Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE IKAMBA.
.
Episode 19
.
Duheruka Ogera na Sorena babonye akazu bari bagiye kuba baturijemo.
.
Iminsi yaricumye. I Bwami bamaze kumenyera Umwami mushya Kayuma. Gusa igihe cyose aba yibereye mu gitanda arikumwe n’abakobwa barenga batandatu aba aryamana nabo.
Umugabekazi Yafuta aba yinjiye mu cyumba ahita ategeka abakobwa bose gucaho akavugana n’umwami umuhungu we.
Ubwo bukowa bwose burasohoka.
Umugabekazi Yafuta areba Kayuma ati” Mwana wanjye,
Kayuma ati” Oya mama wibagiwe ko namaze kuba Umwami.
Umugabekazi ati” Yego wihangane kuba nkunda kukwita cyane ngo Mwana wanjye.
Kayuma ati” Mama igihe turikumwe gusa ntakibazo.
.
Yafuta ati” Mwami rero igihe kirageze ngo uve muri ibi byo kujya ohora uryamana n’abakobwa.
Kayuma araseka ati’ Ubwo ugiye kumbwira ibyo gushaka kandi njye umugore umwe ntacyo yamfasha. Nako ndibutse ndi umwami nasahakana n’abagore bose nshaka.
Yafuta ati” Yego. Ariko kandi ntabwo washakana n’abagore benshi cyane kuko bishobora kuba byakwambura ikuzo.
Kayuma ati’ Ese mama n’ingombwa ko nshaka umugore ubundi??
.
Tuze kurundi ruhande kuri ka kazu ba Ogera na Sorena bagiye kubamo. Bakamazemo imins itatu. Sorena nawe arimo koroherwa.
Ogera ati’ Ni byiza ubwo birimo kugenda neza.
Sorena ati”Ogera warakoze gutabara ubuzima bwanjye.
Ogera ati” Ni wowe watabaye ubwanjye Sorena.
Sorena araseka ati’ Ubwo twese twaratabaranye.
Baraseka.
.
Ogera yibuka agihura na Sorena bwa mbere aje kumureba muri bwa buvumo yabagamo, yibuka ukuntu yahoraga ahaza kumureba akamuganiriza mugihe abandi babaga bamunennye. Yibuka aza no kumucikisha akimara kumenya ko bagiye kumwica. Yibuka banamutera inkota ubwo yageragezaga kumutabara.
.
Ogera ati” Sorena kubera iki ibi byose wabikoze??
Sorena ati”Ogera ntabwo nzi icyo nagusubiza aho. Njyewe n’umvise umutima wanjye ukwitayeho cyane.
Ogera ati” Umuntu nkanjye.
Sorena ati” Ogera ntukavuge ngo umuntu nkawe. Kuba waravutse ukabaho ntabwo byari impanuka kuba uri kur iyi ntabwo uhari nk’umuhango. Hari icyo ubereyeho hari impamvu wavutse. Kandi nanjye nuko hari impamvu navutse.
Ogera arabyumva.
Sorena ati” Ntabwo twavutse gusa.
.
Tugaruke I Bwami Umugabekazi aracyaganira n’umwami. Baruma wari Umujyanama w’Umwami Kilima aba arinjiye.
Kayuma ati” Baruma waba uretse mugihe ndimo kuganira na Mama wanjye.
Umugabekazi ati” Oya kayuma ntugaheze Baruma ndetse na Damuro ni abantu iteka bahagaze kuruhande rwacu.
Kayuma ati’ Ariko hari ibyanjye nawe gusa.
Baruma ati’ Ntakibazo naba ngiye hanze.
Yafuta ati” Oya Baruma.
.
Umugabekazi areba Kayuma ati”Uyu Baruma niwe uzagufasha. Kandi ibyo urabizi neza.
Kayuma ati” Ntakibazo.
Umugabekazi ati” Kayuma tangira ugire ibikorwa ukora bifatika bituma abaturage batangira kubona ko hari Umwami.
Kayuma ati” Mube mwitonze mwebwe hari ibintu bya danger ngiye gukora by’agatangaza bitegeze bikorwa n’abandi bose bambanjireje.
.
Uwo mwanya hari Umugabo winjiye yitwa Suruma atanga icyubahiro.
Yafuta ati” Suruma bimeze gute??
Suruma ati” Twakomeje gushakisha mu kiyaga hose nta murambo we twabonye.
Kayuma ati” Ubwo se wasanga yarabashije gucika amazi??
Suruma ati’ Dukomeje gushakisha.
Yafuta ati” Mushakishe cyane mukore igishoboka cyose. Niba yarapfuye mubone umurambo we niba akinariho mu mubone mu mwice neza.
Suruma ati’Yego . twatanze igishushanyo cye ahantu hose twanashizeho agahimbazamutsi kubaturage bazamubona.
.
Baruma ati” Ese ubundi yitwa nde??
Suruma ati” Uriya mutware Bamba yatubwiye ko n’ubundi ntazina bari barigeze bamuha.
Yafuta ati” Mukomeze muhige kubutaka bwose. Umurambo we uboneke cyangwa niba ariho ari muzima nawe abashe kuboneka.
Kayuma ati” Ese ubundi yabashije gucika gute no kubaho kandi baribaravuze ko yavukanye umuziro wo kutagera hanze ngo agenze yapfa??
Yafuta ati’ nanjye sinzi uko yabashije kubikora.
Umwami Kayuma araseka ati”Harya ngo yavutse atari Umugabo ntabugabo afite!!! Mbega ikigoryi ntanicyo cyabasha kwimarira. None ngo icyo cyarikuzaba icyami. Gute se.
.
Tugaruke kuri Sorena na Ogera baracyaganira.
Ogera ati”Sorena wambajije inkuru yanjye. Ariko se wowe inkuru yawe n’iyihe??
Sorena araseka ati”” Inkuru yanjye nanjye kwari ugucika n’iruka. Ndi umwana wavutse Data ntiyabikunda kuko ntabwo yemeraga abana b’abakobwa. Nakuze gihungu mu buto bwanjye ntabwo Data yigeze yemera mba Umukobwa. Nyuma yaje kunshimngira kumbaraga ku bigoryi by’ibicuruzi ngeze mu gace kabo nsanga uwo Mugabo wanjye yarafite undi mugore naho kumbe bari banjyaniye kujya bansambanya we na se uko bashatse. Naracitse nibwo nahuye na Gahima mu buryo bubi nawe amfata bugwate nuko nageze hariya muri ruriya rugo. Mu rugo iwacu si hafi aha. Ni kure cyane yaha turi sinzi n’inzira agana yo. Sinzi niba n’ababyeyi banjye bakibaho.
.
Ogera ati’ Nawe ufite inkuru itoroshye.
Sorena ati” Cyane cyane wowe utanazi n’ababyeyi bakubyaye. Kuki kwa Bamba batigeze bakubwira inkomoko yawe.
Ogera ati’ Bambwiye ko batabazi batazi naho naturutse. Ariko byibura wowe twarahuye umbera umuryango umpa n’izina.
Baraseka.
Ogera ati” Ubu nanjye mfite izina.
.
Sorena ati” Ibyo twacamo byose ibyo twaciyemo byose ntekereza ko aba atari impanuka. Icyo twabereyeho wenda tuzakimenya cyangwa tuzakibona.
Ogera ati” Yego. Numva nkwizereyemo cyane. ni wowe waje unyubakamo ibyiringiro by’ibyo narinzi ko bitashoboka. Ngera hanze baribarambwiye ko hanze nzajya mpumva mukuru gusa. Nubwo bitameze neza ariko ndagushimira.
Sorena ati’ Nimara kumera neza nzagufasha kandi dushobora kuzabona Umuti wagukiza.
.
Bararebana.
.
Udacikwa na Episode 20
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
Comments