Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE IKAMBA.
.
Episode 2
.
Duheruka Umuja Yesa ajyanye umuvinyo urimo uburozi yahawe n’Umwamikazi ngo ajye kuwuha Natali Umugore w’igikundiro wa kabari w’Umwami Kilima.
.
Ni musaha ya saa z’igitondo mu nzu y’umugore wa kabiri Natali aracyamye. Umuja we Yasa arimo gukora uturimo dutandukanye aho. Akajya acishamo akanaga akajisho kuri Natali. Natali aba arakangutse yesa arabibona ahita aza hafi he.
Yesa ati” Igitondo cyiza Mabuja
Natali araseka ati” Sinakubwiye ngo ibyo bya Mabuja ujye ubireka. Yesa nkufata nk’inshuti yanjye. Nako ahubwo nk’umwana wanjye.
Yesa araseka ati” None bivuze ko ari gasaza kanjye gato utwite??
Natali ati” Yego.
Yesa araseka ati” Gusa nijoro ibise byakuriye koko ngira ngo ugiye kubyara birarangiye.
Natali ati” Bireke sha.
.
Natali aza mu kabati akuramo kagacuma afata n’agakombe.
Yesa ati” Hari akantu keza ngiye kuguha karyoshye ukunda
Natali ati” Ni agaki ??
Yesa ati” Reka nkazane.
.
Amaze kugasuka arakamuhereza, Natali arakareba maze asomaho yumva ni akavinyo korohereye.
Natali ati” Aka se kavuye he??
Yesa ati” Kavuye kumwami.
.
Natali acyumva ko kavuye kumwami yumva arushijeho guhumurirwa nako no kuryoherwa nako. Arongera arasoma.
Yesa agaseka ati” Koko banza ugakunda cyane.
.
Bumva hari ukomanze. Yesa aza kureba uwariwe abona ni Yowana.
Yesa ati” Yowana bite ko uramukiye hano??
Yowana ati” Nashakaga kuramutsa Natali.
.
Yesa aramureka arinjira aza kuramutsa Natali, yereka Natali ko amwishimiye cyane nyuma ya kanya arasezera aragenda.
Yesa ati” Umwamikazi nawe aba akwitayeho.
Natali ati” Yesa, Imitima ya bantu iba yuzuye ubwiru. Ntuzigere wibeshya ku bikorwa by’abantu. Ushobora kubona Umuntu agira neza ariko mu byukuri ibyo ubona nk’ubugiraneza yakoraga ahubwo byari ubugizi bwa nabi.
.
Tuze mu nzu y’Umwamikazi Yafuta Umuja we Yowana arinjie asanga Umwamikazi yicaye kugitanda.
Yowana ati” Inkuru nziza.
Yafuta ati” Mbwira neza.
Yowana ati” Natali yamaze kubunywa.
Umwamikazi yafuta araseka cyane maze akora kunda ye ati” Mwami wanjye ugiye kuvuka usanga intebe yawe iteguye.
.
Bidatinze Natali na Yafuta baje kubyara. Bahurizwa mu cyumba kimwe kigari kugira ngo bose bitabweho kandi bafashwe n’Umuganga Ukomeye w’Ibwami akaba n’umupfumu cyangwa umusenzi w’I bwami.
Abandi baganga bato bato bamwungirje baza kumufasha. Natali na Yafuta bose bameze nabi bageze igihe cyo kubyara.
.
Yafuta akajya areba aho Natali agaramye maze akisetsa mu mutima. Kubera ko arabizi ko atarenga uwo munsi. Kubera ibyishio yumva afite muri we bigatuma atanabasha kumva uburibwe bw’ibise.
.
Yotamu Umuganga Mukuru n’abandi bato bamwungirije babanza kwita kuri Yafuta kuko niwe babona ufite ibimenyetso byihuse byo kubyara mbere. Babanza kumufasha baramubyaza abyara umwana we w’Umuhungu.
.
Kurundi ruhande Umwami Kilima yicaye mu Ngoro ye.
.
Yotamu aza kuri Natali nawe batangira kumufasha. Uko bamufasha Yafuta arimo kwitegereza arashaka kubona Natali apafa agapfana n’Umwana we.
.
Natali baramufasha maze nawe aba aribarutse umwana w’Umuhungu. Umwamikazi yafuta biramubabaza cyane kubona Natali abashije kwibaruka neza.
.
Gusa Yotamu yitegereje neza Umwana Natali abyayi yikangamo ubwoba buramwica. Gusa abikomeraho. N’abandi baganga bamwungirije ariko barabibonye.
muri ako kanya Natali aba atangiye kumererwa nabi. Abaganga birabacanga kandi bari bamaze kubona abyaye neza.
Barwana no kureba ikibazo agize bakora iyo bwabaga ariko biranga Natali aba arapfuye. Yafuta arishima muri we.
.
Baruma Umujyanama mukuru w’Umwami aza kubwira Umwami inkuru nziza ko Abagore be bose bamaze kwibaruka neza. Umwami arishima ariko abona Baruma asa n’ufite ikindi kintu ashaka kuvuga.
Umwami ati” Baruma niki??
Baruma ati” Nyagasani utababarire.
Umwami arikanga ati” Niki habaye iki??
Baruma ati” Natali ntabwo abashije kubikora arapfuye
.
Umwami yumva muri we akubiswe n’amashanyarazi aradandabirana. Baruma aramufata.
Baruma ati” Nyagasani Mwami wanjye ihangane komera.
Umwami arababara cyane bikomeye. Ariko nk’Umugabo yishakamo imbaraga arikomeza maze aza kureba abana be bamaze kuvuka.
Yakirwa na Muganga Yotamu abanza kumuha amakuru yose.
.
Yotamu ati” Mwami umbabarire kuba nabashije gutabara Umugore wawe.
Umwami ati” Ubundi bigenze gute kugira ngo apfe??
Yotamu ati” Yishwe arozwe. Kandi yarogeshejwe amwe mu marozi akomeye umuntu wese atapfa kumenya. Ariko njye nahise mbibona.
Umwami biramurya.
Yotamu ati” Ariko ihangane komera banza urebe abana uko bameze. Gusa hari ikindi kibazo gikomeye.
Umwami ati” Ikihe.
Yotamu ati” Umwana wabyawe na Natali avukanye ikibazo gikomeye.
.
Umwami arikanga.
Yotamu ati” Avukanye Umuziro w’umwijima.
Umwami ati” Ibyo umbwira n’ibiki??
Yotamu ati” Uraje ubyibonere.
.
Umwami abanza kuza hafi y’Umwamikazi Yafuta.
Yafuta n’ibyishimo byinshi ati” Nishimiye kuba ugeze hano Mwami wanjye Mugabo wanjye uruta abandi bagabo.
Umwami ati” Wakoze nawe Mwamikazi wanjye.
Yafuta ati” Dore Igikomangoma cyacu kimaze kugera kubutaka bwacu.
.
Umwami yitegereza Umwana. Amaze kureba uwo arakomeza no kurundi ruhande aza imbee y’umurambo wa Natali bamaze kuwutwikira. Ahagarara imbere ye cyane akanya kanini arangije akuraho igitambaro aramureba abona yapfuye arimo kuva amaraso ahantu hose hari umwenge. Yapfuye nabi. Umwami yumva umutima uramusimbutse hafi kuvamo. Arongera aratwikira maze aza ahari akana Natali yabyaye arakareba, abonye uko kameze yikangamo nawe.
Yotamu ati” Nibi nakubwiraga. Avutse ntagitsina agira n’uruhe rwe urabona ko rufite ikibazo gikomeye kuburyo atajya hanze n’umunsi wa rimwe.
.
Next Episode Lauding.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
Comments