logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUJA WAMBAYE IKAMBA S01 Ep 43

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE  IKAMBA.
.
Episode 43.
.
Twaherutse Umwami n’Umugabekazi bacanganyikiwe nyuma yuko intego yarimaze kubasaba kugaragaza ko Kayuma atashimuse ikamba ry’Ubwami.
.
Umugabekazi Yafuta, Umwami, n’Umwamikazi bongeye gutangira gushakisha  ngo bareba ko babona urwo rwandiko Umwami yasize. Nubwo Kayuma yaba atariwe uriho bashaka uko bahindura amazina.
Barashikisha hose mu bintu byos baraheba. Umwami Kayuma ariyicarira.
Muje ati” Kubera iki Umwami yaba yarahishe kure urwo rwandiko kure ahantu hatazwi?
Umwami Kayuma ati” Ariko ubundi turarushywa niki mama?? Ntimwambwiye ko icyo kivandimwe cyanjye  kindi cyapfuye??
Yafuta ati” Ntabwo yapfuye. Ariko Suruma yambwiye ko bamufashe barimo kumuzana inaha.
Kayuma ati” Mwakiciye  iyo se  bikarangira abantu bakamenya ko  cyapfuye?? N’ubundi niyo urwandiko rwabura ariko bizwi ko icyo kivandimwe cyapfuye ntacyo biriya biyobozi  byaba bikiburana nacyo.
Umwamikazi ati” Wamugani ibyo nibyo.
.
Kurundi ruhande Sorena na Jowena barimo gukatakata aho mu bwami. Sorena aherekeje Jowena.
Sorena ati” Ariko nubu ndakibaza ikintu cyaguteye kwishyira mu byago ukazamo hariya hagati kudutabara.
Joweno araseka ati” Sorena ndakuzi. Nakubwiye ko ari kenshi papa wawe  yagiye amfasha. Ni gute rero narikureba uri mu byago nkakureka.
Sorena ati” Kuvuga njyewe njyenyine ngo ni gute warikundeba ndi  mu byago ukandeka ntushyiremo Ogera.
Joweno ati” Nuko ari wowe rega tuziranye. Ogera ntabwo muzi . rero uba unabeshya abantu ngo ni Musaza wawe.
Sorena araseka ati” Nukuri nubwo amaraso yacu atari amwe ariko njye nawe  turi abavandimwe bakomeye.
Joweno agaseka ati” Nonese nkuko ubivuga azakomeza kuba Musaza wawe??
Sorena ati” Ntkizabihindura.
Joweno ati” Nunashaga n’Umugabo se??
Sorena ati” Ibyo by’abagabo se bije gute??
Joweno ati” Kubera ko hari Umugabo ugukunda.
Sorena aramureba cyane, Joweno araseka.
.
Kurundi ruhande Nyiko arimo kwerekeza mu rugo kwa Mafiyo na Karire. Yena nawe ari mu nzira basa nkaho  nawe ariho agiye.
Arimo agenda agera kuri Sorena na Joweno barimo bagenda bafatanye.
Yena ati” Sorena wowe tandukana n’icyo gisore dukomeze.
Joweno ati” Ariko se nawe wimunyambura gutya.
Yena arasekaati” Joweno ihangane ntabwo araba uwawe aracyari umukobwa wanjye.
.
Sorena asezera kuri Joweno maze akomezanya na Yena baza mu rugo kwa Mafiyo bahagese basanga na Nyiko arahari.
Nabo baricara.
Nyiko ati” Ejo haraba agashya mwe mwitegure. Umwami n’Umwamikazi mu inama bamanjiriwe. Ejo ntakintu bafite bazerekana.
Barashima cyane.
Yena ati” Noneho bigiye kuba.
Nyiko ati” Yego. Ahubwo mumpereze urwo rwandiko ejo tuzarugaragaze.
Yena ararubahereza.
Sorena ati” Buriya Umwami azapfa kubymera byoroshye??
Nyiko ati”Ninde se wahakana sinya y’Umwami na kasha Y’Umwami?? Ejo bazakorwa n’Isoni. Ahubwo Ogera  mu mutegure ejo nawe azabe ahari.
Sorena arikanga ati” Oya Ogera ntabwo mwahita mujya kumugaragaza.
Nyiko ati” Urabihaka ute se kandi wowe??
Sorena ati” Njyewe mpangayikiye ubuzima bwe. Mubanze muzagaragaze ibyo. N’ibigenda neza nibwo Ogera yazagaragazwa.
.
Mafiyo ati” Oya agomba kuba ahari.
Sorena ati” Ahise yicwa se?? Ubuzima bwa Ogera burenze iryo kamba pe! Nubwo naryo ari ingenzi.
Yena ati” Sorna aravuga ukuri. N’ubundi ajyanwe agahita yicwa twaba twaravunikiye ubusa. Reka ibintu bigende intambwe kuyindi.
Nyiko ati” Ntakibaz niba ariko mubishaka.
.
Bidatinze baje kugaruka mu nteko. Abayobozi bose barahari bategereje kuza kubona Umwami agaraza urwandiko bamusabye.
Nyiko n’abandi bake bari kuruhande rwe bo bazi ko ntacyo afite aza kugaragaza ariko bo bafite urwandiko rw’ukuri.
.
Umugabekazi aba ariwe ufata ijambo ati” Umwami mbere yuko atanga  icyumba cye cyafashwe n’inkongi  harashya. Wenda ibyo ntimwabimenye.
Nyiko ati” Biratangaje ukuntu  icyumba cy’Umwami cyafatwa n’inkongi ntibimenyekane cyangwa ngo abayobozi bahabwe amakuru.
Umugabekazi ati Nonese kuba utaramenye amakuru bigiye guhindura iki??
.
Nyiko aramwihorera.
Umugabekazi arakomeza ati” Mu byahiye rero n’urwo rwandiko rwahiriyemo.
.
Abarikumwe na Nyiko baraseka.
Umwami n’Umugabekazi  babona ikinyoma batangiye guhimba kitari bufate.
Nyiko ati” Twe rero hano turarufite. Hari uwabashije gutabara urwandiko ubwo yaramaze kubona ibibaye kumwami.
.
Umugabekazi n’Umwami barikanga. Nyiko agaragaza urwandiko hagati mu nteko.
Nyiko ati” Umuja wari umuhereza w’Umwami  amaze kubona ibibaye yagize ubwenge yihutira gukiza iyi Nyandiko igaragaza ko uwo Umwami yahisemo ko yarikuzaba Umwami amusimbuye ari Umuvandimwe wawe wari mu buhungiro mu matware y’Umutware Bamba. Ndetse amakuru ahari nuko  nuko wowe Mugabekazi n’Umwami mu maze gukura Umwami mu nzira mwagiye no guhiga uwo mwana ngo mu mwice ariko arabacika.
.
Abandi batari bazi ayo makuru bagwa mu kantu!
Nyiko ati”  ibihamya birahari n’abahamya barahari. Kayuma rero twagukurikiye tuzi ko uri Umwami wanyawe ariko  twaje gusanga atariko bimeze. Wafashe ikamba ritari iryawe.
Kayuma ararakara ati” Uko byaba bimeze kose ntacyo ugiye guhindura wakimara we. N’ubundi icyo cyana muvuga cyarapfuye. Ariko ubundi  urwo rwana muvuga ntirwari urwana rw’uwahoze ari indaya ya Data??
Nyuki ati” Oya. Kayuma wigoreka ibintu. Natali niwe wari Umugore w’igikundiro kumwami Kilima. Yariyarabanye na Nyoko kubwo agahato yari yarashizweho kugira ngo akomeze agire imbaraga. Ikindi kandi Umwami niwe uhitamo mu bikomangoma byose Igikomangoma yumva cyazambara ikamba.
.
Kayuma arasara ati’ Ibyo ntacyo bigiye  guhindura ahubwo mwe muri abagambanyi.  Ahubwo babafate.
Damuro n’abasirikare bahita binjira bashaka gufata Nyiko n’abandi bari kuruhande rwe.  Uwo mwanya Nyiko n’abarinzi be nawe yariyitwaje bari aho hafi barinjira baza kumurwanaho bahangana n’abasirikare b’Umwami. Nyiko n’abandi babiri mu  bari bamushigiye babasha gucika bava aho, abandi baricwa.
.
Ba Yena nabo bahise bamenya ko bikomeye bacika vuba na bwangu.
.
Udacikwa na Episode ya 44.
.

Comments