Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE IKAMBA.
.
Episode 11
.
Duheruka Sorena akozwe kumutima n’inkuru y’umwana wa Natali.
.
Sorena yitegereza uwo musoreeee yumva umutima we urababaye.
Umusore nawe aramureba ati” Nonese ko undeba gusa ibyo naba mbasabye biragoye??
Sorena azunguza umutwe ati” Oya ntabwo bigoye. Reka njye kwitegura neza nze kugaruka inkuru yo hanze nyikubwire neza.
Umusore ati” Uraba ukoze.
.
Sorena asohoka muri ubwo buvumo, agenda yumva umutima we ukozwe cyane aza mu nzu ngari mu cyumba bamuhaye asigaye abamo.
Yicara kugitanda yibaza cyane kuri iriya musore abonye.
.
Tuze I bwami.
Igikomangoma Kayuma kirikumwe n’umwamikazi Yafuta barimo kuganira.
Yafuta ati” Kayuma reka nkuhe inama.
Kayuma ati” Inama yawe niteguye kuyumva mama.
Yafuta ati” Witegereza ko Umwami aguha inshingano, ahubwo tegura icyo wakora cyagira akamaro hanyuma uzegende ucyereke umwami. Umwami nabona ko hari icyo witekerereje wowe ubwawe nibwo azatangira kukwizere atangire abona ko hari icyowakora.
.
Kayuma yumva inama mama we amuhaye niyo.
Kayuma ati” Mama ufite ubwenge bwinshi. Ubundi ni wowe wakabaye unayoboye igihugu aho kuba cyiyobowe na Papa.
Baraseka.
Yafuta ati” Oya Papa wawe niwe mwami ubareye Igihugu cyacu. Ariko kizaba cyiza kurushaho igihe uzaba umaze kuba Umwami.
Barongera baraseka baranywa.
Kayuma ati” None mama icyo kintu natekereza n’ikihe??
Umwamikazi Yafuta ati” Ubwo se ubuze igitekerezo??
Kayuma araseka ati’Nacyo mama wanjye yakimbonera.
.
Uwo mwanya babona Umwami arinjiye aho bari. Barikanga ariko bumva banishimiye kuba aje aho batangira gutekereza ko hari ikiza cyaba kimuzanye aho.
.
Tugaruke kwa Gahima. Sorena ari mu cyumba bamuahaye arimo kwambara. Yumva hari ukomanga kumuryango w’icyumba cye aza gufungura abona ni Umuja Dowa.
Dowa ati” Gahima aragushaka.
Sorena ati” Arihe??
Dowa ati” Ari mu cyumba cye.
Sorena arikanga ati” None ngo musange mu cyumba cye??
Dowa ati” Njye arantumye nawe ndakubwiye. Ibindi simbizi.
Sorena ati” Sawa.
.
Sorena agira amatsiko no kwibaza byinshi bitumye Gahima amushaka mu cyumba cye.
.
Mu cyumba cya Gahima. Ni cyumba kigari cyane gifite aho bicara hagari naho baryama. Hari ameza ateguyeho ibyo byinshi bitandukanye.
Sorena arakomanga, Gahima aramubwira ngo yinjire. Sorena arinjira ageze mu cyuma cya Gahima aratangara cyane.
Sorena arahitegereza cyaneee ati” Abakire mubayeho ubuzima twumva mu nkuru rwose.
Gahima araseka ati” Sorena ikaze. Kandi nibigenda neza nawe ubuzima nkubu uzabwisangamo.
Sorena ati” Nanjye ndabyizeye. Kuko ubuzima bw’umuntu ari uruziga rw’ikaragaragira hamwe. Gusa utumva mvuga gutya ugatekereza ko ndarikira ubutunzi. Oya. Ikintu cya mbere nkunda ni ukwishyira nkizana nkabaho mu burenganzira bwanjye umutima wanjye wuzuye amahoro.
Gahima agaseka.
Sorena ati” None nkugarutseho uranshakira iki mu cyumba cyawe.
Gahima ati” ndashaka ko dusangira.
Sorena agwa mu kantu! Ati” Ibi bisobanuye iki??
Gahima ati” Bisobanuye gusangira nyine nk’Umuboshyi uboha imyenda myiza twambara hano.
Sorena ati” None bivuze ngo gusangira n’ishimwe se uraba umpaye ?? njye simbikunze.
Gahima ati” Ariko se banza wicare. Kandi ntabwo arishimwe ahubwo nuko aricyo numva nakora ngusangira nawe.
Sorena biramutangaza ariko aricara.
.
Tugaruke I bwami. Umwami arimo kuvugana n’umwamikazi Yafuta n’Igikomangoma Kayuma.
Umwami ati” Namenye ko arimwe mwakoze biriya.
Umwamikazi ati” Ibiki??
Umwami areba umwamikazi ati” Yafuta ninjye muntu wa mbere ugusobanukiwe neza. Mba nzi burikimwe cyose wakora. Aho kumva ibyo nabasabye mwahisemo kwisiga amaraso y’inzirakarengane.
Kayuma ati”Papa uravuga ibiki??
Umwami ati” Uriya Muryango ntabwo wishwe n’abajura.
.
Umwamikazi na Kayuma barikanga.
Umwami ati” Ibyaha nubwo bikorerwa mu mwijima ariko ntabwo byabasha guhunga umucyo. Umucyo uba uzaboneka ukabigaragaza. Kandi amaso yanjye aba areba igihe cyose. Mwakoze nabi.
Umwamikazi ati” Ntabwo tuzi ibyo uvuga.
Umwami ati” Eeeeeh muraza kubimenya. Kuko ntabwo nza kubihanganira ngo nuko mugendwamo n’amaraso ya cyami. Murahanwa.
Kayuma ati” Papa ugiye gufata umuryango wawe uwusebye??
Umwami ati’ Ntabwo nakomeza kwihanganira ibyaha byanyu mwitwaje amazina yabo muribo. Ndabahana.
Umwami aragenda. Kayuma asigara atitira.
.
Kayuma ati” Niki papa agiye kudukorera iki??
Umwamikazi ati” Buretse nawe mbanze ntekereze.
.
Tugaruke kuri Gahima na Sorena basoje gusangira.
Gahima ati” Wakoze gusangira nanjye sorena.
Sorena ati” Nanjye wagashimye ko ndiye kubiryo byawe byiza muba mwateguriwe twe abaja tutajya tubona
Gahima ati” Ubwo uvuze ngwiki
Sorena araseka ati” Ubwo nuko reka nigdendere. Ese ubundi uriya muntu uba muri buriya buvumo ninde?
Gahima ati” Wagiye muri buriya buvumo?? Sorena uriya muntu afite umuziro mubi ntugasubire kongera kumwegera.
Sorena ati” Nakubajije ninde??
Gahima ati” Nanjye ntawe nzi. Gusa ntuzahasubire.
Sorena aramurebaaaa maze Gahina amufata ikiganza ati” Sorena ujye aza hano dusangire.
.
Sorena arabyumva maze aramwiyaka aragenda. Agaruka muri bwa buvumo asanga Umusore aricaye.
Umusore ati” Banza ushishikajwe nanjye cyane.
Sorena ati” Ntakubeshye aranshishikaje.
Umusore ati” Byibura mbonye umuntu washishikazwa nanjye.
Sorena aramwegera cyane maze aricara hasi nawe.
Sorena ati” Ubundi witwa nde??
Umusore ati” Njye ntazina ngira.
.
Udacikwa na Episode ya 12
Comments