logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUJA WAMBAYE IKAMBA S01 Ep 26

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE IKAMBA.
.
Epiosde 26
.
Duheruka Sorena abona ubwambure bwa Ogera nuko ameze agwa mukantu.
.
Sore nyuma yo gufasha Ogere akamusiga umuti yaje  kwicara hanze arigunga. Ogere nawe aryamye muri ako kazu  kugira ngo umuti ufate neza.
Hashize isaha yose abona umuti bamusize umaze kuma arahaguruka aza hanze abona Sorena yicaye ahantu wenyine arasa n’uwigunze.
.
Aho Sorena yicaye arimo  kwibuka  buri kanya  ukuntu yabonye Ogera ameze. Ogera aramurebaaaa.
Nuko atera intambwe amusanga aho yicaye.
Sorena ati”  KO uhise usohoka hanze se umuti wamaze gufata.
Ogera ati” Wamaze kuma.
Sorena ati” Ni byiza.
Ogera ati” Ko wahise ukonja wabaye iki??
Sorena ati” Oya nuko natuje nkaza kwicara hano ntakindi.
Ogera ati” Ariko ndabona watuje bidasanzwe.
Sorena ati” Yego hari igihe bibaho.
.
Ogera yicara aho nawe.
Sorena aramureba ati” Nuko wavutse?
Ogera ati” Yego.  Maze naka gato wabonye kajeho kagiye kaza nyuma  naho ubundi ntagitsina habe namba habe na gato narimfite mbere.
Sorena ati” Urababaje.
Ogera ati” Ariko narabyakiriye.
Sorena ati” Eeeeh.
.
Bakomeza kwicara aho. Ogera ariko aabona Sorena asa n’utari hano hafi.
Ogera ati” Sorena wituma mpangayika. Nyuma yuko umaze kumbona ko aribwo wahindutse cyane.,
Sorena araseka ati” Oya Ogera wigira  ikibazo ubwo naba  nahinduwe niki?
.
Gusa  nubwo Sorena avuga gutyo arumva muri we moral yacitse.
.
 Tuze I bwami. Umwami Kayuma yiberey mu gitanda n’inkumi zitandukanye. Baruma arinjira asanga Umwami arimo kwirwanaho n’abo bakobwa batandukanye.
Umwami Kayuma ati” Wagiye ukomanga sha cyangwa ukavuga ko uje.
Baruma ati”Nyihanganire Nyakubahwa.
Kayuma ati’ Genda  urabona ibyo ndimo  turaza kuvugana nyuma.
Baruma   arasohoka.
.
Asohoka yitotomba ati” Umwami w’ikigoryi gusa.
.
Kurundi ruhande hari itsinda ry\abasirikare rije I bwami rifite imbwa nyinshi z’insazi. Baruma arababona bagenda.
Abaturage nabo bagiye babona abo basirikare bafite izo mbwa nyinshi babyibazaho.
.
Kurundi ruhande Umugabekazi Yafuta ar mu nzu ye arikumwe n’Umuja we Yowena. Uwo mwanya hari undi mukobwa mwiza winjiye yitwa Muje. Umugabekazi amwakirana akanyamuneza kenshi cyane.
Yowena abategurira icyo kunywa arabahereza banywa baganira.
Umugabekazi ati” Muje umuryango wawe wabaye indahemuka kur twe niyo naguhamagaje ngiye kukwitura impano idasanzwe kandi impano izaba nziza kumuryango wawe.
Muje ati” Amatsiko aranyishe.
Umugabekazi Yafuta ati” Ndashaka ko uba Umwamikazi. Ngiye kugushyingira Umuhungu wanjye.
Muje biramurenga kubyakira  biranga.
Umugabekazi ati” Nuko bimeze. Ni wowe nahisemo mu bakobwa bose ndizera ko uzaba mwiza kumuhungu wanjye.
Muja ati”  Yego Mugabekazi wanjye.
Yafuta ati” Uri umukobwa mwiza narakwishimiye kandi n’Umuhungu wanjye azagukunda.
Muja ati” Ni byiza ndabishimye.
Yafuta ati’ Genda utangire wiyiteho witegura vuba ndaza kuguhuza n’Umwami.
.
Tuze kuri Sorena na Ogera.
Bagiye gufata urugendo bave  muri ako kazu bari bamazemo iminsi. Gusa Ogere akomeje kubona Sorena yarakonje.
Ogera aramweegera maze amufataho ati” Sorena 
Sorena aramureba ati” Wambabariye ukambwiza ukuri niki cyakubayeho ko wakonje cyane.
Sorena ti” Ese koo uraboa narahindutse?/
Ogera ati” Yego.
Sorena ati” Oyaaa.
.
Ogera ati” Hari ikintu nshaka kuguha   nkushimira. Nkushimira uko wambaye hasi uko wagiye untabara , uko wagiye urengera ubuzima bwanjye.
Ogera afata  ya Mpeta   yambitswe n’Umwami mu josi ubwo yaramaze kumuha Um,uja Yesa  ngo amucikishe. Yari impeta ya Natali mama wa Ogera.
Ogera ayihereza Sorena.
Ogera ati” Reka nyiguhe nicyo mfite numva naguha cy’agaciro. 
Sorena ati” Iyi mpeta n’inziza cyane ndabona ari iy’agaciro gakomeye. Wayikuye he?
Ogera ati” Kuva  mu bwana  bwanjye narinyifite nyambaye. Ntekereza ko ari mamawanjye waba warayimpaye mbere yuko ntandukana nawe ahari.
Sorena ati” Yego birashoboka. None  uyihaye njye.
Ogera ati” Yego. Kubera ko kuri njye niwowe  gaciro. Wambereye byose.
.
Sorena yumva akozwe kumutima nuburyo Ogera amushimiye. 
Ogera ati’ Niba hari n’ikindi wumva nakora nkushimira uzakimbwire niteguye kugikora.
.
Sorena araseka ati” Ikindi nagusaba ntabwo wagishobora.
Ogera ati’ N’igike se ??
Sorena ati” Tuve hano tugende menya ko utagishobora. Kubera ko ntakunt wagikora.
Ogera ati”Mbwira icyaricyo ngerageze wenda kinanire mbireba utambwiye ngo ntabwo nagishobora.
Sorena aramurebaaa maze araseka ahita asohoka mu nzu arigendera. Ogera nawe arasohoka amwirukaho aramufata.
Ogera ati” Sorena mbwira icyo kintu n’igiki??
Sorena aramurebaaaaaa.
.
Udacikwa na Episode ya 27
.
Story by chris nandi ishimwe.
.

Comments