logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUJA WAMBAYE IKAMBA S01 Ep 16

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE IKAMBA.
.
Episode 16.
.
Duheruka Igikomangoma Kayuma gifashe Umwami bugwate.
.
Umwami Kilima abasirikare bahise bamufata. Umwamikazi areba uburozi yaragiye kunywa. Umuhungu we aza imbere ye maze arayimwaka.
Kayuma ati” Mama koko warugiye kubunywa?? Watekerezaga iki??
Umwamikazi ati” Urakoze kuzira igihe.
Igikomangoma Kayuma ati” Nanjye naje gutekereza mama ngira umupangu. Narimbizi ko gahunda yawe ishobora kuza kudacamo.
Umwamikazi ati” Koko uri umuhungu wanjye.
Umwami arabareba agahinda karamwica ati”Mukorwe n’amasoni.
Umwamikaziati” Korwa n’amasoni wow utarigeze narimwe udufata nk’Umuryango wawe.
Umwamiati” Ngaho mwirebe uko mu meze murebe imitima yanyu uburyo iteye.
.
Kayuma areba Umwami ati” Papa ziba. Nako ntanubwo uri Papa.
.
Kurundiruhande Oger arimo gushya uruhu rwe rwatangiye kuba amaraso Sorena byamucanze yabuze icyo yafasha.
Ogera ati” Wowe ikomereze batagufata bakakwica.
Sorena ati” Ntanwo nagusiga.
Ogera ati” N’ubundi ndimo gupfa.
.
Kandi koko abasirikare ba Bamba babakurikiye  bari hafi kugera aho bari.
Ogera ati” Warakoze kumpa izina. Wambereye Umuvandimwe rwose.
Sorena ati” Rero ubuvandimwe bwacu ntawo bugiye kurarangirira aha.
Ogera ati” Genda njyewe ntabwo narokoka aha .kandi n’ubundi ndaza gupfa.
.
Sorena  biramucanga aracanganyikirwa.  Abonye Ogera arushijeho kuba nabi ahita amuryama hejuru amuhisha ikirere kugra ngo kidakomeza kumwangiriza. Amuryama hejuru amwubabararaho wese.
.
Ogera ati” Sorena wakwigendeye. Ntaco  utakoze kandi umutima wanjye uzagushima iteka. Kandi naragukunze cyane.
Sorena akarira ati”Oyaaa ntabwo nagusiga hano gutya.
Ogera ati” Nonese urakora iki??  N’uguma hano nawe urapfa..
.
Uwo mwanya  Sorena yumva amajwi y’abagore batambuka  ava kuri  Ogera areba abaribo ababoa hakurya yabo batambuka maze abirukankaho abagezeho ashikuza  umugore umwe umwenda maze ariruka umugore aratabaza ati” Igisembo.
.
Sorena yiruka avuga ati”Mwihangane ntabwo ndi igisambo.
.
Umwenda arawuzana maze awufubika Ogera ahantu hose no mu maso kugira ngo ikirere kidakomeza kumwica nabi.
Arangije amushyira mu mugongo maze bakomeza urugendo.
Ogera ati” Koko nuku nkubereye umutwaro.
Sorena ati” Wowe ceceka.
.
Barimo bagenda bumva ingabo zo kwa Bamab inyuma yabo. Sorena ahindukiye arabibona bari hirya yabo gato ariko mu mwanya muto bashobora kuba babagezeho.
.
Tugaruke I bwami. Igikomangoa Kayuma cyamaze kwicara  ntebe  y’Umwami.
Umwami aramureba ati” Wa cyana we nubwo wicaye kuri iyo ntebe ntanarimwe uzigera uba Umwami.
Kayuma araseka ati” Ndabizi ko utabishakaga. Ariko se kiriya cyana wabyaye cyamugaye  cyavukanye umuziro nicyo    utekereza ko cyari kuzaba icyami.
Umwami arikanga.
Kayuma araseka ati” Nacyo ahantu wagiye kugihisha twahamenye. Ubu ingabo zirimo kwerekezayo nacyo zigiye kukirangiza.
.
Umwami ufatwa n’Umubabaro ukomeye cyane amarira aramanuka. Umwamikazi agaseka.
Umwami asibira mu mutima ati” Natali umbababarire naniwe kurinda urubuto rwacu.
.
Kayuma ahaguruka ku ntebe maze aza imbere ya Papa we aho apfukamye  maze aangije amunagira inkota.
Kayuma ati” Pap wagiye uvuga kenshi ko ntacyo nshoboye ntacyo maze. Ngaho haguruka njye  nawe duhangane turebe Umwami muzima ushoboye.
Umwami areba  Yafuta ati” Yafuta wabaye umubyeyi mubi umwana wamureze bidakwiye.
Umwamikazi agaseka.
Kayuma ati” Ndavuze ngo haguruka turebe ninde mwami hano ushoboye n’inkutsinda ninjye ufata intebe n’unsinda urakomezanya intebe yawe.
.
Umwami arahaguruka batangira guhangana. Umwami akajya akubita  Igikomangoma kikajya hasi ariko umwami akamubabarire ntamwice.
Umwami ati” Ntabwo nakwica kuko uri Umwana wanjye.
.
Kayuma akongera agahuguruka agahangana. Umwami akamukubita akajya hasi hakabura  gato ngo amwice ariko akamureka.
Umwami ati” Kayuma ibi reka tubirekere aha. Uri Umwana wanjye ntabwo inkota yanjye yakunyuramo.
.
Umwami arangije ajugunya inkota  ye hasi. Kayuma ari hasi yakubiswe. Umwami maze aza imbere y’umwamikazi amureba mu maso.
Umwami ati” Ubwo wansabaga imbabazi numvaga noneho ibintu bigiye kuba byiza numvaga bwarimwe ngiye kukugirira icyizere.  Ariko se ibi n’ibiki?? Kubera iki umutima wawe wahisemo kwuzuza Umwijima?? Reba uko wagiye urera uyu mwana.
.
Mugihe umwami arimo kuvugana na N’Umwamikazi Kayuma arahaguruka afata inkota maze  ayicuma Umwami amuturutse inyuma irahinguranya imbere. Umwami acika integer ajya hasi. Kayuma azamura inkota ayimunyuza mu  ijosi amukuraho umutwe.
Igikomangoma kiti ati” Ubu noneho mbaye Umwami.
.
Udacikwa na Episode ya 17
.
Story buy Chris nadi Ishimwe.

Comments