Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE IKAMBA
.
Episode 44.
.
Duheruka Nyuki na bagenzi be bacika, Yena na ba Sorena nabob amaze kumenya ko munama bizambye nabo bahise bacika.
.
Icyumweru kirashize bahunze. Aho bahungiye bose bamaze kumunyera. Hari n’abandi bantu bagiye bamenya amakuru yabo bakaza kubiyungaho. Famiyo , Nyuki n’abandi bagabo bakuru aho bari mu buhingiro baba batekereza umwanya kuwundi icyo bagize kuzakora.
.
Joweno ari mu baje kubiyungaho, buri gitondo abyuka yitozanya inkota na Sorena ubudasiba. Ogera we aba yiyicariye kuruhande.
Biru na Suruma nabo ni bamwe mubabiyunzeho..
.
Biru abona aho Ogera yicaye maze aza kwicara iruhande rwe. Ogera aba areba ukuntu Jowena na Sorena bitozanya inkota. Ariko uwo aba yirebera cyane ni Sorena.
Biru yicara iruhande rwe ati “ Ogera ubona Joweno na Sorena bataberanye??
Ogera ati” Baraberanye.
Biru araseka ati” Ujya ubibona se nawe burya??
Ogera ati” Yego nyine kubera iki se numva bigutangaje??
Biru ati” Ni kubera ko mbizi ko nawe uriya Mukobwa bwaruhanye aba mu mutima wawe. Ariko njye nibaza ni gute wananiwe kubimubwira. Nako nawe njya mbona agukunda. Ariko mwese ntanumwe washoboye gutera intambwe ngo abibwire mugenzi we. Buri wese yahisemo kubishyingura gusa mu mutima we.
.
Ogera abyumira kure mu mutima. Koko muri we akunda Sorena ariko ikibazo afite cyo kuba atari Umugabo w’uzuye neza kiramutangira.
.
Sorena uko arwana na Joweno akajya acishamo nawe akareba aho Ogera yicaye. Nawe muri we akunda Ogera ariko aba ategereje kuzumva Ogera agira icyo avuga. Igihe cyose abaho nkutegereje ayo mahirwe yo kuzumva Ogera hari ijambo avuga.
.
Tugaruke I bwami. Kayuma nawe amaze guterera neza. Atekereza ko abanzi be bose yabamaze yabirukanye mugihugu.
Gusa Umugabekazi Yafuta n’ubundi ntabwo akinyuzwe n’ibikorwa Kayuma aba akora cyane cyane uriya mirwano ijye imena amaraso y’abaturage.
.
Umwamikazi Muja aza imbere y’Umwami atangira kumukorakora.
Muje ati” Mwami wanjye nubwo mama wawe atakumva njye ndi mu ruhande rwawe. Njyewe nemeranya nawe ko iriya mirwano ari kimwe mu bikorwa bikomeye birata ikuzo ryawe.
Umwami Kayuma ati” Ahubwo ubaye utanabibona najye nibaza ngo wowe uri Mwamikazi nyabaki.
Muje ati” Nuko se ubifata burya.
Umwami ati” None mbifate gute??
Muje yumva biramubabaje ati” Ariko se njyewe ishema ryanjye kuri wowe ni ryari rizaboneka.
Kayuma ati” Ishema uba uvuga nirihe?? Kuki ushaka kuba Umugore wisumbukurutsa kuruta abandi?
.
Tugaruke mu buhungiro hateranye inama ikomeye. Abakuru nibo barimo kuvuga naho abasore n’inkumi baraho baracecetse bakurikiye abandi.
.
Nyuki areba Famiyo, Karire na Yena ati” Uyu mugabo Miraba yemeye ko yadufasha kubona abasirikare., yavugana n’abantu bo mu bwoko bwe nabo bakatwiyungaho. Ibyo biramutse bibaye twaba dukomeje natwe kuzamura imbaraga zacu.
Famiyo ati”: Hari ikibazo se niba yabyemeye ibyo nibyiza kuri twe.
Miraba ati” Ariko ibyo bashoboka ku mpamvu imwe.
Karire ati” Iyihe mpamvu.
Miraba ati” Nuko Ogera yakwemera gushyingiranwa n’Umukobwa wanjye. Nibwo abantu banjye navugana nabo bakabasha kunyumva.
.
Ogera na Sorena buri wese asa n’uwikanzemo.
Famiyo ati” Ariko Miraba Ogera afite ikibazo kitatuma……
Miraba ahita amuca mu ijambo ati” Ikibazo ugiye kuvuga afite Nyuki yarakimbwiye. Kandi naganiriye n’Umukobwa wanjye arabyemera . rero bagomba kubana.
Famiyo areba aho Ogera yicaye.
.
Sorena umutima utangira gutera cyane uzamuka. Yumva akoba kazamuka muri we. Yena nawe ahita areba Sorena na Ogera kuko arabizi ko umwe akunda mwibanga rikomeye cyane.
.
Famiyo areba Ogera ati” Ogera ibi urabivugaho iki?? Ukeneye kubana n’Umukobwa Miraba kugira ngo tubone imbaraga zadufasha gukuraho buriya bwami.
Ogera abanza kureba ahp Sorena ahagaze ati” Njyewe ntamugore nshaka kuzababaza.
Miraba ati” Umukobwa wanjye yavuze ko ntakizamubabaza gihari.
.
Yena arabibona ko Ogera ashobora kuba agiye kubyanga maze ibyo bavunikiye byose no kuba barahunze bakaba ari impunzi bikaba imfabusa.
Sorena nawe afite akoba ko yaba agiye kubura Ogera ntubwo ntagihe nakimwe bigeze bavugana kubyamarangamutima yabo.
.
Yena arahaguruka afata Ogera ati”Mwihangane mvugane na Ogera akanya gato.
.
Aramufata amujyana kuruhande.
Yena ati”Ogera aba bantu bose bemeye kuza mu buhungiro kubera wowe. Basize byose bashyira ubuzima bwabo mukaga kugira ngo bagufashe. Sinzi ko nawe wakwemera guca amazi ubushake bwa Mama wawe na Papa wawe baharaniye. Ugomba gucungura icyubahiro cya mama wawe na Papa wawe. Ndetse ukanatabara abaturage bose ukabakiza uriya mwami w’umusazi.
Ogera akabitekerezaho.
Yena ati” Emera ubane n’uriya mukobwa Miraba. Bafite imbaraga bakomoka mu bwoko bukomeye bazgufasha. Sorena ndabizi niwe uri muri wowe ariko n’ubundi uriya ni Umuja nkanjye usanzwe ntacyo bizamutwara. Nzi neza ko ntakibazo azabigiraho kuko naganiriye nawe kenshi.
.
Ogera abitekerezahoooo yibuka n’amagambo cya kigirwamanakazi Nyirama kigeze kumubwira. Cyimubwira ibanga atagomba kuzigera abwira Sorena.
.
Amaze kubyibuka we na Yena bagaruka mu inama. Abantu bose bategereza icyo Ogera agiye kuvuga.
Ogera abanza kureba aho Sorena ahagaze maze areba Miraba ati” Ndabyemeye ngomba kubana n’Umukobwa wawe.
.
Sorena yumva ikintu kimuniza umutima we ariko arikanda cyane arifata.
.
Udacikwa na Episode ya 45
Comments