Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE IKAMBA.
.
Episode 48
.
Duheruka Sorena yicwa n’agahinda ubwo yaramaze kumenya ko Ogera yahise yivira I bwami akigendera.
.
Hashize ukwezi Sorena abaye Umwamikazi na Ogera avuye I bwami agiye. Sorena akomeje gukora imirimo neza nk’Umwamikazi.
Ubu bari mu nama y’inteko nyobozi. Abayobozi batandukanye barimo gutanga ibitekerezo.
.
Uwahoze ari Umwami Kayuma, Damuro wahoze ari Umugaba w’Ingabo na Baruma wahoze ari umujyanama nabo icumbi ryabo ni uburoko kandi bafungiye hamwe.
Kayuma ati” Iki n’igihugu cyamaze gukasirirwa. Koko kuyoborwa n’Umugore noneho wahoze ari Umuja??
Baruma ati” Wivuga ubusa igihe cyawe wagikoresheje nabi.
Kayuma ararakara ati”We ndi umwami.
Baruma araseka ati” Umwami wahe? Waho wicaye ariko. Sha kwica nyoko koko ni gute bitari kugutera umwaku. Nako kwica inzirakarengane.
Kayuma ati’ Wa kigoryi we ziba. Harya wowe ntiwari ikigambanyi uruma hose.
Damuro ati”Ese nkubwo muri mu biki?? Mwaba mutekereza icyo Sorena azadukorera.
Kayuma ati” Ibyo tubitekereza ngo bidudashe iki??
.
Mu nama hakuno.
Sorena arimo kumva ibitekerezo by’abayobozi n’imigambi yabo.
Sorena ati” Rero maze kubumva mwese mwakoze kubitekerezo byanyu. Ariko ndabona wagira ngo ntabwo turi mu nzira imwe.
Abayobozi barumva.
Sorena ati” Dukwiye gukora ibyo dutekereza cyangwa dukwiye kureba tugakora ibyo abaturage bakeneye?
Miraba ati” Ariko nitwe dushyiraho umurongo n’amabwiriza abaturage bagomba gukirirkiza.
Sorena ati” Ikibazo cy’imiyoborere yanyu naho kiri. Nonese gukora kwanyu n’ugushyiraho imirongo n’amabwiriza ?? cyangwa n’ugahanga ibyafasha abaturage? Umuturage akeneye amabwiriza cyangwa ekeneye ubuzima??
Nyuki ati” Umwamikazi aravuga ukuri. Abantu bacu bakeneye kubaho neza. Kandi mugorera igihugu tugafatanya nabo.
Sorena ati” Umuyobozi udahanga ibintu bizima uwo njye sinzakorana nawe. Inama irangiriye hano.
.
Abayobozi basohoka mu ngoro baragenda. Sorena asigara yicaye mu ngoro. Joweno aba aje hafi ye niwe usigaye ari Umugaba w’Ingabo icyarimwe akaba ari nawe urinda Umwamikazi.
Joweno ati” Sorena uri umuhanga. Nako Mwamikazi wanjye.
Sorena nawe aba arasetse ati” Ntakibazo n’ubundi Sorena niyo mazina yanjye mbere yo kwitwa Umwamikazi.
Joweno ati” ariko wumve ko nkufana mu bamikazi baba bariho nzi nabo ntazi ni wowe mwamikazi wa mbere wuzuye ibitekerezo by’ubuhanga.
Sorena ati”Urakoze.
Joweno ati” Igihugu ugiye kuzagitembeshamo amata n’ubuki??
Sorena ati” Ngomba kuzafukura amariba y’amata n’ubuki impande zose.
.
Baraseka.
Sorena maze aratekereza ati” Ibi byose nkora mpamya ko nuzuza ibyifuzo bya Ogera.
.
Sorena maze arahaguruka agiye kugwa Joweno amufata akaboko.
Sorena ati” Urakoze cyane.
Joweno ati” Ariko Mwamikazi ntabwo uzakomeza gutya kubaho wenyine wifasha.
Sorena aramureba gusa maze araseka arigendera. Joweno nawe araseka ati” Nyamara igihe kizaba kimwe sha.
.
Sorena aza mu cyumba cye kigari cyane asanga Yena amaze kumutegurira ako kunywa aramuhereza aranywa.
Amaze kunywa aricara areba Yena ati” Mpereza ya Nyanidko yanjye.
Yena ati” Ese uzakomeza gusoma biriya bintu Ogera yasize akwandikiye kugeza ryari?? Iyi n’inshuro y’ijana ugiye kubisoma.
Sorena ati” Ntakubeshye nibyo mba numva bimara irungu.
.
Yena araruzana ararumuhereza. Sorena arasoma.
.
Iminsi nayo irisunika.
Sorena aza kugituro cya Natali mama wa Ogera arakirebaaaaaaaa.
Sorena ati” Iyi ni nshuro ya 50 nza hano ahari maze kukurambira. Ariko nukuri ntahandi umutima wanjye uba uri uretse hano. Byibura hano niho nongera kumva umwuka wa Ogera.
.
Aca bugufi aricara maze akomeza kuvuga ati” Umbabarire naransinzwe. Narinzi ko nzakomeza guheka Ogera mpaka kugeza kwiherezo. Ariko byarananiye . nararangaye aranshika aragenda. Ese mama nkubaze?? Ibihe byaba bizongere kuzanguruka nkongera guhura nawe??
.
Uko avuga amarira akamanuka ati” Najyaga numva bavuga ko roho zigenda. Ese wamfasha ukazenguruka isi ukamenyera aho Ogera yarengeye.
.
Udacikwa na Episoe ya 49.
.
Comments