logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUJA WAMBAYE IKAMBA S01 Ep 33

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE IKAMBA
.
Episode 33.
.
Duheruka Yena abwira Sorena  ko  agomba  kwemera akajya kuba hafi y’Umwami kugira ngo bizabafashe mu rugamba bagiye gutangira.
.
Sorena yeje mu Ngoro y’Ubwami, Umwe mu basirikare  baharinda aramwinjiza amuzana imbere y’umwami.
Umwami Kayuma abonye Sorena arishima.
Sorena atanga icyubahiro kumwami ati” Nyagasani nitabye inshingano zawe.
Umwami kayuma ahaguruka ku ntebe avuga amusanga ati” Yego Nyuzwe nabyo.
.
Agera imbere ye maze amuhereza akaboko ngo amuhagurutse. Sorena arikanga biramucanga kubona Umwami ashatse kumuha icyubahiro nk’icyo.
Sorena ati” Nakora gute mu kiganza cyera cy’Umwami wanjye?
Umwami Kayuma ati” Mugihe ibiganza by’Umwami aribyo bikwizaniye. Wigira ikibazo.
.
Sorena amuhereza akaboko Umwami aramuhagurutsa amureba mu maso cyane agaseka.
Kayuma ati”Kuva nabaho pe! Mbonye umukobwa numva nitayeho cyane.
Sorena ati”Ngo mwaba munyitayeho gute ndi Umuja usanzwe
Umwami Kayuma ati” Wowe uzampereza neza.
.
Tuze kuri Yena na Ogera barikumwe. Gusa Ogera arumva adatekanye kuba Sorena yagiye kuba Umuja mu Ngoro y’umwami.
Yena arabibona ati” Ogera wihangayika. Sorena ntacyo agiye kuba. Ahubwo wowe muri aka kanya tugiye guhanga amaso kumurege wawe.
Ogera ati” Ariko njye koko uretse inzozi naba Umwami gute??
Yena ati” Uzaba we. Gusa  mugihe bitaraba ugomba kwiyoberanya. Niyo mpamvu nawe  namaze kugushakira aho ugiye kuba ukora.
Ogera ati”Ngiye kuba nkora he??
Yena ati”Mu biraro by’amafarashi y’I bwami.
.
Iminsi irisunika. Sorena  nawe amaze kumenyera guhereza Umwami. Kurundi ruhande Ogere nawe yabaye uwo mu biraro by’amafarashi amaze kumenyera.
.
Umugaba w’ingabo Damuro aje kureba Umwami.
Damuro ati” Nyagasani ubu ibintu byose byamaze gutegurwa.
Umwami araseka ati”  Byiza cyane ubu mukanya hagiye kuba ibirori bidasanzwe.
Damuro ati” Yego. 
Umwami Kayuma ati” Ndaje.
.
Damuro aragenda, Sorena arimo gusukira Umwami icyo kunywa. Umwami amaze kuvugana na Damuro areba Sorena arimo kumutegurira icyo kunywa maze aramwegera aba amukozeho Sorena atamubonye maze arikanga aba amenye  inzoga ku mwami.  Abonye  ibyo akoze ahita ajya  kumavi atakamba.
Sorena ati”Nyagasani  mu babarire ubuzima bwanjye.
Kayuma  aramurebaaaa maze araseka, Sorena agira ubwoba arimo gutekereza ko ibye bigiye kurangirira aho.
.
Umwami aramureba ati” Ubuzima bwawe nabubabarira.
Sorena ati”Murakoze cyane.
Umwami Kayuma ati” Ariko buraba ubwanjye iteka.
Sorena ati” Ubuzima bwanjye buraba ubwawe??
Kayuma ati” Yego.
Sorena ati” Ubuzima bw’umuja nkanjye bwagira akahe gaciro ku mwami??
Kayuma ati” Hari agaciro  bufite.
.
Umwami  Kayuma afata Sorena akaboko n’ubundi arongera aramuhagurutsa amureba mu maso. Sorena we akagira isoni akareba hasi.
Umwami ati”  Wireba  hasi ndeba.
Sorena ati”Ndinde wo kureba Umwami mu maso??
Kayuma ati” Ni itegeko Umwami aguhaye.
Sorena amureba mu maso.
Umwami aramwitegerezaaaaaaa..
.
Umwamikaz Muje arimo kuza aho. Umwami akomeza kureba Sorena cyaeeeeee.
Umwami Kayuma ati” Itegure neza nawe tugiye kujyana mu rwambariro.
Sorena arikanga ati” Nyewe se??
Umwami ati” Yego.   Reba ibyo kwambara hariya wambare tujyane.
.
Umwamikazi aba arinjiye abona Umwamikazi n’umuja Sorena bahagararanye begeranye nk’abantu bareshya. Kandi ibyo bitabaho.
Umwamikazi biramucanga ati” Nyagasani Mami wanjye?
Umwami arahindukira areba Umugore we ati” Mwamikazi.
Muje ati” Umwamikazi wawe ndi hano.
.
Sorena aratambuka. Umwami amukurikiza amaso ati” Sorena kora vuba ibyo nkubwiye.
.
Kurundi ruhande Ogera  ari mu biraro arimo gukuka.
Aribaza ati” Harya ubu umuntu uri aha ngo nzaba Umwami???
.
Uwo mwanya abana Yena aje kumureba.
Ogera ati” Yena kubera iki uje ahantu nkaha??
Yena ati” Fata akaruhuko.
Ogera ati” Niyo nagafata n’ubundi nguma aha.
Yena ati”  Kuri iyi nshuro siko bigiye kumera. Hari  byinshi tugiyemo.
Ogera ati’ Byaba ari ibihe ra??
Yena ati” Tugiye kujya mu rwambariro, nyuma  turajya kureba  igituro cya Mama wawe. Nyua hari abantu tuza guhura nabo bingenzi cyane kuri wowe.
.
Bidatinze abantu baje mu rwambariro hagiye kubera  imirwano ikomeye.
.
Udacikwa na Episode ya 34.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.

Comments