Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE IKAMBA
.
Episode 31
.
Mugitondo cya kare Ogera ahagaze hanze mu rugo rwa Yena afite amasoni n’ikimwaro cyibyaraye bibaye.
Sorena amusanga hanze, Ogera ahindukiye abona Sorena amasoni arushaho kumwica. Sorena arabibona maze araseka. Aramwegera. Undi afite ikimwaro cyo kuba yarebana nawe mu maso.
Sorena ati” Amasoni yakwishe.
Ogera ati” Sorena umbabarire pe! Sinzi uko byagenze ariko nanone ibyo kubivuga ntacyo bimaze.
Sorena ati” Urimo kwicira urubanza.??
Ogera ati” Yego. Nukuri nabaye undi munt u umbabarire. Gusa sinzi niba umutima wawe biza kuworohera kuba wambabarira.
Sorena ati” Njye ariko ntakibazo nabigizeho.
.
Ogera agwa mu kantu!
Sorena avuga aseka ati” Ahubwo njye ndibaza biriya byashobotse gute byagenze gute??
Ogera arumirwa ati” None urimo kuvuga ko ntacyo byagutwaye??
Sorena ati”Rega uri ….
.
Atarasoza kuvuga Yena aba abasanze hanze abahamagara.
Sorena ati” Wowe ntugire ikibazo ntacyo byari bitwaye.
.
Yena arabegera ati” Ko mwakangutse kare.
Sorena ati” Yewe twaryamye bihagije.
Yena ati” Muze dufate iby’igitondo hanyuma ngire n’ikintu mbereka gikomeye.
Ogera ati” Njye ndashaka kujya kugituro cya mama.
Yena ati”Ogera urihangana aka kanya ntabwo wahita ujyayo.
.
Kurundi ruhande mu nzu Y’Umwami yararanye n’umwamikazi ku nshuro ya mbere. Umwami abyutse abona Umwamikazi Muje yabyutse kare hari ibyo arimo.
Umwami aramureba ati” Bite??
Muje areba Umwami amuha icyubahiro ati” Waramutse neza Mwami wanjye??
Umwami ati” Yego.
Umwamikazi ati” n’ibyiza ndabikunze.
.
Umwami arabyuka, Umwamikazi aramwegera amufasha kureba icyo yambara. Uwo mwanya urinda kumuryango wabo avuga ko Umujyana Baruma.
.
Baruma arinjira Umwami aza kuvugana nawe.
Umwami ati” Ndagira ngo mutegure indwanyi za mbere ejo hagomba kuba umurwano mu rwambariro.
Baruma ati” Yego
Umwami ati” Mubikoreho vuba.
.
Baruma aragenda , ahura n’Umugabekazi aje kureba Umwami.
Yafuta ati” Baruma waramutse neza
Baruma ati” Yego naho mwebwe.
Yafuta at’ Nanjye meze neza. N’iyihe gahunda Umwami aguhaye?.
Baruma ati” Umuhungu wawe bisa nkaho atazita kubaturage icyo agiye kwitaho gusa ari imirwano ijya ibera muri ruriya rwambariro rwe.
Yafuta ati’ Afunze umutwe ariko tugomba kumutwara gake gake.
Baruma ati” Sinzi uko navuga ariko wihangane….
Yafuta amuca mu ijambo ati” garukira aho utaba ugiye kuvuga ko Umwana wanjye atarakwiriye kuba Umwami. Jya gukora ibyo akubwiye.
.
Baruma arakomeza, Yafuta nawe yinjira mu Ngoro. Umwami aramubona araseka.
Kayuma ati”Mamaaaa.
Umugabekazi ati” Ijoro ryanyu rya mbere byagenze gute?Muje nizere ko wabereye neza Umwami.
Muje ati” Umwami niwe wasubiza.
Yafuta ati’ Mwami wanjye umwamikazi wawe bimeze bite??
Umwami ati” Mama , abagore aba ari Abagore. Ariko ubwo nyine byisumbuyeho kubera ko yambaye ikamba ry’Umwamikazi.
.
Muje arabyumva biramubabaza. Yafuta arabibona ko Muje ababajwe n’amagambo y’Umwami maze arenzaho amushimira byo kumushimisha. Muje nawe agaseka ariko kumutima arababaye.
.
Umwami Kayuma ati” Mama uriya mukobwa wakoze kumeza yanjye ni uwahe??
Yafuta ati” Ntabwo mbizi.
Kayuma ati’ None mwakoresheje umunt u mutazi.??
Yafuta ati’ Yena ariko buriya aramuzi.
Kayuma ati” Niwe nshaka ko aza kuba Umuhereza wanjye hano.
Yafuta ati” Kariya gakobwa??
Kayuma araseka ati” Ese wowe ntiwabonye ko kakoze kumeza yacu neza? Kandi kasaga neza.
.
Muje arabyumva.
Umugabekazi yafuta ati”Ndaza kuvugana na Yena
Kayuma ati” Ahubwo jya kuvugana nawe aka kanya.
.
Tuze kwa Yena hari ibyo arimo kwereka Ogera na Sorena. Ni bimwe yigeze gukura mu cyumba cy’Umwami amaze kwicwa. Ni urwandiko aruhereza Ogera. Bararufata barasoma. Bamaze kurusoma bagwa mu kantu bararebana.
.
Udacikwa na Episode ya 32.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
Comments