logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUJA WAMBAYE IKAMBA S01 Ep 3

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE IKAMBA.
.
Episode 3.
.
Duheruka Umwami amaze kubona umuziro Umwana wabyawe na Natali yavukanye. Ntagitsina yavukanye n’uruhe rwe rufite ikibazo kuburyo atazigera ajya hanze narimwe.
.
Umwami amaze kubona ibyo byose yahise aza kuruhande mu Ngoro ye mu cyumba ariherera ararira cyane.
.
Umwamikazi Yafuta agaruka  mu nzu ye afite akanyamuneza gakomeye. We n’Umuja we Mukuru Yowana barasebura.
Muganga Yotamu we yafashe akana ka Natali akajyana kuruhande kugira ngo akomeze akiteho nubwo we abona ari umuziro . ariko arihangana aba agafite mugihe ataravugana neza n’umwami icyo gakorerwa.
.
Umwami amaze kurira agaruka imbere mu Ngoro abona Baruma.
Umwami ati”   nkeneye Umugaba Mukuru w’Ingabo hano
Baruma ati”Yego reka mushake.
.
Kurundi ruhande Yesa yicaye mu nzu ya Nyirabuja Natali arimo kurira cyane kubera urupfu rwe.  Ntabwo aramenya ko yishwe n’uburozi yakuye kumwamikazi.
.
Baruma yaje aho Umuga w’ingabo mukuru akorera. Yitwa  Damuro.
Baruma ati” Damuro Umwami arashaka kuvugana nawe.
Damuro arahaguruka yegera Umujyanama w’Umwami amureba mu maso cyane ati” Niki kibaye gitumye Umwami antumiza??
Baruma ati” N’ikibazo cy’ubwicanyi.
Umugaba w’ingabo araseka ati” Hongeye  kuba bwa bugambanyi bujya bubera hano I  bwami??
Baruma ati” Yego.
Damuro ati” Uwo mwicanyi ndaza kumubona.
.
Baruma ati” Tugende rero witabe  Umwami.
.
Baragenda. Barimo bagenda Baruma ahagarika Umugaba w’Ingabo.
Damuro ati” Niki ko umpagaritse.
Baruma ati” Mbere yo kwitaba Umwami wabanza ukitaba Umwamikazi.??
Damuro araseka ati” Kubera iki ra! Ariko reka mwitabe nawe ntaribi.
.
Kurundi ruhande Yesa arimo kugenda agana ku rusengero Muganga Yotamu akaba n’Umusenzi Mukuru w’I bwami cyangwa se umupfumu atuye.
Ahageze arakomanga, Umuja wa Yotamu aza gufungura.
Yesa ati” Ndashaka kuvugana na Yotamu.
Umuja wa Yotamu ati” Umuja nkawe yavugana iki n’Umupfumu w’’Ibwami.
Yotamu arabumva ati” Mureke yinjire.
.
Umugaba w’Ingabo nawe mu rugo rw’Umwamikazi. Umwamikazi Yafuta amwakizanya icyo kunywa cyiza.
Damuro ati” Mwamikazi  kubera iki unyakirije inzoga ya mbere nziza?
Yafuta ati”  Ninjye wishe Natali.
Damuro yikangamo inzoga yarasomye arayigarura.
.
Umwamikazi Yafuta ati” Ntaguca kuruhande njye nawe dukeneye kumvikana hano.
Damuro ati” Njyewe ndi indahamuka kumwami.
Yafuta araseka, maze Baruma yikoza mu cyumba kimwe cy’iyo nzu barimo asohokanamo agasanduku kuzuye zahabu. Damuro arakabona.
Umwamikazi yafuta ati”  None reka nkubaze. Ese wahitamo kuba indahemuka ku muntu  cyangwa wahitamo imbaraga n’icyubahiro bizahoraho iteka??
.
Kwa Yotamu yesa arimo kuvugana nawe.
Yesa ati” Mubyukuri Mabuja wanjye yishwe niki??
Yotamu ati” Ahubwo wowe mbwira ikidasanzwe waba uzi??
Yesa ati” Njyewe icyo naba nzi??
.
Bidatinze Damuro  na Baruma bageze imbere y’Umwami Kilima.
Kilima ati” Damuro ndashaka ko ukora iperereza ukamenya neza uwandogeye umugore akamwica. Uwariwe wese icyubahiro yaba afite cyose ngomba kubimuryoza.
Damuro ati” Yego Nyagasani. Ibyo ndabikora kandi Umugambanyi wese wabikoze ndaza kumubona
Kilima ati” Bikoreho vuba.
.
Umugaba w’ingabo aragenda. Umwami nawe ahita aza mu rusengero kuvugana na Yotamu.. 
.
(Urusengero ndimo kujya mvuga hano. Ni Urusengero rw’imana za cyera aho bazambarizaga)
Umwami ahageze Yesa yarakivugana na Yotamu. Bamubwira ko Umwami aje.
Yotamu ati” Yesa ba ugiye. Nugira icyo wibuka kidasanzwe waba warabonye uzaze umbwire.
.
Yesa arasohoka abisikana n’Umwami yinjira.
Yotamu ati” Nyagasani     uriya mwana ntabwo yabaho agomba kwicwa.
Umwami ahita arakara ati” Wivuga ubusa.
Yotamu ati” Ntabwo ndimo kuvuga ubusa. Nawe wabonye ko umwana  yavukanye umuziro w’umwijima. Kandi abantu hanze baramutse bamenye ko wabyaye umwana umeze kuriya Ingoma yawe yatakarizwa icyizere bakabona ko uri Umwami wifitemo umwijima bakakurwanya. 
Umwami abitekerezaho.
Yotamu ati”ese urashaka  gutakaza ubutegetsi bwawe  kubera uyu mwana??
Umwami ati” ariko ni umwana wanjye.
Yotamu ati”Uriya ntabwo ari umwana. Nyagasani rinda icyabahiro cyawe.
Umwami ati” Ese ubundi ntabandi babibonye??
Yotamu ati” Hari abandi baganga babiri babibonye  ariko bo natanze itegeko barabica.
.
Umwami biramubabaza ati” Watanze itegeko bica abantu utambwiye?
Yotamu ati” Njyewe nanze ko babunza umunwa ishyano rikaga I bwami.
.
Tuze muri cya giturage kwa Yamu  na Foya.
Foya ari mu kabari arimo kunywa inzoga nyinshi. Mugenzi we Ruberi yinjiye muri ako kabari aramubona maze aza amwegera.
Ruberi ati” Foya  ukomeje kwiyahuza amayoga ??
Foya ati”  Umugore wanjye yarantengushye cyane.
Ruberi ati”   Foya reka kwiyahura.
.
Ruberi amwaka inzoga  yararimo kunywa. Foya aramurwanya ashaka kuzimwaka.
Ruberi ati” Foya aho kwiyahuza inzoga gutya uriya mukobwa wawe n’amara gukura uzamugire umuhungu. Nubwo tutemera abana babakobwa ariko bitewe bashobora no gukora ibirenze ku bahungu. Ese ko udatekereza ko ushobora no kuzamushingira ahantu hakomeye ugusanga akugiriye umumaro ufatika??
Foya abitekerezahoooooo.
.
Twigarukire I bwami  mu nzu ya  Natali.  Yesa hari ibyo arimo gushyira kumurongo byahoze ari ibya Mubuja we Natali. Yabireba akarira.
Uwo mwanya Umugabo w’ingabo Damuro  yaramwinjiranye arikumwe n’abandi basirikare.
Yesa ati” Nyakubahwa niki muragenzwa niki hano??
Damuro ati” Yesa urafashwe ushinjwa kuroga Umugore w’Umwami.
Yesa arikanga agwa mu kantu arashoberwa abasirikare bahita  bamufata. Yesa arahakana avuga ko atariwe ariko banga kumwumva baramujyana.
.
Bidatinze baje kumucira urubanza imbere y’Umwami. Bamuzana babanje kumukubita baramunoza. Hari n’abandi bantu benshi. 
Damuro aza imbere y’Umwami ati” Uyu muja Yesa niwe waroze Natali. Yabikoze kubwo ishyari yaramufitiye.   Yarabipanze aramuroga kugira ngo n’amaraga gupfa azabone avuye mu nzira azabone uko yakugushya wowe Mwami.
Yesa  akababaro karamurenge ku kuntu arimo kubeshyerwa. Arebye kuruhande abona Umwamikazi Yafuta arimo guseka nk’uwabyishimiye. Yesa atekereje neza yibuka igihe ahamagazwa agahura n’Umwamikazi akamuha umuvinyo yarangiza akamubwira ko atagomba kuzabwira Natali ko ariwe. Yesa ahita abona ko byakozwe n’unwamikazi .
.
Damuro ati” Nyagasani rero, twese  turabizi ko igihano cy’Umugambanyi ari urupfu.
.
Umwami yitegereza Yesa cyaneee, Damuro aza imbere ya Yesa afite inkota agiye kumwica. Nuko azamura inkota ye ……
.
Udacikwa  na Episode ya 4

Comments