Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE IKAMBA.
.
Episode 25.
.
Duheruka Nyirama atwaye Ogera kuruhade Sorena bamusiga aho afite ubwoba.
.
Nyirama yazanye Ogera kuruhande mu cyumba kimeze ukuntu cyatera ubwoba buri wese. Ogera afite ubwoba. cyane cyane bitewe n’amakuru Sorena yamubwiye ya Nyirama.
Ogera areba ibintu biraho byoseee atanasobanukiweee, Nyirama hari ibyatsi yafashe atangira kuvangavanga.
Ogera ati” Ndumva ntameze neza mugihe Sorena ari kure yanjye.
Nyirama araseka ati”Uriya ntabwo ari Nyoko.
Ogera ati” Yego ariko yabaye umuvandimwe wanjye.
Nyirama aza imbere ya Ogera amureba mu maso ati” Uriya mukobwa we ntabwo agutekereza nk’Umuvandimwe we.
Ogera ati” Uravuga ibiki??
Nyirama ati” Njyewe mbasha kureba kure mu ntekerezo z’umuntu.
.
Ogera biramucanga.
Nyirama akomeza kwivangira ibyo avanga.
Ogera ati” Urabeshye nawe amafata nk’Umuvandimwe kuko ni kenshi yanyitayeho ni kenshi yatabaye ubuzima bwanjye.
Nyirama ati” Ntabwo abikoreshwa n’ubuvandimwe wowe ushaka guhimba hagat yanyu. Uriya mukobwa hari ukundi we agutekereza.
Ogera ati” gute??
Nyirama ati” We agufata nkl’ubuturo.
Ogera biramucanga ati”Ngo nk’ubuturo?? Ibyo se bisobanuye iki??
.
Nyirama amaze kuvanga ibyo byatsi yavangaga agaruka imbere ya Ogera amureba mu maso.
Nyirama ati” Hari ibanga ngiye kukubwira niba witaye kuri uriya Mukobwa ntuzigere urimubwira.
.
Nyirama aramwegera cyane maze aramwongerera.
.
Sorena aracyahagaze aho bamusize ategereje kubona Ogera agaruka. Gus arabona batinze yatangiye kugira impungenge.
Cyakora hashize akanya abona baragarutse, Ogere ateruye agacuma bamuhayemo umuti.
Ogere arebana na Sorena, Sorena anezezwa nuko Ogera agarutse bitabaye ikibazo.
.
Ogera areba Nyirama ati” Ese koko inkuru bakuvugaho nizo??
Nyirama ati” Njyewe ndi ibyo abantu batekereza kuri njye ntacyo ntabihinduraho.
Sorena ati” Noe agaciro kibyo udukoreye ni akahe.
Nyirama aramwitegereza cyaneeee maze abona afite akantu kagaciro yariyakuye kwa Soraya.
.
Nyirama ati” Mpereza ako kantu ufite.
Sorena ati” Nicyo giciro dufite imbere n’inyuma.
Nyirama ati” Ariko kiruta ibyo mbakoreye.
.
Sorena arakamuhereza maze bava aho baragenda., Sorena yaka Ogera umuti afite uri mu gacuma arawureba.
Sorena ati” Yavuze se ko ugufasha??
Ogera ati”Niko yavuze arko simbizi.
Sorena ati’ Nitwongera kogera ahantu hazima turawugereza turebe.
.
Barongera bambuka ikiyaga bageze ku nkome bafata inzira ijya mu majyarugu baragenda.
.
Tuze I Bwami.
Yotamu aracyari muri Gereza. Abasirikare baje kumufata bamukura muri Gereza.
Yotamu ati” Munjyenye he??
Abasirikare bati ati” Wowe tuza ntacyo kuvuga ufite.
.
Baramujyana bamuzana ahantu hari agashyamba. Bahamugejeje abona Umwami Kayuma nabandi bayobozi barahari. Abona n’Umugabekazi arahari.
Arongera abona ahantu hari urwobo bacukuye.
Umwami kayuma ati” Yotamu.
Yotamu ati” Umwami w’ikibi nibeshyeho ariko ingoma yawe n’ubundi ntizaramba. Ni vuba ikazahanguka.
Umwami araseka ati” Nubu ntakwicuza ufite.
Yotamu ati” Ntacyo mfite kwicuriza imbere yawe wowe. Icyo nicuza nikimwe gusa. Kuba naribeshye nkatuma Umwami muzima arorongotana.
.
Kayuma ati” Uravuga cya kimara cyavukanye umuziro. Nacyo twaracyishe.
Yotamu nabyo arabimenya ntabyo yarazi. Biramubabaza.
.
Yotamu ati” Kayuma amaherezo yawe azaba mabi. Nako mwese azababera mabi cyane. wowe na Mama wawe wabaye ibibi kuva cyera kose.
Kayuma ararakara ati” Yotamu waranyubahutse cyane. aka kanya uguye kubona igihano cyawe ukwiye gikomeye. Uraza gupfa nabi ubabaye.
.
Tugaruke kuri Sorena na Oger bakomeje urugendo rwabo gusa ntabwo baba bazi ngo barimo baragana he.
Ogera ati”Tuzakomez kugenda gutya tuzagarukira he??
Sorena ati” Aho tuzabona ubuzima hari n’igihe twagira amahirwe nkabona twongeye kugera mugace kiwacu.
.
Bageze imbere babona ahantu hari akazu gato ariko kangiritse. Bajyayo bakinjiramo nako basanga nta muntu ukabamo.
Sorena ati” yewe amahirwe arimo kuba ari imbere yacu.
Ogera ati” nonese nk’umuntu wabaga hano yaba yaragiye he??
Sorena ati” Wasanga yarasuhutse cyangwa akaba yaranapfuye.
.
Tugaruke I bwami, Umwami Kayuma ategeka abasirikare bafata Yotamu bamwegeza kuri wa mwabo .
Kayuma ati” Yotamu warakoze kubuhanuzi bwawe bupfuye ahasigaye ngaho caho.
.
Yotamu areba muri icyo cyobo abonamo cyuzuyemo inzoka nyinshi cyane kandi zu’ubumara. Abona ko agiye gupfa nabi ubwoba buramwica cyane . asab ko bamwicisha inkota barabyanga.
Umwami ati” Inkota yakwica vuba utababaye. Kandi ndashaka upfana uburiwe bukomeye.
.
Baramufata bamunaga muri icyo cyobo. Inzoka ziramwuzura ahantu hose zitangira kumurya.
.
Tugaruke kuri Sorena na Ogera. Sorena afite wa mut.
Sorena ati” Ngaho kuramo imyenda nkufashe nkusige uyu muti turebe icyo bitanga.
Ogera agira amasoni. Sorena arabbona maze araseka ati”Ufte amasoni se?? Ogera niba ukeneye gukira sinzi ko amasoni hari icyo aribugufashe. Humura nzabika ibanga ry’ubwambure bwawe.
.
Ogera ati’ Sicyo kibazo cy’ubwambure gusa.
Sorena ati” Nonese ikindi niki??
Ogera ati” Nifitiye ubundi bumuga.
Sorena ati:” Ogera aka kanya ninjye nawe gusa. Njyewe icyo nitayeho ni ugukira kawe bikunze. Nyizere ndashaka kugufasha. Ariko niba wumva wanakwifasha udakeneye njye ntakibazo.
Ogera ati’ Ntakibazo. Wamugani ntanicyo mfite kuba nagucyinga.
.
Ogera akuramo yambara ubusa. Sorena amurebye agwa mu kantu arikanga.
Ogera ati” Nibyo nakubwiraga.
.
Udacikwa na Episode ya 26.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
Comments