logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUJA WAMBAYE IKAMBA S01 Ep 10

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE  IKAMBA.
.
Episode 10
.
Duheruka Sorena agenda agana kuri ya marembo y’Ubuvumo umwana wa Natali amaze imyaka 20 yose abamo.
.
Sorene ageze hafi y’umuryango agiye kwinjira hari uwahise  yikoroza inyuma ye, Sorena ahindukye abona ni Gahima.
Gahima ati” Muko bite ko mbona wihaye ubwisanzure buhagije hano??
Sorena ati” Nonese abashitsi banyu mubaha ubwisanzure bucagase??
Gahima akomeza gutangazwa n’uburyo Sorena aba amusubiza yisanzuye.
.
Gahima ati” Wowe ntabwo uri umushitsi wacu.
Sorena ati” Ndabizi. Ariko ndi uwingenzi kuri wowe.
Gahima aramuseka ati” Wowe !  ngaho  irebe wowe w’agakobwa we.
Sorena aramwegera ati” Aka gakobwa  niko karimo gukora ikintu  cyawe cy’agaciro. Ariko ubundi kuki ubutunzi n’imbaraga  bitera abantu ubwibone??
Gahima ati” Uvuze ko turi abibone.
Sorena ati”Mvuze abantu. Ariko ubaye wiyumvisemo ntibyaba ari ikibazo cyanjye.
.
Gahima yitegereza agakobwa gakomeje kumubwiza ukuriiii.
Sorena arahindukira arongera areba kuri wa Muryango w’ubuvumo maze agarura amaso kuri Gahima ati”  hariya harimo iki??
Sorena ati” Ikirimo hariya ntabwo kikureba.
Sorena araseka.
Gahima ati” Va hano subira gukora ibyo wakoraga.
.
Tuze I bwami.
Igikomangoma Kayuma kirimo gutekereza kumagambo y’umwami. Yamutegetse ko agomba kubana na Rebe yasebeje akabona kuba yaba Umugabo wahabwa inshingano mu Gihugu. Gusa ntabwo abyumva afunze umutwe nawe.
Umwamikazi Yafuta akaba mama we aba aje aho aramureba abona Umuhungu we yacanzwe n’intekerezo.
Kayuma avugana umujinya ati” Ni kuriya papa azahora ambona nk’imbwa iraho idashoboye??
Umwamikazi arahaguruka aramwegera amufata mu bitugu ati” wowe ntukizere amagambo ya So.
Kayuma ati” Ubundi uriya ni Data.
Yafuta ati” Ni so mwana wanjye.
Kayuma ati” Data utaba mu ruhande rw’Umuhungu we. Ni gute njyewe najya kubana na kariya gakobwa ntagakunda.
.
Umwamikazi ati” Tuza ntabyo uzakora.
Kayuma ati” Ntinabikora papa ntabwo azigera anyumva.
Umwamikazi ati” Umva ntabwo ugomba kubana nawe.
Kayuma ati” None biragenda bite??
Yafuta araseka ati” Mwana wanjye wowe iyicarire wirebere ubuhanga bw’umukino wa mama wawe.
Kayuma ati” Umukino??
.
Umwamikazi abona ko Kayuma n’ubundi atumva  ibyo arimo kuvuga araseka, aza aho babika inzoga arasuka anyway arimo guseka.
.
Twigarukire kwa Bamba  mu matware ye ni ku munsi wa gatatu Sorena ahamaze. Asoje kuboha umwenda wa Gahima maze aza kuwubereka. Asanga Gahima na mama we  bicaye muri saro barimo kunywa 
Sorena ati” Gahima nasoje ibyawe.
Canda arumirwa yumvise uko avugisha umuhungu we.
Canda ati”  iyo mvugo yawe w’agakobwa we.
Gahima ati” Mureke mama reka turebe ibyo yakoze.
.
Sorena arambura umwenda barawurebaaaa. Babona yawukoze neza  birenze nuko  uwo bafite  warumeze. Barumiwe.
Gahima aratangara cyane ati” Ibi ni amaboko yawe yabikoze??
Sorena ati”  Ko arinjye wazanye hano se hari ibindi biganza wazanye.
Canda ati” Ariko w’agakobwa we uba uvuga ute?? Cyangwa wibagiwe aho uhagaze.
Sorena ati” Mabuja wihangane akanwa kanjye kagira ukwishyira ukizina mukuvuga kwako.
Gahima araseka, Canda aramureba ati” Wowe uraseka ibiki??
Gahima ati”  Mama kareke wikarakarira niko kameze. Ahubwo hari igitekerezo ngize.
.
Canda ati”Ikihe gitekerezo??
Gahima ati” Twamuha akazi akaguma hano akajya atubohera imyenda yo kwambara.
Canda arahindukira areba ka Sorena ati” Urashaka ngo duhe akazi akantu kameze gutya??
Gahima ati” Mama uko kameze twe ntacyo biturebaho ikingenzi nuko gafite icyo katumarira.
Canda abitekerezaho.
Gahima areba Sorena ati” Wowe urabyumva ute aho kujya kwirirwa uzerera tuguhaye akazi??
Sorena arishima ati” Nabikunda rwose.
.
Canda yabitekerejeho arabyemera.
Canda ati” Ariko ukabanza  ukiga ikinyabupfura kuko nicyo kizagena igihe uzamara hano.
.
Canda aragenda, Sorena na Gahima barasigarana. Gahima nawe yishimiye kuba Sorena agiye kuguma aho ngaho kubera ko arumva muri we asa n’uwatangiye kumugirira ibyiyumviro.
.
I bwami mu nzu y’Umwamikazi Yafuta arikumwe n’Umujyanama w’Umwami Baruma.
Yafuta ati”Kubera iki Damuro yatinze??
Baruma ati’ Reka twihanganeho akandi kanya gato.
.
Damuro aba araje
Yafuta ati” Ariko se kuki uba ugenda gake??
Damuro ati” Ndi Umugaba mukuru w’Ingabo z’Umwami. Hari ibyo mba ngomba kubanza kuzuza.
Yafuta ati” Icara .
.
Damuro aricara ati” Ikijya  mbere niki rero? Andi maraso mugiye kumbwira kujya gukaraba ni ayande??
Yafuta ati”    Damuro bigomba kwitwa ubwicanyi ushake uko ubikora.
Damuro ati” Ni bande??
Yafuta ati” Umuryango wa kariya gakobwa rebe.
Damuro araseka ati”Nyuma yuko Igikomangoma kigakozemo urashaka kukica.
Yafuta ati” Umwana wanjye ntabwo yabana nako. Kandi nicyo umwami ashaka. Ariko njye simbyemera.
Damuro  arahaguruka ati” birakorwa. Ariko Mwamikazi wanjye aya maraso……
Umwamikazi ati”Komera ariko ufite ikihe kibazo??
Damuro aragenda.
.
Baruma nawe arahaguruka asezera ku Mwamikazi  aza kureba Umwami mu Ngoro ye.
Umwami Kilima ati” Baruma , ndagira ngo ujye kureba uriya Muryango wa Rebe ubabwire ko nameye ubusabe bwabo Igikomangoma kirabana n’umukobwa wabo.
Baruma ati”Yego nyagasani mwami.
.
Bidatinze umuryang wa Rebe waratewe uricwa wose. Urupfu rwabo rugaragazwa ko batewe n’amabandi ashaka kubiba.
.
Yafuta na Kayuma baza kubyishimira.
Kayuma ati” Mama wabikoze ute?
Yafuta ati” Igihe cyose mama  aba ahagaze imbere y’Umwana we kandi yakora buri kimwe cyose kubwo Umwana.
.
Tugaruke mu matware ya Bamba. Sorena ahamaze utunsi ahakora.  Ya matsiko ye agaruka kuri bwa buvumo yabonye.
Arashaka kumenya  icyaba kirimo. Noneho arinjira agezemo imbere asangamo umuntu.wa mwana wa Natali. Yicaye hamwe arigunze. Afite urusatsi rwamukuriyeho rumera nk’ibyatsi kubera ko amaze imyaka 20 yose atarakozwaho icyuma gikata umusatsi.
.
Sorena yaramwikanze ati”  waba uri imbohe??
Umusore arahakana  azunguza umutwe.
Sorena ati” Nonese kubera iki ubamo hano??
Umusore ati” Hano niho mu rugo.
Sorena ati” Ngwiki? Nonese uvukana na Gahima?
Umusore ati” Gahima wuhe??
Sorena ati”Urimi kucanga.
Umusore ati” Wa mukobwa we ibyanjye byigucanga igendere kuko ni igitabo utasobanukirwa.
.
Sorena kubona umuntu ubamo aho abona n’ibintu bidasanzwe.
Sorena ati” Nonese naha uba igihe cyose ko  kuva nagera hano ntarakubona narimwe hanze?
Umusore ati” Aha niho mba kuba kwitangiriro ryanjye.  Imyaka yose nabayemo hano.
Sorena ati” Bivuze ngo nturasohokamo narimwe.
Umusore ati” Yego.
Sorena yarumiwe ati” Kubera iki??
Umusore ati”  Wa mukobwa we wishishikazwa n’inkuru yanjye kuko nacyo yakumarira mu rugendo rwawe.  Ikomereze. Ahubwo  nyibwirire hanze haba hasa gute?? Hanze haba iki. Niba bishoboka wampa inkuru yo hanze gato nubwo ntazigera mbibona ariko basi nkabyuma nkabitunga mu ntekerezo?
.
Sorena yumvise abyo amusabye ahita abona ko uwo musore ashobora kuba abayeho mu bibazo, yumva agahinda ke kazamutse muri we.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.
Udacikwa na Episode ya 11

Comments