiye abona Umuhungu we nawe yishimiye ka Sorena.
Fatura aramwegera ati” Kariya wagakunze??
Mesa araseka ati”  Yego Papa.
Fatura ati” Twagasaba ka kakubera Umugore.
Mesa ati” Tubikore papa.
Fatura ati” Reka nohereze abagaragu banjye bagakurikire bamenye aho kaba tuzajye kugasaba.
.
Twiyizire I bwami nyuma yiyo myaka. Hari ibirori byahabereye byo kwishimira  isabukuru nziza  Igikomangoma Kayuma. Umwana w’Umwamikazi Yafuta.
Umwami kilima ahagauruka aho arigendera ikirori kitanarangiye, Igikomangoma Kayuma kirabibona birakibabaza.
Umwamikazi Yafuta arabibona nawe maze akurikira umwami.
.
Yafuta ati” Nyagasani Mwami ni gute uvuye mu kirori cy’Igikomangoma kitarangiye??
Umwami ati” Iby’ingenzi byari birangiye.
Yafuta ati” Ariko se kuki utajya wishimira Umwana wawe ngo abone uri hafi ye.??
Umwami araceceka ariyicarira.
Umwamikazi Yafuta ati” Nyagasani Mwami kuki utajya uha umuryango wawe agaciro  nkako wahaga Natali?? Ese nubu Umutima wawe uracyari kuri Natali yarapfuye.
.
Umwami aramurebaaaa ati” Uratinyuka akavuga Natali?
Umwamikazi ati” Kuba mvuze ikibazo n’ikihe? Kuba yarapfuye birakubabaza ndabizi. 
Umwami ati” Warakoze nyine.
Umwamikazi arikanga ati” Ko umbwira ngo narakoze nakoze iki??
Umwami ati” Ndabizi ko ari wowe wishe Natali. Kubera urwango n’ubuggugu byuzuye muri wowe.
.
Umwamikazi arikanga! Imyaka 20 yose  iratambutse yarazi ko Umwami atazi ko ariwe wishe Natali.
Umwami aramureba ati” Byigutungura iyi myaka ishize mbizi ko ari wowe wabikoze.
.
Next Episode 6

Comments