logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUJA WAMBAYE IKAMBA S01 Ep 4

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE IKAMBA.
.
Episode 4
.
Twasize Damuro azamuye agiye kwica Yesa ubwo yaramaze kumwemeza ko ariwe waroze Natali umugore wa kabari w’Umwami agapfa.
.
Damuro amanura inkota agiye gufata Yesa kwijosi ngo amukureho umutwe Umwami aramubuza. Damuro agarukiriza inkota neza kwijosi rya Yesa. Yesa nawe yariyafunze amaso yiteguye ko birangira.
.
Umwamikazi yarikanze abonye Umwami ahagaritse Damuro. Damuro nawe yikanzemo.
Damuro ati” Nyagasani kubera iki  umpagaritse??
Umwami ati” Buretse.
.
Umwamikazi aho yicaye yikangamo yibaza icyo Umwami agiye gukora. Ubwoba buramwica . Umwami ahaguruka aho yicaye amanuka hasi agenda asanganira Yesa. Atambuka kuri Damuro. Damuro arebana na Yafuta.
Umwami agera kuri Yesa aramwitegereza cyane, Yesa nawe  areba Umwami mu maso amarira azenga mu maso.
Umwami arahindukira areba  Damuro ati” Mu murekure.
.
Abantu barikanga! Umwamikazi nawe agwa mu kantu
Damuro ati” Nyagasani uyu ni umugore washi Umugore wawe.
Umwamikazi nawe asongamo ati” Mwami Nyagasani gute ugiye  kureka umunyabyaha ntahanirwe icyaha cye?? Nanjye  Natali yari umuntu w’ingenzi kuri njye.
.
Umwami ati” Uyu munyabyaha ahawe imbabazi zanjye. Nk’Umwami nemerewe kubabarira uwo nshaka. Nubwo yishe umugore wanjye ariko ndamubabariye.
.
Umwamikazi Umutima uradiha.
Abasirikare baramuhambura, Yesa agwa imbere y’Umwami apfukamye aramushimira cyane.
Yesa ati” Urakoze Mwami wanjye kuba ukijije ubuzima bwanjye.
.
Umwami areba Baruma ati” Twara Yesa mu Ngoro yanjye.
Baruma i abyumvise yikangamo cyane ko nawe yari mu bugambanyi.
.
Baruma ati” Yego Nyagasani wanjye.
Baruma afata Yesa aramujyana.   Bageze ahantu Baruma afat Yesa aramuhagarika maze amutera ubwoba.
Baruma ati”   Nugira icyo ubwira Umwami, uzi neza ibyo Damuro azahita akorera Umuryango wawe. Byose yabikubwiye neza.
Yesa aramwumva.
Baramu aramukomezanya aramujyana amugeze mu Ngoro Y’ubwami.
.
Kurundi ruhande Umwamikazi yahise aza kuvugana na  Damuro.
Umwamikazi afite ubwoba ati” Uracyeka umwami atamenya ukuri. Akacu kagiye kuba.
Damuro ati” Ntakintu aramenya ariko uriya mwana navuga arakimenya. Gusa wihangayika  Yesa namuteye ubwoba buhagije. Kandi nabonye akunda mama we cyane ntekereza ko ntacyo ashobora kuza kuvuga.
Yafuta ati” Umva agomba gupfa kabone nubwo atavuga.
Damuro at”Nubwo yavuga twamugira umusazi.
Yafuta ati” Apfe ntakindi nshaka. Ndetse nuriya mwana wa Natali  mu mwice.
.
Tuze mu ngoro y’U bwami Yesa niho yicaye. Umwami arahamusanga, Yesa arahaguruka atanga icyubahirpo ku Mwami.
Umwami aramwitegereza cyane.
Yesa ati’ Nyagasani mwami wanjye rero….
Umwami ati” Yesa  wivuga. Icecekere. Ndabizi neza ko urengana atari wowe waroze Natali wanjye.
Yesa kumva umwami  amwizeye gutyo yumva biramutangaje.
Umwami ati” Natali yari umugore wanjye w’igikundiro. Yakumbwiyeho byinshi. Nzi neza rero ko atari wowe waba warabikoze. Jya muri kiriya cyumba ubanze uruhuke kandi utekane kuko uhafite umutekano. Numara kumera neza hari icyo nshaka kuzagusaba.
.
Yesa ajya mu cyumba bamweretse ajya kuruhuka.
.
Twiyizire mu cyaro kwa Yamu arimo konsa Umukobwa we. Foya arataha  yinjiye mu nzu abona Yamu arimo konsa umwana. Foya aricara arabareba.
Yamu ati”  Foya , uyu mukobwa wacu namaze kumuha izia maze kubona wowe nka se utabyitayeho. Sorena.
Foya yumva izina aricecekera 
Yamu ati” Ntacyo uvuga kwizia se??
Foya ati” Ndivugeho iki nibyo nyine uko wamwise nuko.
Yamu ati” Ibaze ko utaranateruraho Umwana wawe??
.
Foya yibuka amagambo Ruberi yamubwiye maze arahaguruka yegera aho bari yaka Yamu umwana  maze aramuterura aramureba.
Yamu ati” Wisuzugura Umwana ngo ni Umukobwa azaba uw’ingenzi kuri twe.
Foya ati” Ubuse uyu azaba ingenzi gute?? Uyu se tuzajyana guhiga ?? azakora iki??
Yamu ati” Atagiye guhiga se nazakora ibindi. Foya terwa ishema n’umukobwa wawe.
Foya yitegereza Sorena Umukobwa we.
.
Tugaruke I bwami.
Umwami aje murusengero kureba Yotamu. Asanga arimo gusenga aricara ategereza ko asoza gusenga kwe.
Yotamu amaze gusenga aza imbere y’Umwami ati” Wafashe icyemezo>>
Umwami ati” Yego.
Yotamu ati”  byiza.
Umwami ati” ariko ntabwo ari ukumwica.
Yotamu ati” Nyagasani kubera iki utarimo kunyma uriya mwana ntabwo yabaho ameze kuriya. Uriya mwana yavukanye umuziro ntacyo yamara nawe ubwe ntacyo yazimarira. 
Umwami ati”  Ntabwo tumwica.
Yotamu ati” Inkuru n’imenyekana ko ufite umwana umeze kuriya  Ingoma yawe izagwa. Kandi amaherezo n’ubundi umwana bazamwica ibyo urabizi neza.
.
Umwami ati” Umwana ngiye komwohereza kure ava inaha. Ariko ntamwishe. Sinakwica Umwana wanjye wakomotse mu nda y’Umugore nakundaga kurusha abandi.
Yotamu ati” Uramwohereza he??
Umwami ati” Simbizi. Ahubwo mumpe mutware.
.
Yotamu azana umwana aramumuhereza, Umwami aramutwara amuzana mu ngoro ye. Aricara abanza kumurebaaaa hashira akanya amureba.
Umwami ati” Mwana wanjye uri umusaruro w’urukundo mama wawe yansigiye. Uku umeze kose   mpamya ko hari indi mana izi uko bizagenda kuri wowe. Ugomba kuzabaho mwana wanjye.
.
Ahita ahamagara Yesa. Ni mu masaha y’ijoro. N’ubundi Yesa yari aho hafi kumuryango arimo abahengereza.
Yesa aza imbere y’Umwami.
Umwami ati” Yesa ngiye kukwizera. Birakomeye ariko uzabikora ndabizi.  Ugiye kuva hano I  bwami n’uyu mwana wanjye mujye kure cyane ahantu ngiye kuguha. Uzite ku mwana wanjye. Ese wabinkorera??
Yesa ati” Yego nabikora nyagasani.
.
Umwami amuhereza Umwana. Maze ajya mu kabati abikamo ibikoresho bye byose akuramo akandiko agahereza Yesa.
Umwami ati” Mugiye kujya I burasirazuba muri aka gace. Nimuhagera bazabakira kandi bazabafasha. Wowe n’Umwana wanjye reka mpamye ko muzabaho mutekanye.
Yesa ati”Yego.
Umwami arongera areba umwana we wavukanye ubumuga bwo kuba ntagitsina n’uruhe rukaba rutazigera rumwemerera kujya hanze.
.
Umwana baramufubika neza ahantu hose. Umwami afata impeta ya Natali  yayishizeho umushumi maze ayambika umwana we nuko arabohereza baragenda abah n’umurinzi yizeye  ubaherekeza.
.
Muri iryo joro bagenda bagera mwishyamba hafi y’umugezi utemba.  Damuro n’abandi basirikare bake bari babometse barasa wa murinzi waruherekeje Yesa umwami arahanuka aba kwifarashi agwa hasi. Yesa n’umwana nabi ifarashi ibagusha hasi. Yesa abona ba Damuro baza bamusatira. Abona neza ko nubund agiye gupfa maze afata umwana amunaga muri y’amazi arimo gutemba.
Ba Damuro  bakomeza kuza bamwegera.
.
Next Episode 5
.
Story by Chris nandi Ishimwe.

Comments