Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE IKAMBA.
.
Final Episode.
.
Duheruka Sorena agiye guhana bikomeye Kayuma, Baruma na Damuro.
.
Kayuma, Baruma na Damuro barimo gutakambira Sorena ariko nawe ntabwo abumva. Yabihoreye.
Kayuma ati”Mwamikazi Mwamikazi.
Sorena ati” Noneho se uwari Umuja wemeye ko ari Umwamikazi??
Damuro ati” Ariko twe twarakwemeye kuva mbere.
Kayuma ati” Nubwo navugaga kuriya byari amagambo gusa ariko uri Umwamikazi ukomeye.
Sorena ati” Noneho noneho.
Kayuma at” Niko bimeze.
Sorena ati” Muvuge ayo mushaka yose mutavuze. Ariko igihe cyanyu niki.
.
Sorena areba abasirikare ati” Muhere kuri Kayuma mu mwegereze uriya mwobo w’inzoka yashyinguyemo Yotamu.
Baramufata bamwegereza umwobo arataka aratabaza aratamba abonye inzoka zirimo. Sorena afata inkota.
Kayuma ati”Mwamikazi wanjye wababariye ubuzima bwanjye. Nzaba Umugaragu wawe iteka.
Sorena aramwegera amutera inkota ariko ahantu atapfa vuba. Maze ayishinguzamo undi araraba.
.
Sorena ati” Iyo n’inkota wateye Umwami Kilima.
.
Barangije bamunaga muri irwo rwobo inzoka ziramufata zitangira kumuha. Bajya kuri Damuro. Uwo mwanya abasirikare baribaragiye kuzana Fatura na Mesa nabo barahageze babazanye. Fatura na Mesa bakubise amaso Sorena bariakanga bagwa mu kantu!
Sorena ati” Mwa bagabo mwakabaye mwarize ko iyi isi ihinduka.
Mesa ati” Sorena nukuri naragukundaga by’ukuri.
.
Akivuga Umwamikazi mu izina abasirikare baramuhondagura aca bugufi.
Mesa ati” Nako Nyagasani mwamikazi.
.
Sorena areba Damuro, Mesa na Fatura ati” Mwebwe mukorwe n’amasoni yo kuba mwaragiye mutesha igitsinagore agaciro. Mukadufata kungufu mu buribwe bukomeye. Ubwo bugaboo bwanyu bwuzuye ubugwari mwirase mugatesha abagore agaciro nibwo ngiye ibyo bukwiye.
Sorena ategeka abasirikare gufata abo bagabo bakabakona kandi bumva. Abasirikare barafata babakata ibitsina byabo mu buribwe bukomeye.
.
Maze Sorena afata inkota aza imbere ya Damuro ati” Wowe hari ikindi kigukwiriye nyuma yo gufata Yesa kungufu wafashe inkota yawe uyimucengeza mu mutima we. Ayo marira Ogera yabashije kuyumva nubwo yari uruhinja. Ngiye kubikora ariko njye sindibukwice. Uzamara igihe wumve ubwo buribwe bwose.
.
Nuko afata inkota ayicengeza mu rubavu rwa Dumuro yumva maze barabatwara bajya kubata muri gereza.
Sorena areba Baruma ati” Wowe w’ikigambanyi. Ikirumira habiri. Ubundi Umugambi akwiye kuba mu bantu wowe bagufata bajye kuguta kure ku kirwa cya wenyine aho udakwiye kuzongera guhura n’abantu wa mugambanyi we.
Uko abitegetse bigenda uko.
.
Amaze guhana abantu bose agaruka mu ngoro ye. Areba intebe y’Ubwami ariruhuta ati” Nsoje ikifuzo cyawe wambwiye Ogera. Aho uri hose unezerwe.
Uwo mwanya abona Yena azanye n’Umuryango we papa we na mama we. Sorena ahoberan nabo nyuma y’imyaka yose yaritambutse.
Foya na Mama Soreba bamusaba imbabazi zo kuba bari baramushyingiye atabishaka.
Sorena ati’ Narababariye mama kand ikiruta byose muri ababyeyi banjye.
.
Arongera ahoberana nabo maze abatuza aho mu bwami.
.
Iminsi iricuma Joweno agaruka kuvugana na Sorena.
Joweno ati” Mwamikazi wanjye watekereje iki??
Sorena ati” Joweno umbabarire sinakubeshya. Ntabwo waba mu mutima wanjye n’amaso yanjye ntiyakureba.
Joweno biramubabaza.
Joweno ati” Gusa ndakubaha. Kandi uzahora uri inshuti yanjye magara.
Joweno ati:” Ariko ndashaka kugufasha kukwitaho no kukuba hafi.
Sorena ati” Joweno niba ushaka kumfasha koko mbwira icyo wavuganye na Ogera agenda. Umbwire nihe yagiye.??
.
Ntibyatinze mwijoro Sorena yambaye bisanzwe yiyoberanyije iby’Ubwamikazi abyikuraho yigira umuntu usanzwe. Arangije afata ifarashi ava I bwami afata urugendo rwa kure. Nyuma y’iminsi irindwe agenda hari agace yagezemo abona Umusore uri mu kabande urimo gukora mu ngano.
Sorena ava kufarashi maze agenda amwegera gake gake amugeraho maze amuhobera aturutse inyuma ye.
Sorena ati” Ogera wanjye.
Ogera ahindukiye abona Sorena arikanga agwa mu kantu!
Sorena ati”Witungurwa kandi ntiwibaze byinshi.
Ogera ati” Mwamikazi niki kiguteye gusiga Ubwami bwawe??
Sorena ati” Nta bwami nataye ahubwo nagombaga kuza gushaka ubwami bwanjye nabuze. Kandi ntibugomba kongera kunsha mu myanya y’intoki.
Ogera ati” Ni gute wamenye ibi byose??
Sorena ati” Uwo wansigiye yagombaga kumbwira byose kuko ndi Umwamikazi. Ariko ndi Umwamikazi ukeneye Umwami.
.
Ogera ati” Sorena umbabarire. Ndatekereza Joweno yarakubwiye byose.
Sorena ati” Ogera warikumbwira ntugire ibanga umpisha kuko twasangiye byose.
Ogera ati’ Sinashakaga ko utakaza ibyiringiro kandi ntacyo utakoze. Niyo mpamvu Nyamirama yariyarambujije kukubwira ibanga ry’uko ntarikuzigera nkira nubwo yaraduhaye umuti wamfasha,. Wari uwokoroshya ikibazo ariko ntiwari uwo kuzankiza.
Sorena ati” Wagombaga kubimbwira tugasangira byose.
Ogera ati” Umbabarire. Numvaga nanjye binkomereye. Joweno rero niwe wambwiye ko inaha hari umuntu warikuzamfasha ariko ambwira ko bifite amahirwe make yo kuba byashoboka. Nuko naje kugerageza ariko ntabyiringiro. Ariko barimo kumfasha kubwo amahirwe nizeye ko nzamera neza. Niyo mpamvu unsanze hano mu ngano ndimo kureba ngo namara igihe kingana iki hanze.
.
Sorena aramuhobera ati” Humura njye nawe turamarana igihe hano mpaka ukize. Umwamikazi agomba kuba arikumwe n’Umwamikazi.
Ogera ati” Ariko se njye nawe….
Sorena ati” Njye nawe imitima yacu irihamwe. Kandi ntugire ikibazo cy’iyo hasi harubundi buryo bizajya bibamo
.
Baraseka.
.
Sorena akomeza kubana aho na Ogera bahamara igihe bamwitaho. Nyuma y’ukwezi kose yaje gukira amera neza. Ikibazo cy’uruhu yarafite kiracyemuka maze agarukana I bwami n’Umwamikazi bibanira gutyo.
.
Ndabashimiye uko twabanye.
.
Inkuru nshya ni BIZOUX YA YUDAKAZI.
Comments