logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUJA WAMBAYE IKAMBA S01 Ep 23

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE IKAMBA.
.
Episode 23
.
Duheruka Sorena abona akazu kwa Soraya ngo gafungiyemo imbohe ariko ataramenya ko iyo mbohe ari Ogera arimo gushaka.
.
Sorena yitegereza ako kazu cyane, Soraya arabibona maze araseka.
Soraya ati” Ese bite ko kariya kazu kakujyanye kure cyane.
Sorena ati” Byakunda ko ndeba iyo mbohe.?
Soraya ati” oya ntabwo byakunda.
Sorena ati” Kubera iki??
Soraya ati” Kubera ko hafunze. Papa niwe ufite urufunguzo rwaho agendana narwo.
Sorena ati” Iyo mbohe se imeze gute??
.
Soraya aratekereza ati” Ntabwo nibuka uko imeze?? Ahubwo  se kubera iki wumva ugushishikaje.
Sorena ati” Oya ntabirenze nuko  gusa  bishishikaje kumva Papa wawe afite imbohe hano.
Soraya ati” Reka dukom eze n’ahandi.
.
Kumbe uko bavuga Ogera uri muri ako kazu  arimo kubumva yumva ijwi rya Sorena ararizi.  Gusa asa n’urushidikanyaho kubera ko ntabwo yumva ukuntu Sorena  yasize kure cyane mu misozi yaba ageze aho hantu.
.
Sorena nawe akomeza kureba ako kazu , mbese arumva kamukuruye cyane.
Soraya ati” Sorena waje ko wagumye  aho.  Rwose va aho imbere ya kazu ka papa  ahagusanze  ntawo byaba byiza.
Sorena ati” Ni keza.
.
Noneho yongeye kuvuga Ogera aramwumva meza neza maze arakorora. Sorena nawe agiye kugenda yumva urimo arakoroye. Nabwo abyibazaho.
Muri we arimo gukeka ahuzahuza na bushiki ko wasanga ari na Ogera wenda. 
Soraya ati” Sorena waje.
Sorena ahita apfa kwihamagaza ati” Ogera??
Ogera arabyumva ko Sorena amuhamagaye, 
.
Ogera nawe avuga izina rya Sorena kugira amenye ko ariwe ati” Sorena.
.
Gusa abivuga Sorena yamaze kuhava.
.
Bava aho hanze bagaruka mu nzu. Soraya akomeza kugenda amwereka utundu dutandukanye. Amasaha nayo akomeje kwicuma. Kumugoroba mama wa Soraya arataha maze Soraya yereka Mama we Sorena anavuga uburyo yamutabaye. Mama Soraya ashimira Sorena.
Soraya ati” Namuhaye icumbi araza kurara hano.
Mama wa Soraya arabyemera amuha  ikaze.
.
Soraya na Sorana baza kogana  hamwe.
Soraya ati” Ndumva  namaze kukwikundira cyane wabaye nk’umuvandimwe wanjye. Ahubwo  iyaba wagumaga hano?
Sorena araseka.
.
Soraya ati” Nyine ubwo ntabwo wahaguma.
Sorena ati” Suko ntahaguma ariko…
.
Atarakomeza kuvuga bumva papa wa Soraya aratashye. Bumva amajwi ye.
Soraya ati” Papa aratashye.
Sorena ati” Ese papa wawe akora iki??
Soraya ati” Papa ajya ahiga abantu babuze. Abantu bajya bamuha ibiraka byo guhiga abantu babuze.
Sorena arabyumva.
.
Bamaze koga baza mu cyumba kwitunganya.
Soraya ati”  Sorena imbara vuba tujye kumeza.
.
Baoje kwambara  baza kumeza, bakihagera Sorena ahuje amaso na Papa wa Soraya abona Bugese. Bugese nawe amubonye arikanga aramwibuka neza ko ari kagakobwa basigiye Mitana kugira ngi akiteho.
Sorena  nawe yibuka Bugese neza niwe warutwaye Ogera.
.
Bugese ahita ahaguruka ati” Wa kabandi we ni gute ugeze mu rugo rwanjye??
Sorena ati” Umva ndashaka Ogere.
Bugese araseka maze aramwegera aramufata. Soraya na Mama we bo byabacanze kubona Sorena na Bugese baziranye.
Bugese ati”Nawe ahubwo wakoze kwizana ubaye imbohe yanjye.
.
Sorena ahangana nawe, afata kubugabo bwe arabukanda. Yibuka Soraya amubwira ko imfunguzo zifungura   kariya kazu yabonye acyeka ko kaba karimo Ogera azigendana. Sorena asaka vuba Bugese infunguzo aba arazibonye maze akubite bugese umugeri wo mu bintu unde agwa hasi undi nawe asohoka yiruka asa kuri ka kazu agafungura vuba asagamo Ogera.
Ogera ati” Ntwarikazi yanjye naha koko urahageze.
Sorena ati’ Ntagihe dufite.
.
Bava aho bagenda biruka cyane baracika.
.
Bugese nawe yamaze gukora kubagabo be barabakurikira babirukaho. Sorena na Ogera bagera  kukiyaga babona hari akato gahari. Sorena ahita akinjiramo.
Ogera we asa nusigaye inyuma gato.
Sorena ati’ Bite ko utaza??
Ogera ati” Sorena buretse gato. Wamenya ako kato ari akande??
Sorenaati” Mugihe cy’ibyago ntagihe cya mahitami kiba gihari. Injiramo tugende vuba.
.
Ogere yinjiramo maze baragashya baragenda muri ayo masaha y’ijoro. Bugse n’abasore bagiye kuhagera basanga  abana bagiye. Bugese yavugije induru arasakuza cyane.
.
Udacikwa na Episode ya 24
.
Story by Chris nandi Ishimwe.

Comments