Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE IKAMBA.
.
Episode 37.
.
Duheruka Umugabekazi n’umwamikazi hari amakuru bakiriye ko hari Yena na Ogera babonye bari kugituro cya Natali.
.
Yafuta na Muje batangiye gucyeka ko yaba ari Umwana wa Natali, ariko nanone bikabacanga bakibaza ukuntu yaba ari Ogera. Kandi umwana wa Natali yaravukanye ubumuga atakabaye anabasha kugenda hanze.
Yafuta aribaza ati”Yaba ariwe se akaba yarakize?? Ariko se abasore banjye ko bambwiye ko we n’agakobwa batazi baguye mu kiyaga.
Muje ati” Ariko ndibuka umbwira ko batigeze babona imirambo yabo.
Yafuta areba Pfuna ati” Pfuna nshakira Suruma.
.
Suruma mwibuke niwe wariwatumwe na Yafuta ngo bajye kwica Ogera.
.
Kurundi ruhande Sorena aracyarikumwe na Joweno wa musore mushya. Sorena ntabwo yumva ukuntu uwo musore yaba amuzi akaba anazi agace kiwabo.
Joweno araseka ati” Byagucanze ariko njye ndi Umujyenzi niyo mpamvu nkuzi. Najyaga nza mu gace kiwanyu.
Sorena ati’ Nuko bimeze?
Jowena ati” Yego. Ahubwo ndibaza ko iwanyu ari kure ni gute wageze inaha??
Sorena ati” Nanjye naragiye. Wowe se uramara iki hano I bwami.
Jowena ati” Njyewe mbaho ngenda.
Sorena ati’Uba ukora iki se??
Jowena ati” Njyewe ndi Umusizi. Mba ndimo guhanga ibisigo n’imivugo byanjye.
Sorena ati” Uri umuhanga.
Jowena ati” Ahubwo ndangiri mu kano gace ahantu naza kurara bafite amazu.
Sorena ati’ Naba nkubeshye simpazi ubwo uraza kubaza abandi.
.
Suruma ageze mu nzu y’Umugabekazi.
Yafuta ati” Suruma nubu ntabwo murambona imirambo??
Suruma ati”Oya.
Yafuta ati”Ariko se ubwo baba bakiri bazima?
Suruma ati” Simbizi Mabuja ariko bifite amahiwe angana.
Yafuta ati”Harya ako gakobwa kamucikishije mwaba mwarigeze mukamenya isura yako??
Suruma ati”oya. N’abashushanyi bo kumutware Bamba ntabwo bigeze babasha kugashushanya ngo kubera ko kari kahamaze igihe gito.
Yafuta ati” Ngaho genda mukomeze mushakishe.
Suruma atanga icyubahiro aragenda.
.
Umwamikazi Muje ati” None ako gakobwa kabaye ari Sorena, noneho uriya musore akaba ariwe mwana wa Natali.
Yafuta ati” Ibyo nibyo ngiye kugenzurana ubwenge.
.
Famiyo na Karire hari urugo bajemo rw’umwe mu bayobozi bakomeye mu bwami. Ni umuyobozi ishimwe imisaruro. Arabakira yitwa Nyiko.
Famiyo ati” Nyiko turagenzwa n’amakuru meza akomeye.
Nyiko ati”Nanjye nkabatega amatwi.
.
Karire ati” Ubu dufite umwana wa Natali. Kandi niwe umwami yariyaragennye ko yaba Umwami.
Nyiko akubitwa n’inkuba ati”Muravuga ko Umwana wa Natali yabayeho ahari??
Famiyo ati” Yego ari hano I bwami.
Nyiko ati”mana zera.
Karire ati” Yego. Hari n’urwandiko rwasimwe n’umwami rugaragaza uwo yasigiye ikamba.
Nyiko ati” Bivuze ngo Kayuma yariyimitse.
Karire ati” Niko bimeze. Ahubwo we na mama we ninabo bishe Umwami. Yena yarabyiboneye.
Nyiko ati”Ndumiwe.
Famiyo ati” wadufasha n’abandi bayobozi tukagira icyo dukora.
Nyiko ati”Ndaza kureba ngo twakora iki.
.
Kurundi ruhande Sorena ageze kwa Yena akibona Ogera bagwanamo cyane n’urukumbuzi rw’inshi.
Sorena ati”Numvaga umutima urimo gushya.
Ogera ati’ Uwanjye wo wahoranaga ubukonje.
.
Yena arabareba abona ko ibyabo bitoroshye. Bamaze guhoberana bararebana cyane mu maso.
Sorena ati’ Nabaga ntekereza wowe gusa.
Ogera ati” Njyewe impungenge nizo zahoraga mu mutima wanjye.
Sorena ati” Turacyaribazima ni byiza.
Yena ati” Ogera tuzanire icyo kunywa.
.
Ogera ajya kubazanira icyo kunywa, Yena yitegereza Sorena.
Yena ati” Ntabwo ukiri mama wa Ogera ahubwo uramukunda.
Sorena ati” ahari niko bimeze.
Yena araseka ati” Si ahari ahubwo niko bimeze. Ahubwo ndibaza ukuntu umukunda uzi neza ko…
Sorena ati” Buriya bumuga bwe mba numva ntacyo bumbwiye.
.
Umugabekazi Yafuta aba abagezeho abatunguye. Bamubonye barikanga. Babwira ko ashobora kuba abumvise.
Yafuta ati” Sorena urakora iki hano wakabaye uri mu Rukari.
.
Ogera aba araje azanye ibyo kunywa, Yafuta aramwitegereza cyane maze aza imbere ya Ogera amureba cyane mu maso.
Yafuta ati” Ngo ejo wabonye igituro cya Mama wawe,
.
Yena na Sorena barikanga. Ogera nawe umutima yumva umuvuyemo.
Yafuta araseka ati” Urasa na Mama wawe.
.
Udacikwa na Episode 38
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
Comments