logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUJA WAMBAYE IKAMBA S01 Ep 14

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE IKAMBA.
.
Episode 14
.
Duheruka Umwamikazi Yafuta amaze kumenya ahantu Umwana wa Natali aherereye  maze asaba Baruma ko agomba gushaka ikipe ijya kumurangiza  ndetse n’umwami nakarangirana.
.
Umwamikazi amaze kuvugana na Baruma bava kugituro cya Natali. Umwamikazi aza mu rugo rwe ahagaze asanga Igikomangoma gifite ibikomere ndetse cyanarakaye cyane.
Umwamikazi ati” Mwana wanjye wabaye iki??
Kayuma ahagaurukana mama we n’umujinya ati” mama kuki iki gihe cyose utigeze umbwira ukuri??
Yafuta ati”Ukuhe kuri ntakubwiye??
Kayuma ati” Ubu byose nabimenye.
Umwamikazi ati” Wamenye iki se??
Kayuma ati” Data ntanarimwe yigeze ankunda ntanubwo bizabaho ko azigera ankunda kubera ko nawe atagukunze. Namenye ko kandi mfite undi muvandimwe tuvukana.
.
Umwamikazi ati”Wabimenye.
Kayuma ati” Kuki utari warabimbwiye mama.
Yafuta ati” Mwana wanjye nari narahisemo kukurinda utagiye mu bibazo.
Kayuma ati”” Mama wagombaga kumbwira ukuri. Naho njyeywe nahoraga ndira  nibaza impamvu Data atankunda.
.
Umwamikazi atangira kurira.
.
Twiyizire murugo rw’Umutware Bamba. Sorena ahagaze mu cyumba bamuhaye  abamo. Ario gutekereza kuri Ogera.
Hashize akanya  aba avuye mu cyumba cye arimo atambuka  yumva Canda na Bamba barimo kuvugana. Nuko za hafi yahoo bari  yumviriza ibyo barimo kuvuga.
.
Canda ati” Mugabo wanjye nizere ko wamaze gufata icyemezo cyiza.
Bamba ati” Ariko uriya mwana ntakosa yadukoreye.
Canda ati” Ariko ni Umutwaro kuri twe. Ubundi kumufasha tuzabikuramo iki?
Bamba ati” Ese hariya abaye tavuga ko hari ukumufasha kurimo.
Canda ati” Hari ari twakahashize ibindi bidufitiye akamaro.
Bamba aratekereza.
Canda ati” Reka  ibye tubirangize.
.
Tugaruke kuri Yafuta n’Umuhungu we I Bwami. Bose barakaye.
Kayuma ati” Data nanjye ntawo azigera abona urukundo rwanjye.
Yafuta ati” Nanjye nararambiwe. Urukundo nari narakunze papa wawe rwahindutse urwango. Kuri ubu uwo nitayeho ni wowe gusa.
.
Kurundi ruhande Umwami aje ahari gereza aje kureba Umugaba w’Ingabo Damuro bafunze kubera ubugambanyi yagiye akorana na Yafuta.
Umwami aramurebaaa ati” Koko Damuro ni wowe wagombaga kujya ukorera mu gicucu cyanjye ukangambanira??
Damuro ati” Amategeko nayahabwaga n’Umugore wawe.
Umwami ati” Ariko nagufataga nk’Umugabo uhagaze kubunyamugayo bwawe.
Damuro ati” Buri mugabo wese mwese akenera kugira imbaraga.
Umwami ati” Imbaraga narinaraziguhaye. Ese ntabwo wanyuzwe nazo??
Damuro ati” Nari Umugaba w’Ingabo zawe gusa ntakindi.
.
Umwami ati” Eeeeh none wahisemo zahabu?? Ubutunzi n’imbaraga ariko zirangira mugihe runaka. Ariko ubunyamugayo no  kuba umunyakuri n’imbaraga zituma Umugabo ahora ahagaze by’iteka.
Damuro  ati”  none niki ugiye kuzankorera.
Umwami ati” Uzi icyo ubugambanyi bukorerwa. Tegereza ibihano byawe bikomeye.
Damuro ati” Ariko ugiye kubera Umugore wawe  n’Igikomangoma.
Umwami ati” Iya. Nabo bazahanwa.
.
Tuze kuri Yafuta na Kayuma.
Yafuta ati” Umwami ntabwo agiye gukomeza kuba umwami.
Kayuma ati” Wabiteguye gute mama.
Yafuta ati” njyewe ni mweegera ndabirangiza byose.
Kayuma ati”Ugiye kumuroga??
Yafuta ati” Yego. Napfa  urahita ufata ubwami.
.
Tugaruke  kwa Bamba, Sorena aracyumviriza ibyo bavuga.
Canda ati” Urio gutekereza ibiki??
Bamba ati” ndabyemeye mwice niba aribyo ushaka.
.
Sorena arabyumva ko Ogera   bagiye kumwica ahita  ava aho yiruka. 
Kurundi ruhande I bwami, Umwamikazi yafuta  arimo kujya mu Ngoro. Ageze imbere y’Umwami arapfukama aca bugufi. Umwami aramurebaaa.
Umwamikazi atangira kwicuza arira ati” Mwami wanjye umbabarire nitwaye nabi kenshi. Ariko nanjye noneho maze kubirambirwa. Mbabarira gucumura kanjye no kuba ntarabaye Umwamikazi mwiza.
Umwami aramurebaaaa.
Umwamikazi akomeza gutakamb ati” Barira njye ubabarire n’Umuhungu wawe.
.
Umwami areba kwicuza ku mwamikazi maze arahaguruka ati” Imbabazi zanjye ndaza kuzibaha kubera ko muri  umuryango wanjye. Ariko ntacyaha kigenda idahanwe. Niko Umwami muzima agomba gukora.
Umwamikazi ati”  Natwe dushaka imbabazi zawe kabone nubwo waduhana. Njye n’umuhungu wawe twitekerejeho bihagije. Byibura wowe utubabarire  unaduhane ntacyo bitwaye.
Umwamikazi ati” Aho noneho urimo gutekerza neza nk’Umugore muzima.
Umwamikazi ati” Uratubabarirye se??
Umwami ati” Yego imbabazi zanjye murazifite ubwo mwuzuye  kwicuza. Ariko  ibyaha mwakoze birabona igihano cyabyo.
.
Umwamikazi ahaguruka ibyishimo maze ahobera umwami aramushimira ko amubabariye. Arangije aza ahari inzoga asukira umwami inzoga nawe arusukira.  Arangije kuzisuka acunga Umwami atamureba maze amuvangira uburozi mu nzoga ye arayimuzanira aramuhereza.
Yafuta ati”Reka tunywemo kubwo imbabazi zawe.
Bose bazamura udukombe.
.
Story by Chris nandi Ishiwe.
.
Udacikwa na Episode ya 15

Comments