logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUJA WAMBAYE IKAMBA S01 Ep 15

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE IKAMBA.
.
Episode 15
.
Duheruka Umwamikazi  ahaye umwami inzoga irimo uburozi.
.
Umwamikazi ati” Nyuzwe nuko umutima wawe byibura uduhaye imbabazi.
Umwami ati” Imbabazi mbahaye  nizo gukora ibyiza noneho.
Umwamikazi ati” Izera imitima yacu yamaze guhinduka.
.
Umwami agenda asubira ku ntebe ye, Umwamikazi agategereza  ko Umwami asoma uburozi yamuvangiye bukamunagura.
Abona Umwami hari ibyo abanje kwikorera mbere yuko asoma.
Umwamikazi Yafuta akisetsa ati” Nonese ko uteretse kandi twagombaga kubanza kunywamo??
.
Kurundi ruhande nyuma yuko Sorena yumvise Canda na Bamba bavuga ko bagiye kuza kwica Ogera yaje yaruka muri  bwa buvumo.
Ogera ati”  Urimo kwirukanswa niki??
Sorena ati” tuve  hano.
Ogera ati” Ngwiki??
Sorena ati” Wibaza ntagihe cyo kubaza gihari.
Ogera araseka ati” Noneho ubaye iki ra!
Sorena ati” Ogera nyumva kiza ubuzima bwawe. Bamaze kuvuga ko bagiye kuza kukwica.
.
Ogera ati” Bande se??
Sorena ati” Bamba  na Canda.
Ogera ati” Baba banyicira iki se?
Sorena ati’ numvise bavuga ko uri ikibazo kuri bo.
.
Ogera noneho arabyumva.
Sorena ati’ Haguruka tugende.
Ogera ati” Sorena wibagiwe. N’ubundi ntaho najya sinagera hanze.  N’ubundi inkuru yanjye ni aha iri reka irangirire birangire.
Sorena ati” Oya.
Ogera ati” Sorena warakoze guhura nanjye, ariko wikwangiza ubuzima bwawe utabara ubwanjye. N’ubundi kuba wanyiza ntacyo uzabikuramo.
Sorena ati” Njyewe sinkunda abarengana.
.
Sorena abona Ogera akomeje gusa n’ufunga umutwe atamwumva maze aramufata ati” Ogera ahazaza haba  habitse byinshi. Kuki ushaka kwicira urubanza noneha??
Sorena aramukurura kumbaraga undi aramwiyaka ati” Nubundi ningera hanze ndapfa. Rero reka mfire aha.
Sorena ati” Niba ari ugupfa rero aho kwicwa nabi n’abantu ba bagome  tugende wicwe n’ikirere.
.
Ogera abitekerejeho yemera ibyo Sorena avuga maze aremera amuhereza akaboko.
.
Tugaruke I Bwami. Umwamikazi aracyategereje ko Umwami asoma.
Umwamikazi ati” Mwami wanjye  ndacyetegereje ko tunywamo.
.
Umwami arongera afata inziga ye maze arahaguruka aza hafi y’umwamikazi. Umwamikazi akisetsa
Umwami aba amuhereje inzoga ye.
Umwamikazi ati” Ko unsubiza inzoga yawe??
Umwami ati” Reka tugurane.
Umwamikazi arikanga ati”Kubera iki??
Umwami ati” Hari ikibazo se cyo kuba twagurana ko ndi Umugabo wawe ukaba umugore wanjye?
Umwamikazi arisetsa ati” Utekereje se ko naba nakuroze.
Umwami ati” Oya. Ibyo sinabitekereje. Wowe reka tugurane ndashaka kunywa iyo nawe ukanywa iyi.
.
Umwamikazi ubwoba buramwica, baragurana afata inzoga y’Umwami. Afite ubwoba bwinshi.
Umwami aramwitegereza ati” Ngaho inywa.
Umwaikazi ubwoba buramwica atangira kubira icyuya, Umwami arabibona ko harimo ikibazo.
Umwami ati” Ndavuze ngo inywa.
.
Twigarukire kuri Sorena na Ogera  nabo bageze hanze barimo kwiruka.   Abasirikare ba Bamba bari bazanye na Canda mu buvumo  kureba Ogera ngo bamwice  baramubura.
Canda ati” Umujyinya aracitse. Ariko se acitse ate? Mu mushake  ahantu hose. ka gakobwa niko kabikoze.
.
Sorena na Ogera bageze hanze barimo kwiruka. Ogera atangira gucika integer.uruhu rwe rutangira gushya no gucumba rutangira kugenda ruhinduka ibisebe.
Sorena ahindukiye arabibona arikanga, abona  Ogera agiye hasi.ahita amenya ko ibyo bavugaga aribyo kuri Ogera.
Ogera arataka cyane, Sorena agaruka inyuma. 
.
Tugaruke I Bwami.
Umwami ategereje ko Umwamikazi anywa. Umwamikazi yabize icyuya kirimo gushonga nk’amazi.
Umwami avuga asakuza cyane ati’ Iyo nzoga washakaga ko nywa  yinywe niko ntegetse.
.
Umwamikazi arazamura kumunywa. Ako kanya ataranywa igitero cy’Abasirikare bayobowe n’Umuhungu we Kayuma kiba kirinjiye.
Kayuma areba Mama we ati’ Mama wibikora. Kubera ko Data ntawo akiri umwami.
Umwami arikanga, abasirikare bazanye n’igikomangoma baba bamucishije bugufi imbere ya Kayuma.
.
Udacikwa na Episode ya 16.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.

Comments