logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUJA WAMBAYE IKAMBA S01 Ep 18

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE IKAMBA.
.
Episode 18.
.
Duheruka Sorena  na Ogera bagwa mu kiyaga  baracubira hasi.
.
Bakomeza  kumanuka mu masi hasi. Ogera ameze nabi ari na Sorena ameze nabi cyane. igisebe cyaho bamucumise inkota kimeze nabi hakomeje kuva cyane.
Ogera abona barimo kumanuka hasi barimo gupfa.  Nubwo ameze nabi abona Sorena niwe umeze nabi cyane.
Ogera yumva muri we ntabwo bakwiye gupfa, yumva muri we  akwiye guhataka akareba ko bava muri ayo mazi. Gusa ntabwo byoroshye.
.
Ariko burya iyo urimo gupfa ubona urupfu imbere yawe ntacyo utakora utabara ubuzima bwawe ni bimwe utazi urabimenya.
Ogera aramufata maze atangira koga azamuka. Koga si ibintu yarasanzwe azi, ariko agomba kubikora kugira ngo bikize.
.
Arahahanyaza akora uko ashoboye aramuzamura barazamuka. Ntabwo byoroshye ariko afite umutima ukomeye wo guhatana mpaka abikoze.
Yibuka ukuntu Sorena yemeye gutebwa inkota kugira ngo amutabare maze nawe  bakamwimbika imbaraga zo kuba yamutabara nk’uko nawe yabikoze.
.
Ogera akomeza guhanyanyaza. Ijoro naryo rimaze kugwa.
.
Yaragerageje  uko ashoboye bitwara akanya ariko abona bavuye mu maze bagera ku nkombe z’ikiyaga. Hirya y’inkombe n’ishyamba gusa.
Bageze kumucanga Ogera yarushye cyane agwa agaramye.  Arebye Sorena abona ameze nk’umurambo  yapfuye ntabwo ahumeka.
Ogera amuza hejuru atangira kumuha umwuka, nyuma ya kanya Sorena arazanzamuka agarura amazi aruka amazi menshi. Gusa  n’ubundi ameze nabi kubera amaraso yatakaje.
Ogera ati’ Ubu ngiye gukora iki koko ugiye  kumfana ndeba. Watabaye ubuzima bwanjye ariko dore ubwawe bugiye kugenda.
.
Ogera araranganya amaso ahantu hose ni umwijima kandi n’ishyamba. Ogera  nubwo nawe ibye bitameze neza yishakamo igisubizo, ashaka uko atwara Sorena bava aho ku nkombe baza hagati mu ishyamba.
Abona ahantu baba baturije arambika Sorena aho. Yibaza icyo agiye gukora yibaza uko icyo yakora cyahagarika amaraso ya Sorena.
Sorena afite akabaraga gake cyane nakuka gake.
.
Sorena ati” Ogera.
Ogera aramwumva nubwo arimo kuvuga  gake, aramwegera kugira ngo amwumve neza.
Sorena ati’ Hari ibyatsi  byamfasha sinzi niba wabibona.
Ogera ati” N’ibyatsi  bimeze gute.
.
Sorena arabimubwira. Ogera ajya kuzenguruka mu isjhymba abishaka. N’Ibyatsi bigoye cyane kuba umuntu yabibona.
Ogera arahiga birashoboka kubwo amahirwe arabibona. Arabizana ashaka nuko yacana umuriro aho mu ishyamba.
Ashakisha udukwe afata amabuye arayakubanya araka avamo umuriro aracana. Arangije afata bya byatsi arabihonda cyane biranoga maze afata kuri wa mwenda arimo kujya yipfunyikamo ngo ikirere kidakomeza kumwangiza acaho gato maze  afata ibyo byatsi abishyira ku gikomere cya Sorena maze aramuzirika nicyo gitambaro.
Sorena ati” Urakoze cyane.
Ogera ati”  Bigire icyo bitanga.
Sorena ati’ Reka twizere ko turafasha. Wakoze gucana naka kariro  karamfasha.
.
Baguma ahooooo ijoro ryose. Sorena aragoheka Ogera akomeza kuba amaso mpaka mu gitondo bucyeye.
Ogera akangura  Sorena abona arakangutse aracyahumeka.
Ogera ati’ Tugomba kuva hano.
Sorena ati’ Yego.
Ogera ati” Ikibazo ahubwo gute?? Meze nabi umeze nabi nawe.
.
Ogera aratekerezaaaa kubwo  amahirwe abona ibiti byaguye aho mu shyamba maze ajya kubifata arabivuna maze ashaka  uko abifatanya asa n’ubikozemo agatanda ukuntu. Arabizana arambikaho Sorena maze afata amahembe yabyo agenda abikurura aribyo atwayeho Sorena. 
Sorena ati’Ogera nawe wirinde nizere ko wipfutse ahantu hose.
Ogera ati” Yego.
.
Tuze I bwami.
Iby uko Umwami yatanze byaratangajwe. Umwamikazi  Yafuta n’umwami mushya Kayuma babeshya ko Umwami yishwe n’Umutima. Nibwo  uyu munsi bahise bategurira ibirori byo kwakira Umwami mushya.
Abaturage n’abandi bayobozi bakomeye bunamira Umwami mushya bamuha icyubahiro.
Umwami Kayuma ati”Iki gihugu ngiye kuzakigira igihugu cy’agatangaza.  Kandi mbijeje ko amatware yacu azaguka. Hagiye kuzaba ibyiza byinshi mutigeze mubona.
.
Wa muja Yena waherezga Umwami Kilima ari hagati mu bandi baturage. We azi neza ibyabaye yarabyiboneye  bica Umwami. Ariko yababajwe nuko baje kwigira beza imbere ya rubanda.
.
Tugaruke kuri Sorena na Kayuma. Hari akazu  babonye karikonyine hakurya kumusozi bambuka ariko bajyaho.
Bakagezeho basanga uwakabagamo yarapfuye. 
Ogera ati”Sorena ahari tugiye guturiza hano.
.
Akura Sorena kuri ibyo biti  yamutwaraho amukurura. Amuzana kugatanda akamuryamishaho.
.
Udacikwa na Episode 19.
.
Story By chris Nandi Ishimwe.

Comments