logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUJA WAMBAYE IKAMBA S01 Ep 36

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE IKAMBA.
.
Episode 36.
.
Duheruka Famiyo  na karire bo mu muryango wa Ogera bamubwira ko bagiye gukora igishoboka cyose akabona ikamba yasigiwe na se.
.
Ogera yibaza uko ibyo bizashoboka.
Karire ati” Wibaza ngo bizashoboka gute ahubwo wowe uriteguye??
Yena areba Ogera ati”Ariteguye.
Famiyo areba Ogera ati: Ogera ntabwo dushaka kuzatakaza imbaraga zacu niba utiteguye.
.
Yena afata Ogera aramureba mu maso.
Ogera ati” Nditeguye.
Famiyo ati” Mu nzira zose.
.
Ogera abitekerezaho.
Famiyo ati” Ogera nabe aduhaye akanya gato.
Ogera arasohoka, Famiyo , Yena na Karire basigara mu kanama ka batatu.
.
Famiyo ati” Ikibazo kandi. Uriya mwana  azaba  Umwami gute mugihe afite kiriya  kibazo??
Yena ati” Ntabwo abantu bagomba kuzabimenya.
Famiyo ati” Gute se batabimenya?? Azaba umwami ntashake Umugore?? 
Karire ati” Azamushaka.
Famiyo ati: Hanyuma se bigende bite muzi ko nta……
Yena ati” Ariko ibyo nabyo byakemuka.
Famiyo ati” Ndibaza nyine gute??
Karire ati” Tuzamushakire umugore, hanyuma bazashake akana mu bundi buryo.
Famiyo ati” Uwo mugore uzihanganira kutarongorwa azava he??
Karire ati” Bo bazumvikana. Uwo mugore nabishaka ajye agira uko ajya kwigenza kuruhande.
.
Mugihe barimo kuganira Ogera aba atembera kuruhande.  Ikiganiro cy’abatatu kirangiye Yena arasohoka asanga Ogera maze barataha.
.
Tuze mu Ngoro mugitondo. Sorena ari mu mashuka n’Umwami bararanye. Ni joro Umwami kayuma  yashatse kumusambanya ariko kubwo amahirwe kubera ko yari yasinze Sorena  yabashije kumujija asinzira ntakibaye.
.
Sorena arabyutse abona Umwami agisinziriye maze ava mu cyumba ageze muri Saro asanga Umwamikazi Muje yaharamukiye niho yicaye. 
Sorena arikanga maze Muje arahaguruka amukomera amashyi.
Sorena ati” Mwamikaz wanjye n’ibiki??
Muje ati” Nkukomeye amashyi  kubera ko uri Umuja w’umuhanga ushaka gutwara ikuzo ryanjye.
Sorena ati” Ibyo uvuga n’ibiki??
.
Muje agira umujinya aramufata ati” Buretse we gukina imikino yawe. Nzi neza ikiri mu mutima wawe. Ariko  ntiwibeshye  kuko n’ubundi Umwami arimo kukubona nk’indaya ye. Ninjye mwamikazi hano.
Sorena ati” Ariko njye ntabwo mpanganye  nawe Mwamikazi.
Muje ati” Urambangamiye cyane. ubundi wambwiye ubutunzi ukeneye ukava hano  ukagenda.
Sorena ati” Nubundi naje hano ntabishaka.
Muje ati” Nyine have ugende.
Sorena ati” Nahava gute??
Muje ati” Ngo wahava gute??
Mugihe bakiri muri ayo Umwami aba araje batamubonye arabumva maze ahita avuga ati” Umuhereza  wanjye ntaho agomba kujya.
.
Umwamikazi arebana n’Umwami. Sorena ahita abavamo hagati arigendera.
Muje ati” Nyagasani mwami sinejejwe n’umubano urimo kujya mbere hagati yawe nuriya Muja.
Umwami araseka ati”Uriya muja ararenze. Ubundi ibyo urimo kwibaraguza n’ibiki  ko njye ndi umwami nkora ibyo nshaka. Uri umugore nawe akaba undi mugore.
Muje bikamurya.
.
Kurundi ruhande kumarembo yinjira mu mujyi w’ubwami hari umusore witwa Joweno uhageze agiye kwinjira abarinda umupaka winjira mu mujyi baramwitambika.
Joweno araseka ati:” Kuki muntangira??
Abasirakare ati” Mbere yuko winjira mu mujyi tanga ibyangombwa bikuranga.
Joweno araseka ati:” Ariko ndi umuturage w’iki Gihugu.
Abasirikare ati” Ibyo se n’ibiki zana ibyangombwa.
Joweno ati”ntabyo mfite nitwaje kandi ngomba kwinjira rwose ngiye kwihahira.
.
Abasirikare baramwitambika. Joweno nawe aba atangiye guhangana nabo bararwana. Joweno arabangutse cyane arabakubita bose bajya hasi.
Abasirikare batangazwa n’imirwanire ye.
Joweno ati” Ntakibi wana ngambiriye kuri mwe mureke ninjire njye kwihahira.
.
Joweno arinjira arakomeza.
.
.
Kurundi ruhande Umwamikazi arimo kugenda akababaro arimo kwerekeza ku nzu Y’umugabekazi Yafuta.
Ahageze Yafuta aramwakira.
Yafuta ati” Mwamikazi niki gitumye uza kundeba??
Muje ati” Banza inkuru wambwiye ingiye kwisubiramo.
Yafuta ati” Gute??
Muje ati’Uriya muja wazanye we N’Umwami batangiye kubana mu buryo budasanzwe.
.
Kurundi ruhande Sorena avuye mu rukari  arimo kugenda yihuta arumva akumbuye Ogera cyane niwe agiye kureba.
Arimo agenda agongana na Joweno arimo guhekenya pome maze bose bagwa hasi. Pome ya Jowe ibandagara  hakurya mu byondo. Bararebana.
Jowe arahaguruka maze ahereza akaboko Sorena nawe aramuhagurutsa.
Sorena ati” Umbabarire.
Joweno ati” Ahubwo wowe umbabarire wa Mukobwa mwiza we wo mu misozi ya Rubaya.
Sorena arikanga ati:” Ni gute uzi ko  ndi uwo mu  Rubaya??
Joweno araseka ati” Sorena ndakuzi.
Sorena arikanga.
.
Kurundi ruhande Muje aracyavugana na Yafuta. Uwo mwanya Yowena ababwira ko  hari Umusore uje kureba Umugabekazi.
Yafuta ati” Mureke yinjire.
Umusore arinjira yitwa Pfuna. Aza imbere y’Umugabekazi ati” Ni joro nabonye Yena arikumwe n’umusore bahagaze imbere y’igituro cya Natali.
Yafuta arikanga ati” Uravuga uriya musore   urimo kuba iwe??
Pfuna ati”Yego.
Umwamikazi nawe arikanga ati”Ni gute rero uwo musore yaba ari kugituro cya Natali? Wasanga ari……..
Yafuta aratekereza cyane ati” Buretse… wivuga….
.
Udacikwa na Episode 37.

Comments