logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUJA WAMBAYE IKAMBA S01 Ep 1

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE IKAMBA.
.
Episode 1
.
Ni mu mwaka wa 1228 ku Ngoma y’Umwami Kilima.  Yicaye mu Ngoro y’Ubwami  aratuje cyane. Uwo mwanya haje Inkone ye Baruma akaba  Umujyanama w’Umwami mukuru. Ageze imbere y’Umwami ahagarara imbere ye aciye bugufi cyane.
Baruma ati” Nyagasani Mwami inzu yawe  igiye kuvirwa n’umugisha ukomeye abagore bawe bombi bagiye kubyarira rimwe.
Umwami Kilima  ashimishwa n’iyo  nkuru cyane.
Baruma ati” Umutima wawe n’uhimbarwe  Nyagasani. Kandi ni wowe mwami ukwiye ibyiza kubutaka bwose.
Umwami Kilima ati” None Abagore banjye baraza kwibaruka ryari??
Barumu ati” Haracamo amanwa n’ijoro rimwe gusa.
Umwami akishima cyane agaseka.
.
Kurundi ruhande mu nzu y’Umugore mukuru ari nawe Mwamikazi w’Igihugu yitwa Yafuta. Ari mu cyumba arimo kwitabwaho akorerwa amasuku  n’abaja be.  Atwite  inda y’imvutsi.  Muri ako kanya hari umugore  winjiye  yipfutse ahantu hose atagaragara. Amaze kwinjira Umwamikazi yafuta ategeka abaja be kuba bamuretse bakajya hanze. Abaja bose barasohoka maze umwamikazi asigarana n’uwo mugore uje kumureba yipfutse ahantu hose.
.
Uwo mugore abonye ko abaja bose bamaze gusohoka aripfukura noneho isura yose iragaragara. Umwamikazi araseka bisa nkaho amwishimiye cyane.
Uwo mugore atera intambwe gato yegera umwamikazi cyane maze aca bugufi arapfukama  akora mu ruhago ahetse akuramo agapfunyika agahereza Umwamikazi.
Umwamikazi Yafuta aragafata arakareba ati” Uyu muti wizeye neza ko ukora??
Uwo mugoe ati”  Nkurahiye ubuzima bwanjye Mwamikazi wanjye.
Umwamikazi Yafuta ati” N’udakora nzashyira inkota ku josi ryawe n’umuryango wawe wose.
Uwo mugore ati” Ndahiye ubuzima bwanjye.
Umwamikazi arishima cyane ati” Urakoze. Ngaho ibirenge byawe n’ibirebe inyuma. Nibigenda neza uzagorererwa amashyo.
.
Uwo mugore arahaguruka asubira inyuma ageze kumuryango arahindukira aragenda.
.
Tugaruke  mu Ngoro y’Ubwami. Umwami Kilima aracyarikumwe n’Umujyanama we Mukuru  Baruma. Umwami arimo kunywa inzoga yishimye.
Baramu ati” None Nyagasani  n’ikihe gikomangoma kizagusimbura ku ntebe y’Ubwami muri ibi bikomangoma byombi bigiye kuvuka??
Umwami Kilima akibazwa gutyo umutima we uhita ujya kure, n’inzoga yarimo anyway imuryoheye iba iramubihiye asa n’ucitse intege maze asubira kwicara mu ntebe ye. Baruma arabibona ko Umwami ahise amererwa nabi.
Baruma ati” Nyagasani mubabarire akanwa kanjye gasohoye amagambo mabi.
Umwami ati” Oya ntakibazo kiri mu kibazo ubajije. Gusa uyu mwanya si uwo gutekereza ku gikomangoma kizatsimbura.
Baruma  ati” Wa mugani haba hakiri kare. Ariko impamvu narimbajije gutyo ni kumpamvu z’ubwoko bw’abanyiginya ari nabwo bwoko bufite imbaraga muri ubu bwami.
.
Tugaruke ku mwamikazi Yafuta arimo kureba wa muti bamuzaniye. Umuja we mukuru Yowana arinjiye abona Umwamikazi arimo guseka aranezerewe cyane.
Umwamikazi Yafuta areba Yowana ati”  Ubu bigiye kuba.
Ako kanya Umujyanama Mukuru w’Umwami aba yinjiye aho asuhuza Umwamikazi.
Umwamikazi ati” Baruma  niki kiri mu ntekerezo z’Umwami??
Baruma ati”  Bisa nkaho Umwami adahanze amaso uwo  mwana wawe.
Umwamikazi Yafuta arababara  cyane ati” Nubundi aracyitaye kuri iriya nshoreke ye Natali>
Baruma ati” Ahari nahamya ko ariko bimeze.
.
Umwamikazi umujinya uramwica cyane arasara  avugana umujinya ati” Ntabwo uriya mugore n’uriya mwana atwite bagomba kubaho. Umwana wanjye niwe ugomba  kuzaba Umwami.
Baruma arikanga ati” Mwamikazi urimo gupanga ibiki??
Umwamikazi ati” Natali n’urwo rwana rwe bagomba gupfa.
.
Tuze mu nzu y’Umugore wa Kabiri Natali. Nawe inda  ye n’imvutsi. We n’Umwamikazi Yafuta bazabyarira rimwe.
Umuja we Yesa amuzaniye igikoma aramuhereza.
Natali ati” Urakoze Yesa.
Yesa araseka.
Natali ati” Niki ko nkushimira uguseka.
Yesa ati” Njya nibaza impamvu unshimira kandi ndi Umuja wawe??
Natali araseka ati” Yesa  kurinjye ntabwo nkufata nk’Umuja wanjye. Uri inshuti yanjye.
Yesa ati’ Hagize ubyumva napfa.
Natali ati” Humura.
.
Natali afata n’imbuto kuruhande arazimutegurira. Bakomeza kuganira.
Yesa ati”   Kuba ugiye kuzabyarira rimwe n’Umamikazi urabyumva gute??
Natalis araseka ati” ni bintu bisanzwe .
Yesa ati” Ahari nuko mwese  muri abagore b’umwami. Ariko buriya kuba Umugore w’Umwami biba bimeze gute??
Natali araseka ati”  ibibazo uba ubaza!
Yesa ati” Mba nifitiye amatsiko.
Natali ati” Sinzi uko nagusubiza. Cyereka nawe wibereye umugore w’Umwami ukabyiyumvira.
Yesa araseka  cyane  ati”   izo nzozi ku  bantu nkatwe wibeshya ukanazirota ntibakumanika??
Natali ati”  Yesa, ntakintu kidashoboka.
.
Yesa amuhereza imbuto nazo ararya.
Yesa ati” ariko  njya mbona ari wowe umwami yikundira  cyane kuruta Umwamikazi Yafuta.
Natali ati”  Ntawe usobanikirwa Umutima w’Umwami.
.
Tugaruke ku mwamikazi Yafuta yarakaye cyane. aracyarikumwe n’Umuja we Yowana na Baruma.
Baruma ati” Yafuta, bisa nkaho utigeze ubasha kwinjira mu mutima w’Umwami.
Yafuta ati” Byose  byatewe niriya ndaya.  Ariko n’ubwo Umwami atankunda ninjye Mwamikazi kandi umwana wanjye niwe ugomba kuzasimbura Umwami.
Baruma ati” Mwamikazi irinde udatwarwa n’urwango.
Yafuta ati” Urashaka nicare gusa se.?
Baruma ati” ariko ufite imbaraga z’ubwoko bwawe ukomoka. Ni  isezerano rihari rikomeye Umwami yagiranye n’Ubwoko bwawe??
Umwamikazi Yafuta ati” Kuva Umwami akunda Natali cyane ashobora kutazubahiriza  igihango kiri hagati ye n’Ubwoko bwanjye.
.
Baruma ati” None??
Umwamikazi Yafuta ati” Natali agomba  kurangirana n’Umwana we.
Baruma ati” Ariko hari n’igihe Umwami atazahitamo Umwana wa Natali.
Yafuta ati” Njyewe ntabwo ngomba  gutegereza ibibazo ngo abe aribwo nzabikemura. Natali agomba kurangira.
Baruma ati” Gute rero.
.
Yafuta amwereka umuti bamuzaniye ati” Ubu ni  uburozi bukomeye  cyane burica kandi niyo basuzuma   mu mubiri w’Umuntu ntabwo buboneka.
Baruma araseka ati” Wamaze gutegura.
Yafuta areba Umuja we Yowana ati” Yowana shaka uko umbonera Yesa umunzanire hano.
.
Tuze kurundi ruhande mu giturage kimwe .  hari umugore witwa  Yamu urimo kwibaruka. Arimo gufashwa n’abandi bagore bagenzi be. Umugabo Foya arikumwe n’abandi bagabo bagenzi  be bo bicaye hanze barimo kunywa amayoga bategereje ko Umugore we asoza kubyara.   Hashize umwanya bumva akana mu nzu kararize. 
Foya arishima cyane ati” Agahungu kanjye karavutse.
Ruberi ati” Ishime rwose ubyara n’uwabyaye Umuhungu.
.
Mugihe Foya arimo kubyina yishimye,  hari umugore  umwe mubafashaga umugore we kubyara usohotse maze abwira Foya ko abyaye umukobwa. Uwo mwanya Foya ahita agwank’ibere arakonja cyane aba nk’uwakubistwe n’urubura.
 Nyuma y’akanya yinjira mu nzu areba Umugore we Yamu, areba n’akana baryamishije kuruhande.
Yamu abona ko  umugabo atanejejwe no kuba yabyaye umukobwa.
Yamu ati” Foya umbabarire. Ariko n’uyu mukobwa tubyaye azatubera mwiza ndumva mbyizeye.
.
Twigarukire I bwami mu masaha y’ijoro mu gicuku. Yowana umuja w’umwamikazi arimo kujyana Yesa Umuja w’Umugore w’akabari w’Umwami Natali.
Amuzana mu nzu y’Umwamikazi Yafuta.
Yafuta areba Yesa ati” Yesa, Natali amerewe ate??
Yesa ati” Ameze neza.
Yafuta ati” Buriya se ujya umwitaho neza??
Yesa ati” Ngerageza gukora neza uko bishoboka.
.
Umwamikazi Yafuta  ajya mu kabati akuramo agacuma akazana imbere ya Yesa.
Yafuta ati”   Hano hari abantu bantuye akavinyo kameze neza. Kandi na Natali  nziko agakunda. Ndagira ngo umushyireho uze kukamutunguza.
Yesa afata ako gacuma  ati” Ntabwo narinzi ko muba muzirikana Umugore w’Umwami wa kabari.
Yafuta araseka ati” Yesa,  nubwo twembi turi Abagore b’Umwami ariko ntabwo nanga Natali. Gusa Natali we ndabizi arantinya  anatekereza ko mwanga ariko siko biri. Ndetse ahubwo uyu muvinyo nkuhaye naramuka amanye ko arinjye wavuyeho ntabwo araba akiwunyweye. Kandi uyu muvinyo ufasha abagore batwite gukomeza kumererwa neza.  Yesa ntuze kumubwira ko wavuye  kuri njye
Yesa ati” Nonese naramuka ambajije??
Yafuta ati” Umubwire ko yakohererejwe n’Umwami.
Yesa ati” Yego Mwamikazi wanjye.
.
Yesa ajyana uwo muvinyo aragenda. Yafuta na Yowana basigara bishimye baseka.
.
Nex episode 2 Louding.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.

Comments