Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE IKAMBA.
.
Episode 22
.
Duheruka Sorena yirwanaho amenagura umutwe wa Mitana cyari kigiye kumufata kungufu cyarangiza kikamwica.
.
I bwami mu Ngoro Umwami Kayuma arimo kuganira nUmugabekazi Yafuta. Gusa Umwami yarakaye cyane ntabwo arimo guhuza na Mama we.
Yafuta ti” Kayuma mwana wanjye witwarwa n’uburakari. Singombwa ko wakoresha n’uburakari.
Kayuma ati” Mama ibyo wavuga byose kiriya kigore ngomba kukica.
.
Kumbe nyuma Yotamu abwije Umwami ukuri akamwita Umwami w’umwjima avuga ko yari yaribeshye mbere baje kumuta muri yombi. Baramufunga ndetse bamufungira ahantu habi cyane.
.
Yafuta ati” Uriya mugore ni Umuntu ukomeye cyane hano I Bwami. Ndetse n’Umuntu w’imana nuramuka umwishe bishobora kuba byakubera bibi.
Kayuma ati” Umva ntawundi muntu ukomeye imbere yanjye. Kandi nuko bimeze. Ese ubundi mama wahinduwe niki ko mbere ari wowe mugore wa mbere nabonaga ukomeye. Kuki ubu usigaye warabaye umunyantegenke?
Yafuta ati” Oya. Kuba ntahagarara kuruhande rwawe igihe cyose ntabwo bingira umunyantege ahubwo birushaho kungira umunyembaraga kugira ngo ndusheo kuba hafi yawe no kukurindana n’Ubwami bawe.
Kayuma aramurebaaa.
.
Yafuta aramufata ati’ Kayuma reka uriya mugore tumureke.
Kayuma arabyanga ati” Urashaka tumureke agende ajye akomeza avuge asebya izina ryanjye avuga ndi Umwami w’Umwijima. Ubundi ni gute ndi Umwami w’Umwijima??
Yafuta ati” We ahari niko abibona. Ariko ntibisobanuye ko ariko bimeze.
Kayuma ati’ Ubundi se amariye iki u Bami. Njye nafashe icyemezo mama wihange ngomba kumwica. Buri wese agomba gutinya izina ryanjye.
Yafuta arumva ko Umuhungu we yakaniye.
.
Ava imbere y’umwami aragenda.
.
Kurundi ruhande Sorena akomeje kwambukiranya amatware ashakisha Ogera ariko yaramubuze, ntabwo azi ngo abamutwaye bamutwaye he??
Uko agenda aba yibaza ati” Ogera niki cyakubayeho warengeye he??
.
Agera ahantu hari akadugudu gashyushye. Ahagera yumva ashonje cyane. neza neza inzara iri hafi kumunogonora.
Abona ahantu hari aka restaurant yinjiramo yaka ibyo kuryabarabimuha. Amaze kurya baza kumwishyuza abura amafaranga yo kwishyura. Maze ariruka abarinzi baho bamwirukankaho kubwo amahirwe abasha kubicika.
.
Ageze mu kandi gace abona hari ibandi ry’ibye Umukufe w’agakobwa keza kitwa Soraya gasa n’agakomoka mu muryango ukomeye.
Sorena yiruka kuri iryo bandi ararifata ahangana naryo aze aryambura ako gakufe maze akagarurira ako kana kagakobwa.
Soraya ati’Urakoze cyane.
Sorena ati” Ntakibazo.
Soraya ati” Ko mbone uri umukobwa ni gute ubashije kubikora ukamfatira ririya bandi ukaryaka umukufe wanjye.?
Sorena ati’ Ikingenzi nuko mbashije kukagarura.
Soraya ati” Urakoze nukuri. Uyu mukufe ufite agaciro gakomeye. Uranahenze cyane bikomeye.
Sorena ati’ Ndabibona.
Soreya ati’ Ubuse se ndakwishyura iki?? Wakwemera tukajyana mu rugo nkareba ikintu nakwitura.
.
Sorena abitekerezaho yibuka ko ntakintu afite nakimwe. Kandi akeneye impamba yakomeza kumufasha mu rugendo rwe.
Ubwo arabyemera maze bajyana iwabo w’agakobwa mu rugo. Ni mu rugo rwiza rw’ifite by’icyo gihe.
.
Tugaruke I Bwami.
Nyuma yuko Yafuta yinginze Umwami amusaba ko yareka kwica Yotamu akabyanga, yaje kureba Yotamu aho afungiye.
Yotamu ameze nabi kuko yarakubiswe cyane.
Yafuta ati” Yotamu wakwicuza ku mwami ugatabara ubuzima bwawe.??
Yotamu ati” Ntacyo kwicuza mfite ku mwami w’ikibi.
Yafuta ati’ Umwana wanjye si mubi.
Yotamu araseka ati” Kuva wa mutwita yabaye inda y’ikibi. Kandi ibibi byinshi yagiye abikomora muri wowe. Anamaze no kuvuka wakomeje kumurera mu mwijima. None dore ibyo arimo gukora.
Yafuta arabyumva.
.
Yotamu ati” Igiteye ubwoba sibyo yakoze, ahubw igiteye ubwoba kurusha nibyo agiye kuzakora. Muri iki kihugu hagiye kuzaba umuborogo mwinshi w’amararira na’amaraso.
Yafuta ati” Ubwo buhanuzi bwawe n’ibinyoma byo kwandagaza Umwami.
Yotamu aaseka ati’ Wowe se wabyizera gute ubundi. Gusa ariko ibyo azakora byose nawe igihe kizamuhana nabi.
Yafuta ati” Ndumva winangiye ukomeje gahunda yawe yo kuvuga ubusa. Ubwo urakira ibizakubaho.
Yotamu ati” Iriya ntebe amaherezo izabona nyirayo.
Yafuta ararakara ati’ Umwana wanjye niwe mwami byiteka ryose.
Yotamu araseka ati” Ngo byiteka ryose.?? Iriya nyamanswa wirereye nawe ubwawe uzarangarira mu biganza byayo.
.
Twigarukire kuri Soraya na Sorena bageze mu rugo kwa Soraya bari mu cyumba cya Soraya.
Soraya ati” Reba ikintu cy’agaciro hano ubona cyakwishyura ibyo unkoreye .
Sorena arareb muri byose biraho.
Soraya ati’ Ubundi witwa nde??
Sorena ato’ Nitwa Sorena.
Soraya araseka ati” Uziko tujya kwitiranwa? Nanjye nitwa Soraya. Urumva b atajya gusa neza??
Sorena ati” Yego.
Soraya araseka ati’ Biratangaje!
.
Soraya ati” Nonese iwanyu nihe?
Sorena ati”Iwacu si hafi aha.
Soraya ati’ Nonese urimo kujya he niba atari hafi aha?
Sorena ati” Ahubwo mvuye kure ndimo gusubira mu rugo.
Soraya ati” Ubuse nitwananiwe ntiwacumbika aha ukazinduka ugenda.
Sorena ati’ Niba ari ibishoboka mwaba mugize neza.
.
Soraya ati” Wigira ikibazo. Ababyey banjye ni beza baraza kukwakira ndabizi.
Sorena ati’Urakoze cyane.
Soraya ati” Ntakibazo. Ngwino mbe nkutembereza hano mu rugo.
.
Aramutembereza ahantu hose aho iwabo. Ariko Sorena abona hari akazu gato batigeze bageramo.
Sorena ati’ Kariya kazu ko karimo iki??
Soraya ati” Kariya karimo imbohe Papa agiye kuzajyana I bwami.
.
Ako kazu gafungiyemo Ogera.
.
Udacikwa na Episode ya 23.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
Comments