logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUJA WAMBAYE IKAMBA S01 Ep 30

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE IKAMBA.
.
Episode 30
.
Duheruka  Yena na Sorena bamaze kuvumbura ko Ogera ariwe mwana wa Natali.
.
Ogera aho yiyicariye  mu nzu arimo kunywa no kurya yagiye kubona abona Sorena na Yena  bagarutse mu nzu bose bafite amarira kumaso  n’agahinda.
Ogeraa ababonye biramucanga maze arahaguruka yegera Sorena bwa mbere aramufata 
Aramubaza ati” Sorena niki kibaye??
.
Sorena aho kumusubiza akarira cyane, Ogera biramucanga yareba Yena akabona  nawe arimo kumurebana agahinda.
Ogera biramucanga cyane, Yena aramwegera aba amuguyemo cyane aramuhobera cyane. Ogera wacu arashoberwa cyane.
.
Yena ati” Ni wowe .
Ogera ati” Ni njyewe ibiki??
Yena ati” Ni wowe mwana wa Natali.
Ogera ati” Natal ninde se??
,
Ogera abona Sorena agiye kwicara kuruhande yubika umutwe kumeza akomeza kurira cyane. Yena nawe akomeza guhobera Ogera.
Yena ati” Koko wabashije kubaho gute??
Ogera ati” Muravuga ibiki njye byacanze.
.
Hashize umwanyaaa baratuje maze baramwicaza ngo  bamusobanurire.
Ogera ati” Njye mumbwire neza niki kirimo kujya mbere.
Yena ati” Iriya mpeta wahaye Sorena niyo  yadusobanuriye byose.
Oger ati” Yabasobanuriye iki??
Yena ati” Ogera uvuka hano I bwami. Ndetse uyu Mwami uriho Kayuma ni Umuvandimwe wawe.
Ogera biramucanga yumva ni ubusazi maze araseka.
Sorena ati” Ogera wihakana reka Yena agusobanurire byose.
.
Ogera arumirwa atega amatwi maze Natali amubwira inkuru ye yose y’amavuko ye. Amubwira uko yavutse n’ikibazo yavukanye, amubwira uko Umwami  yapanze akamucikisha amubwira nuko mama we yapfuye arozwe na Yafuta. Anamubwira uko Papa we Kilima nawe yapfuye yishwe na Kayuma.
.
Ogera umva ayo makuru yose atarazi mu buzima bwe biramurenga.  Aracanganyikirwa. Arahaguruka ahita asohoka.
Yena agiye kumukurikira Sorena aramufata ati” Reka tumuhe akanya inkuru yakiriye zirenze ubwenge bwe.
.
Ogera yaje hanze. Aracanganyikiwe rwose bikomeye.
.
Sorena na Yena basigara mu nzu.
Yena ati” Sorena nagushimira gute?? Iyaba umwami akiriho na Mama wa Ogera bakakwishimiye bihambaye. Ogera yabashije kubaho kubera ko yahuye n’Umwana w’Umukobwa nkawe akamubera mama we wa kabari. Uri umukobwa w’intwari kandi ibi wakoze ntibizibagirana.
Sorena ati” Ntakibazo njye numvaga mwitayeho. Kuva nahura nawe yaranshishikaje cyane.
Yena ati” Sorena warakoze cyane.
.
Yena arongera ararira byamurenze cyane. yakundaga Umwami, agakunda Umugore we Natali cyane. uretse kuba yari umuja we naYesa  bafataga nk’umuryango wabo.  None kuba yongeye kubona Umwana wabo ni   ishimwe rikomeye cyane kuri bo.
Sorena ati” Ese ubwo ntabandi bantu bo muryango wa Ogera baba bariho? Ndavuga nkaho mama we yavukaga??
Yena ati”Hari bake bo mu muryango bagihari.
Sorena ati” Iyo ni nkuru nziza.
.
Ogera agaruka mu nzu. Sorena aramwegera aramufata ati”Urumva watuje??
Ogera ati”  Birimo kuza ndaza gutuza
.
Sorena aramuzana aramwicaza.
Sorena ati”Hari inkuru nziza  ngo  hari abandi bantu bo mu muryango wa mama wawe bakiriho.
Ogera ati” Ni bande??
Yena ati” Aka kanya ntabwo wabamenya nzagenda  mbakwereka gake. Ubwo  ntanubwo mugomba gukomeza mugenda kuko Ogera yageze iwabo mu rugo.
Sorena ati” Ariko baramutse bamenye ko ari inaha bamwica. Kuko baramuhize cyane bikomeye.
Yena ati”Ndabizi. Ariko gutya yakize atagifitse uruhu rwangiritse ntabwo bazamumenya. Ikindi agomba gukomeza kuba musaza wawe mugihe ataragira imbaraga.
.
Sorena na Ogera bararebana.
Ogera ati|” Nihe mama wanjye ashyinguye?
Yena ati”Nzahakugeza.  Ejo   hari n’ikintu gikomeye nshaka kukwereka. Mubanze mujye kuruhuka.
.
Yena ajya kubereka aho baryama.
Yena ati’Murihangane murarane.
Sorena araseka ati”Tumaze igihe turara hamwe aha siho tugiye kubigiraho ikibazo.
Yena ati”Murakoze mugire ijoro ryiza naha mugitondo.
.
Bararyama. Ogera arara mu mutwe harimo inkuru zose bamubwiye nuko ababyeyi be bapfuye. Atangira no kubirota. Sorena akamushyiraho akaboke akamuturisha. Agera aho amupfumbata cyane kugira ngo atume amererwa neza.  barasinzira
Igihe kiricuma  igicuku kiraniha. 
.
Sorena asinziriye yumva utuntu turyohereye  mu mubiri we  akumva ni byiza cyane. gusa akagira ngo arimo kubirota gusa hashize akanya arakanguka abona Ogera niwe urimo kumusomagura umubiri wose
.
Udacikwa na  Episode ya 31.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.

Comments