Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE IKAMBA
.
Episode 46
.
Duheruka Ogera na Sorena bose barira.
.
Bidatinze Ingabo zatangiye kuza ni abasore batandukanye bavuye mu bwoko bwa Miraba nkuko yariyatanze isezerano.
Sorena na Joweno bahabwa inshingano zo gutoza izo ngabo kubera ko aribo bafite ubumenyi bw’imirwanire ihagije.
.
Sorena na Joweno bajya mu basore batangira kubatoza. Baritoza igitondo n’amanwa ubutaruhuka kandi buri munsi.
Sorena na Joweno uko batoza bakajya bacishamo bakarebana. Joweno akibuka amagambo Ogera yamubwiye amusaba kuzaba hafi Sorena.
.
Sorena nawe uko atoza mu ntekerezo ze haba hagarukamo burikanya igihe aheruka kuvugana na Ogera basa n’abasezeranaho.
.
Ogera nawe ahagaze mu cyumba, arimo kwibuka inzira yoseeee kuba kwitangiriro banyuzemo we na Sorena.
Ariko akongera akibuka amagambo Nyirama yamubwiye.
Uwo mwanya hari umukomangiye maze arinjira. Ni Umukobwa wa Miraba yitwa Yomina.
Yomina ati’ Mwami wanjye uri hano??
Ogera ati” Yego. Ariko sindaba Umwami.
Yomina ati” Vuba niko biza kumera uraba Umwami.
Ogera ati” Birashoboka cyangwa ntibinashoboke..
Yomina aramwegera cyane ati” Kuki mba mbona udashishikajqwe n’ikamba ryawe??
Ogera ati” Nubwo abantu barirwanira sicyo kintu cya mbere cy’agaciro gikomeye kibaho.
Yomina araseka ati” Buriya haba hari ikintu koko cyarusha ikamba agaciro??
Ogera ati” Niko abantu batekereza ko ntagihari. Ariko kirhari.
.
Yomina avuga amukorakora ati” None Nyagasani wanjye namenya icyo cy’agaciro kirenze ikamba??
Ogera ati” Umutima w’umuntu ukunda.
Yomina arabyumva ati” Bireatangaje cyane. Umutima w’Umuntu uba ukunda uruta kure ririya kamba!
Ogera ati” Yego.
Yomina asekamo ati” None bisobanuye ngo ninjye uhiriwe.
Ogera aramurebaaaa .
.
Yomina ati’ Mwami wanjye umbwiye amagambo ahambaye nzibuka ubuzima bwanjye bwose.
Ogera akomeza kureba Yomina gusa si Umutima wa Yomina yavugaga.
Yomina ati” Ogera, nanjye uko umeze ntacyo bizantwara. Pfa kuba maze gusobanukirwa agaciro kanjye muri wowe.
Ogera aramwegera ati” Biraryana iyo uwo mutima w’umuntu ukunda ugiye kure.ukaba utabasha no kuwugarura.
Yomina ati” Mugabo wanjye ntaho nzajya.
Ogera akamureba cyaneeee kumbe siwe arimo kuba avuze ni Sorena arimo kuba yivugiye. Yomina we akumva ko ariwe kuko n’ubundi nibo bazabana maze akaba Umwamikazi.
.
Hanze Sorena na Joweno bakomeje gutoza ingabo. Basoje imyitozo yuyu munsi bajya kuruhuka. Joweno akebutse abura aho Sorena anyuze. Araranganya amaso ahantu hose amushaka aramubura.
.
Sorena yiyiziye mu gashyamba yicara kugiti maze yubika umutwe n’ikiniga cyinshi ararira cyane.
Arira yibaza ati” Ogera kubera iki utigeze usoma umutima wanjye ngo uwusobanukirwe??
.
Akomeza kurira hashize akanya aronger aribwira ati” Ariko n’ubundi ndimo kurira iki?? Umutima wawe wagombaga kugabanwa n’abantu bawe. Ntabwo byarikuzashoboka ko uwo mutima waba uwanjye njyenyine. Kuki ubundi ibi ntabyakira??
.
Joweno aba amuguyeho yahoze amushakisha. Sorena ahita yiyumanganya yigira nhako atigeze arira.
Joweno ati” Sorena ntugahagarare kuri y’amaso yanjye.
Sorena ati” Ubwo se kuvuga gutyo basobanuye iki??
Joweno ati” Bisobanuye ko amaso yanjye aba agomba kureba wowe gusa. Ubundi kuki uje hano wanyine??
Sorena ati” Hari gihe biba ngombwa ko umuntu afata kanya ke wenyine akaba aganira n’amabanga ye.
Joweno araseka ati” Byibura se muraganiriye nayo mabanga yawe hari icyo mugezeho.
Sorena asa n’uvugana agahinda ati” amabanga yanjye asa naho agoranye.
Joweno arabyumva.
.
Abandi barimo kujya kurya.
Ogera yicaranye n’aba famiyo na Miraba na ba Nyuki nkabayobozi. Ogera akararanganya amaso mu bandi bantu akabura Sorena.
Hashiz akanya abona Sorena na Joweno nabo barinjiye. Abonye bazanye yibuka asaba Joweno kuzita kuri Sorena.
.
Bararya. Ariko amaso ya Sorena agahora kuri Ogera. Akabona Yomina arimo kujya afata inyama akamuhereza. Sorena bigasa n’ibumuriyemo ariko akihangana. Akabwira umutima muri we ati” Mutima wanjye kwakira ukuri byakunanije iki? Basi ishimire ko Ogera ameze neza.
.
Igihe cyaricumye. Maze batangiza ibitero byo kurwanya ubwami bwa Kayuma. Kayuma nawe yaramaze igihe yitegura kuko yarabiz ko igihe n’igihe bazaterwa. Yariyaramaze kumenya ko Ogera ariwe Muvandimwe we ugomba kuzamurwanya akamwambura ikamba.
.
Intambara iraba irakomera cyane. ariko abasirikare barimo kurwanira Ogera , bayobowe na Sorena afatanyije na Joweno bihagararaho cyane barahangana cyane bikomeye.
.
Mu minsi 40 barwana bageze I bwami barahafata, ingabo za Kayuma zirafatwa. Kayuma yifatirwa na Sorena ubwe n’amaboko ye. Umugaba w’ingaba Damuro nawe arafatwa ba Baruma nabo bafatwa ari bazima.
.
Udacikwa na Episode ya 47
Comments