logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUJA WAMBAYE IKAMBA S01 Ep 21

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE IKAMBA.
.
Episode 21
.
Twaherutse Ogera atwawe,  maze  ubwo Sorena yabibonaga yahise ata hasi ibijumba yaravuye gushaka akurikira abo bagabo batwaye Ogera.
.
Ibigabo birimo kwirukankana Ogera bimukurubanga. Ogera arimo ataka ariko ntibimwumva  ahubwo birimo guseka
Sorena nawe arabakurikiye arimo kubirukaho  inyuma. Ariko barimo kumusiga intera nini   kubera ko arimo  kubirukaho n’amaguru.
Abonye ko n’ubundi atabafata abirukaho n’amaguru yigira inama yo guca za panya akareba ko  yabatanga bagahurira imbere. Nuko ava mu nzira nini ngari aca mu mashyamba ngo arebe ko atanguranywawe nawe.
.
Naho  ibyo bigabo kubera ukuntu barimo gutwara Ogera bikurubana hasi, igitambaro yipfutse gitangira kumuvaho, aho ikirere cy’imuritse agatangira  gushya no kwangirika. Kimwe muri ibyo bigabo kirebye inyuma kibone Ogera ameze nabi.
Kireba abandi kiti” Umva  imari imeze  nabi dushobora kuyigezaho yangiritse.
.
Ibyo bigabo bindi biramwumva birahagarara.
Kimwe cyitwa Kazura, ikindi ni Bugese, ikindi ni Mitana.
Bugese ati” Ndabona  arimo kwangirika.
Mitana ati” Kandi tugomba kuzamugeza I Bwami ari muzima   nibwo bazatugororera neza.
Bugese ati” Mwongere mu muzirike neza mu mufubike.
Mitana ati” Ariko twanamushyira no kufarashi aho gukomeza kumurubana gutyo.
Bugese ati’ Ntakibazo.

.
Baramufata barongera baramufubeka neza maze bamuzana ku ifarashi.
.
Kurundi ruhande Sorena aracyambukiranya amashyamba n’imisozi ngo arebe ko  yatanguranwa nabo agatabara Ogera.
.
Ibigabo bimaze kumutunganya neza birakomeza bigenda  biseka.
Ogera arababaza ati” Muri  bande muranshakaho iki??
Ibigabo aho kumusubiza bigaseka.
Ogera ati” Niba muri abanyica munyicire hano..
Ibigabo bigaseka.
Mitana ati” Ngo tukwice  sha! Oya tugomba kuzakugeza I bwami aze ubuzima bwacu bugahinduka.
Ogera ati’ Ese I  bwami niho  banshaka?? Ubundi umuntu nkanjye ni gute nashakihwa n’Ubwami??
Ibigabo bigaseka.
.
Tuze I bwami  mu ngoro y’Umwami arishimye cyane arikumwe n’ibikobwa birimo kumushimisha. Bamwe   bamubyinira abandi bari mu bitugu bye bamukorakora. Umusenzi w’I bwami aba arinjiye yarakaye cyane, Yotamu.
Umwami amubonye araseka cyane ati” Niki kizanye Umusenzi mukuru yinjira mu ngoro agasura ke gasa nabi??
Yotamu ati” Uracyeka aya maraso ukomeje gutembagaza I bwami ari ibik?
Kayuma  araseka ati’ Njyewe nzi neza ibyo ndimo gukora.
Yotamu avugana umujinya ati’ Uri umwami w’ikibi. Ndacyeka naribeshye.
.
Umwami arabyumva  maze arahaguruka  yegera Yotamu ati” wibeshye iki??
Yotamu ati” Mbere ni wowe nabonaga nkuzaba Umwami w’umucyo. Ariko burya  ahari naribeshye.
Kayuma ati’ Wibeshye nicyo nkubaza?
Yotamu  avugana agahinda ati” Burya yari wowe mwami w’umwjima ntayarikuzaba umuvandimwe wawe. Kubera umuziro nabonaga Umuvandimwe wawe yariyaravukanye nibwiye ko ariwe  mubi naho kumbe yari wowe warikuzaba   ikibi.
.
Kayuma aba ararakaye maze amukubita urushyi  Yotamu agwa hasi.
Yotamu ati” Komeza.   Hari n’andi mabi yawe namaze kubona. Burya wowe na n’umugabekazi nimwe mwishe Umwami.
.
Kayuma kamere  irazamuka  maze ahondagura Yotamu
Baruma n’Umugabekazi Yafuta binjiye mu Ngoro basanga Umwami arimo guhondagura umupfumu cyangwa se Umusenzi.(Nimwe mubifata abapfumu bitewe n’imana za cyera bakoreraga ariko burya nabo bari abatambyi  bizo mana zabo)
Yafuta  na Baruma  bafata Umwami.
Umugabekazi ati” Kayuma wasaze  urimo gukora amahano.
Kayuma ati” Iki n’igiki kiza kuvuga  ubusa imbere yanjye.
.
Tugaruke kuri y’I bwami kuri bya bigabo birimo kujyana Ogere. Byageze imbere bisanga Sorena ahagaze  mu nzira  yabatanze.
Bibonye Sorena baraseka cyane.
Bugese ati” Ubu kariya gakobwa rwose kagiye kwigira intwari.
Mitana ati’ Mwe mukomeze njye nkiteho.
.
Bugese n’undi barakomeza maze Mitana aza guhangana na Sorena batangira kurwana.
Mitana ati” Wagakobwa we ukuntu  uri keza ukaba ugiye gupfa  ubusa.
.
Sorena arakubitwa ajya hasi. Abona Ogera bamujyana bamugejeje kure. Icyo kigabo Mitana  kimuza hejuru.
Mitana ati’ Mbere yuko upfa sha reka   mbanze nihaze.
.
Ikigabo gitangira gushaka kumufata kungufi. Sorena yirwanaho barongera barahangana bararwana maze bahanuka  kumikingo barabanguka bakwa iyo hasi mu kabande. Bakomeza kurwamnirayo.
Sorena agakubitwa. Ikigabo kiramufata gitangira kumuciraho imyenda maze nacyo  kirayifata ngo  kiyimushyiremo.
Sorena  yabuze umwuka ariko arimo gushaka uko yirwanaho. Abona hirya ye  ibuye yohereza akaboko ariko ntabwo karimo kurigeraho neza. Kandi  ikigabo harabura gato ngo kiyigezemo. Sorena arihangana arikwedura cyane arambura akaboko cyane.
Ikindi kirimo gushinyika  kubwo ibyo kigiye kwikorera.
.
Sorena  ibuye aba yarifashe arigikubita kumutwe kigwa kuruhande maze Sorena aragihagurukana akijya hejuru  akijonjagura umutwe n’ibuye arawumenagura.
.
Udacikwa na Episode 22.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.

Comments