Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE IKAMBA.
.
Episode 34.
.
Duheruka Yena abwira Ogera ko hariabantu aza guhura nabo bingenzi.
.
Bava aho mu biraro by’ifarasho baza mu rugo kwa Yena. Oger aroga Yena amushakira icyo kwambara.
.
Kurundi ruhande abantu ni urujya n’uruza barimo kuvamu ngo zabo baza muri ya Arena umwami yubatse ajya avuga ko ari inyubako y’Ubuhangage bwe, (Urwambariro)
.
Ninako na Sorena arimo kwambara neza nkuko umwami yabimutegetse, gusa aribaza icyo Umwami agamije.
Kurundi niko Umwamikazi yarakaye nyuma y’ibyo yaramze kubona, Igihe Umwami yarahagararanye n’umuja begeranye nk’abantu bajya kureshya kandi atari ibintu bisanzwe ko byabaho.
.
Umwami kayuma ntanubwo yitay kuburakari Muja afite. Umwamikazi yategereje ko Umwami abona ko yarakaye abona habe na gato ntabwo umwami abyitayeho.
Muje abonye Umwami atamwitayeho ahaguruka aho yicaye yegera Umwami.
Muje ati” Nyagasani utegereje iki turava hano ryari??
Umwami ati” Tugiye kugenda cyangwa wowe ube ugiye nze nkusanga.
Umwamikazi arumirwa ati” Ngende ntarikumwe n’Umwami? Ubwo amagambo yatangira guhwihwiswa mu baturage yaba amze gute??
Kayuma ati” Ibyo by’amagambo uvuga yahwihwiswa nibiki??
Muje ati” Amagambo yatangira gucicikana ahno hose ko Umwami yaba atabanye n’umwamikazi we.
.
Uwo mwanya akivuga amagambo abona Sorena aje yambaye neza bidasanzwe, yambaye by’agaciro asa neza nkaho nawe uri umwana ukomoka aho mu miryango ikomeye y’ bwami. Muje agwa mu kantu. Umwami we yitegereje Sorena cyane…..
.
Kurundi ruhande Ogera na Yena nabo bamaze gusohoka mu nzu bafata inzira iza igana kuri urwo rwambariro umwami yubatse.
Ogera ati” Nonese hagiye kuba iki?
Yena ati” Ngwino ujye kwihera amaso ibyo uru rwami rw’umwijima rwatuzaniye
Ogera arabyumva ati” Ariko banza Kayuma ari Umwami mubi cyane birenze urugero??
Yena ati” Bireke. Arica agira amabi atagira ingano. Noneho urebye urupfu yishe Yotamu agahinda kaguturitsa Umutima
.
Barimo bagenda bakubtana na Fora hari aho arimo kuva arimo kurira cyane. Yena aramufata ati” For a niki habaye iki??
For a ati” Data.
Yena at” Data wawe abaye iki??
For a ati” Niwe mvuye kureba kuri gereza.
Yena ati” Nonese kuri gereza habereye iki gitumye utaha urimo kurira kandi uvuye gusura so??
For a ati” Nawe bamushyize mu bariburwane na biriya binyamanshwa umwami yazanye.
.
Yena arikanga!
For a ati” Kandi haburaga igihe gito ngo arekurwe. Ariko nawe bamushize mu baribue barwanira kubaho kwabo.
Yena arabyumva biramubabaza ati” Umwami w’ikimara.
.
Yena ati” Fora ntacyo mfite navuga aka kanya.
For a akomeza urugendo ararira ati” koko ninde uzadukura muri aka karangane??
.
Yena na Ogera barakomeje nabo bagera muri iyo arena. Abantu ni benshi baruzuye cyane.hari umushyushya rugamba uhari. Arimo kuvuga imirwano ikomeye y’agatangaza igiye kubera aho. Akavuga ko ari ibirori by’akataraboneka Umwami nyiricyubahiro yazanye mu gihugu cye. Agakomeza avuga amagambo yatura atakagiza imbaraga z’Umwami. Yena na Ogera baricara. Uwo mwanya bumva urusaku rwinshi cyane kumbe ni Umwami winjiye.
.
Ogera na Yena nabo barareba maze batungurwa no kubona Sorena azanye n’umwami yambye imyenda y’icyubahiro.
Ogera ati” Ngwiki biriya n’ibiki ra?
Yena ati” Nanjye biracanze.
Ogera ati” Gute gute?.......
Yena ati” Ogera tuza. Ibya hano I bwamo bisaba kugenda gacye. Burikimwe hano I bwami kiba gitungurana.
.
Umwami aricara. babona Sorena yicaye ibumuso bw’Umwami n’Umwamikazi yicara iburyo bw’Umwami.
Yena ati” Biriya n’ibiki??
.
Bidatinze binjiza indwanyi muri Arena. For a nawe ai mu baje kureba. Kubera ko na Papa we arimo muri izo ndwanyi zigiye kurwana.
Umushyushyarugamba ati” Buturage ba Gati reka ibirori byanyabyobitangire. Aba ni abantu bakatiwe barafungwa. Ariko umwami arashaka guha imbabazi ubasha kurokoka uyu munsi muri bo. Aba ni abagiye kurwanira kubaho kwabo. Niko bigiye kujya bigenda. Umwami arashaka kujya aha imbabazi abakatiwe ariko ubona izo mbabazi akajya aba uwabashije kunsindira kubaho kwe.
.
Ogera arumirwa ati” Izo se n’imbabazi gute??
Yena ati” Nyine nawe iyumvire uyu mwami w’igisazi. Urumva izo zaba ari imbabazi zimeze gute??
Ogera ati” Ndabona ariko n’abaturage babyishimiye.
Yena ati” Oya sibose. Umubare munini ni uwemera aya mabi y’umwami kubera ubwoba.
.
Abarwana babashyira mu kibuga hagati. Maze abasirkare bafungura undi muryango mugari cyane uturukamo bya bi pyisi binini cyane byashonjeshejwe cyane.
Umushyushyarugamba ati” Biratangiye. Abarwana ngaho mutangire murwane kubuzima bwanyu. Inyamanswa n’abantu batangira guhangana. Impyisi zigenda zibashwanyaguza hafi yo bose bahita bajya hasi barapfa. Hasigaye papa wa For a niwe ukomeje guhangana.
.
Fora hejuru mu bandi bantu arahaguruka avuga asakuza cyane ahamagara Papa we ati” Data!
Papa For a abanza kureba Umukobwa we, amurebana agahinda gakomeye cyane.
For a areba Umwami avuga yamuruye cyane ati” Mwami wacu mwababariye Data.
.
Sorena nawe arimo kubireba bikamurya.
.
Umwami n’abandi barimo guseka bashimishijwe nuko impyisi zirimo gushwanyaguza abantu. Ndetse bishmiye ko Papa Foa amaze akanya we akirwana. Agihangana.
.
Papa For a arakomeza ahangana nazo. For a arimo kurira cyane ataka atabaza. Abasirikre baramubona ko arimo kubangamira abandi bantu maze barazamuka.
Papa For a nawe zatangiye kumuha. Zimukuraho akaboko ka mbere ziragakacanga. Abantu bakavuza induru.
For a arabibona ko se arangiye nawe. Abona n’abasirikare barimo kuza bagana aho ari maze ava mu bantu yinaga hasi mu rwambariro asangamo se.
Papa Fora na kuka gake ati” Mwana wanjye ukoze ibiki??
.
Imbyisi zibahuriraho zibashwanyaguruza rimwe. Abantu bareba. Amaraso yuzura ikibuga.
Ogera biramubabaza cyane.
Umugabekazi Yafuta nawe atangira kubona ko Umwana ageze aho atangira kurengera cyane
.
Sorena nawe byaramuriye cyane ariko afunga Umwuka ntiyerekana akababaro ke kubera ko yicaranye n’Umwami.
.
Udacikwa na Episode ya 35.
.
Story by Chris nandi ishimwe.
Comments