logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUJA WAMBAYE IKAMBA S01 Ep 6

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE IKAMBA.
.
Episode 6
.
Twaherutse   Umwamikazi Yafuta  atunguwe no kumenya ko Umwami burya yaramaze imyaka 2o yose aziko ariwe waroze Natali.
.
Yafuta yarikanze, Umwami  yisukira  inzoga arinywera yicarira mu ntebe ye. Abona Yafuta  yakozwe n’amasoni.
Umwami  aramureba Yafuta  ati” Uri umugome. Uri umugore w’ubugugu. Nyuma yo kwica Natali murangije mukora ubugambanyi mushaka kubigereka  kuri Yesa. Umwe mu baja beza babaga hano I Bwami.
Yafuta  akomeza umutima maze yihagagararaho ati” Byose byatewe nawe.
Umwami ati” utangiye gushakira urwitwazo ahadoshoboka.  Ikibi  kiri muri wowe nta mpamvi yo gushaka indi nkomoko ya mabi yawe.
Yafuta ati”Iyo udashaka  uriya mugore ngo umuzane umushyire hagati yanjye nawe ibyabayi  ntabwo byari kuba.
Umwami amukomera amashyi ati” Nuko warakoze.   Ngaho ishime uzihe igikombe cyo kuba  ubuzima bwa Natali  n’umwana we butakibarizwa kuri iyi si.
.
Umwamikazi  yifitemo umujinya n’agashiha.
Umwami  nawe aba arongeye arababaye ati” None harya ngo ntajya nkureba? Koko amaso yanjye yakureba gute??
Umwamikazi ati” Nk’Umubyeyi wese nagombaga gushakira  umwana wanjye umutekano urambye.
Umwami ati” Natali ntabugugu yarafite bw’icyo arwanira. Yari umugore witurije uciye bugufu ushaka kwiberaho gusa. Igihe cyose hari igihe nakimwe yigeze akubangamira?.
Umwamikazi ati” Ariko yari yaratwaye umutima w’Umugabo wanjye.
.
Umwami aramurebaaa ati” Wampa akanya ukaba ugiye?
Yafuta ati” Yego. Ariko nubwo umutima wawe utabyemera ninjye mugore wawe  ninanjye mwamikazi w’iki gihugu. Igikomangoma Kayuma akaba amaraso yawe. Ibyo ntanahamwe uzabihungira.
.
Umwamikazi ahita asohoka aragenda.
.
Twigarukire mu cyaro kwa Sorena. Abagaragu ba Futari bamwometse barashaka kumenya  aho ataha nkuko Databuja wabo yabibategetse.
Sorena agera mu rugo barahabona maze bagaruka kuri Futari n’Umuhungu we Mesa bababwira ko bahamenye.
Mesa araseka ati” Wawooo.
Futari ati” Ni amakuru meza. Mesa ugiye kubona umugore.
Mesa ati” Uriya mukobwa ni mwiza pe nubwo  yitwaye nka bahungu.
Futura areba abagaragu be ati” Ese ntabwo mwigeze mu menya  ababyeyi be.
Umwe mu bagaragu ati” Oya.
Futura ati” Uyu mugoroba mushake  amakuru y’ababyeyi be.
.
Abagaragu bati” Yego Databuja.
.
Tugaruke I bwami mu masaha y’Umugoroba. Umwamikazi Yafuta arikumwe n’Igikomangoma Kayuma barimo gusangira.
Igikomangoma Kayuma ati”  Kubera iki umwami  atanyishimira.?/ ntagihe nakimwe ndabona amfata nk’umwana we.
Yafuta ati” Kayuma tuza Umwami aragukunda nuko aba yitaye cyane ku nshingano z’igihugu.
Kayuma ati” uko yaba azitayeho kose ntabwo yabura  agahe gato anyereka ko ndi umwana we. Ese ntabwo mutera ishema? 
Umwamikazi ati” Oya mwana wanjye uteye ishema so.
Kayuma ati” Cyangwa mama harimo ikindi kibazo ntazi??
.
Igikomangoma Kayuma ntabwo azi amakuru yuko Umwami yarafite undi mugore witwaga Natali. Ntanubwo azi ko  yarafite undi muvandimwe badahuje Mama. Byose ntanakimwe mama we yigeze amubwira.
Kayuma yitegereza cyane Mama we ati” Mama ntakintu ntazi??
Umwamikazi arahakana ati” Oya ntakintu utazi. 
.
Tuze muri cya gice cya kure cyane y’ Ibwami.  Mu masaha y’umugoroba. Abagaragu ba  Fatura  bamenye amakuru ya Papa wa Sorena maze baza kuyabwira Databuja wabo Fatura.
Fatura ati” Mwakoze cyane. none aka kanya yaba arihe??
Umugaragu ati” Tumubonye ari mu kabari.
Fatura na Mesa bararebana maze baraseka.
.
Bidatinze bahise baza mu kabari Foya papa wa Sorena arimo kunyweramo. Foya  akunda inzoga cyane.
Fatura na Mesa  bakihagera baramubona maze baza kwicara hafi yahoo yicaye. Foya arabarebaaaa.
Foya ati” Murasa n’abacuruzi bakomeye.
Fatura ati” Yego.
Foya araseka ati” Muri ba bacuruzi  bambukiranya imipaka??
Fatura ati” Yego.
.
Foya  aaseka ati” Mbega mbega muri ibitangaza. Ubu mwambutse ibihugu n’ibuhugu??
Mesa ati” Cyane. ahubwo muze baguhe izindi nzoga zo kunywa.
Foya arashima ati”Munguriye ikindi cyo kunywa .
Mesa ati” Unywe izo ushaka.
Foya biramurenga maze yitegereza Mesa cyane ati”  Ubundi wowe nagahise nkushingira umukobwa wanjye.
Fatura ati’ N’ubundi umukobwa wawe niwe dushaka.
Foya agwa mu kantu ati” Ngwiki??
Mesa ati” Yego. Nanjye ndabishaka ko unshingira umukobwa wawe.
Foya ati” Njyewe ntamukobwa mfite.
Fatura ati” Ariko mukanya niko uvuze.
Foya araseka ati” Aaaaah nakinaga.
Mesa ati” Ntabwo wakinaga kuko turabizi ko umufite yitwa Sorena.
Foya agwa mu kantu.
.
Tuze mu kandi gace mu rugo rumwe rw’umutware ukomeye cyane muri ako gace. Yitwa  Bamba. Afite umugore w’umunyamahane witwa Canda. Mu rugo rwabo bafite abaja n’abagaragu benshi.
Abaja   bakora mu bikoni, abaja bakora amasuku, abaja bakora indi mirimo n’abagaragu batandukanye.
Canda aza mu gikoni kureba abarimo guteka. Arena umuja umwe witwa  Dowa aramuhamagara Dowa areka ibyo yakoraga aritaba aza imbere ye.
Canda ati”  Muze gushyira kiriya kintu ibiryo.
Dowa ati” Yego.
.
Canda aragenda. Dowa ahita ategura ibyo biryo agiye kujyana. Amaze kubitegura arabifata asohoka mu nzu ageze hanze akubitana na Databuja Bamba.
Bamba ati” Dowa nibwo mugiye  kumugaburira??
Dowa ati” Yego.
Bamba ati” Ese muba mukora ibiki?? Kare se bwo yariye??
Dowa atinda gusubiza.
Bamba ati”Ndakubaza kare yariye??
Dowa ati”Yego.
Bamba ati” Ngaho ihute vuba vuba. 
.
Dowa aragenda ariko ataragera kure Bamba arahindukira aramuhamagara aramugarura abanza kureba ibiryo aryanye.
Bamba ati” Ko na nyama mbona ujyaho??
Dowa ati”  Ndibuzimushyire nyuma.
Bamba ati”Ngaho genda.
.
Dowa aragenda. Aza ahantu hameze nk’ubuvumo ariko bwubatswe yinjiramo amanukamo hasi.    Kumbe niho wa mwana wabyawe na Natali aba. Aho muri ubwo buvumo niho amaze imyaka 20 aba ntaragera hanze n’umunsi wa rimwe. Dowa amugeze imbere atereka ibiryo hasi arongera arigendera.
.
Story by Chris nandi ishimwe.
.
Nex episode 7

Comments