Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE IKAMBA.
.
Episode 35
.
Duheruka abantu bicwa n’impyisi muri Arena Umwami yubatse.
.
Abantu benshi babajwe n’ibibaye, ariko ikindi gice kimwe cy’abantu bo barishimye babona ari umukino udasanzwe Umwami yazanye.
Sorena byaramubabaje cyane ariko kubera ko yariyicaye hafi y’umwami arifata cyane ahisha amarangamutim y’akababaro ke.
.
Imirwano irangiye abantu bose barataha. Ogera na Yena barahaguma bamara akanya. Bose barababaye cyane.
.
Umwami n’Umwamikazi hamwe na Sorena nabo barimo gusubira mu Ngoro. Bose bicaye mu kigare kimwe.
Gusa Umwamikazi Muje ntabwo yumva ukuntu barikumwe n’Umuja Sorena noneho ikibi cyane Umwami akaba asa n’uwiyegereje Sorena cyane.
Muje akajya arebana Sorena umushiha mwinshi cyane, Sorena akabibona ariko ntabyo yitayeho kubera akababar we yifitiye..
.
Kurundi ruhande Umugabekazi Yafuta ari mu nzu ye nawe yababajwe cyane n’iyo yabonye. Umuja we Yowana arimo kumusukira inzoga aramuzanira aramuhereza.
Yowena ati” Mabuja wowe wabonye biriya bintu bidateye ubwoba. abantu kwicara bakareba abandi bicwa n’inyamanswa bagaseka.
Yafuta ati” Ceceka.
Yowana ati”Yego ngiye gufunga umunwa.
.
Umugabekazi anyway inzoga ye abitekerezaho, Damuro arinjiye aje kureba Umugabekazi.
Damuro ati” Umuhungu wawe amaze kugera kure. Ibaze ikigiye kuzaba n’amara gukura umutima abaturage bose??
Yafuta ati” Uriya mwana sinzi ibisazi birimo kumufata ntazi.
.
Kurundi ruhande mu Ngoro y’Ubwami. Umwamikazi arimo kwita Ku mwami. Sorena nawe araho hafi.
Umwamikazi Muje ati” Sorena wowe ba ugiye ibind byose Umwami akeney arabikorerwa nanjye.
Sorena agiye kugenda Umwami arabyanga ati” Wowe urajya he??
Muj ati” Mureke abe agiye njye ndakora burikimwe.
Umwami ati” Oya. We n’Umuja wowe ukaba Umwamikazi. Ahubwo genda jya mu nzu yawe.
Umwamikazi ati” Oya njyewe nshaka kuba ndikumwe nawe.
Umwami ati” Oya ba ugiye mfte ibyo ngiye uba ngiyemo bitareba abagore.
.
Umwamikazi bikamurya. Yibuka inkuru mama wa Kayuma yigeze kumubwira y’uburyo yari Umwamikazi ariko bikarangira Umwami akunze undi Mugore ariwe Natali.
.
Umwamikazi Muje atangira kumva arakariye cyane Sorena. Gusa arihangana ava aho aragenda.
.
Tuze kur Yena na Ogera barimo kugenda ni mu gihe cyo mu kabwibwi baje ku gituro cya Mama wa Ogera Natali.
Yena ati”Ogera dore mama wawe arimo hano.
Ogera yegera igituro arakirebaaa avugana na Mama we.
.
Kumbe uko baraho hari uwababonye maze ava aho agenda yiruka.
.
Tugarke mu ngoro y’Ubwami. Umwami ari mugitanda . Sorena ahagaze hafi aho hafi ye.
Kayuma ati” Sorena, wabonye uburyo ndi Umwami w’agatangaza??
Sorena ati” Yegonabibonye.
Umwami agaseka, Sorena kubera umujinya akumva agiye kuruka.
.
Umwami ati” Ninjye Mwami wambere wubatse ibigwi nka biriya bikomeye. Ubu amahanga yose agiye kujya aza kureba ibirori by’imirwano bibera inaha iwacu.
Sorena ati” Ni baza bazabona ko uri Umwami w’igihangage.
Kayuma ati” Cyane. ninjye wagmbaga kub Umwami nubwo Papa atariko yabibonaga. Ariko yarinjye. Iyo ngegera yndi bavuga ngo ni Umuvandimwe wanjye yavukanye amuziro ni gute yarikuba Umwami??
Sorena arabyumva ni Ogera barimo kuvuga.
Kayuma ati” Data naramwishe kubera ubugambanyi bwe yankoreye agakorera na mama. Na kiriya kigore Yotamu yari ngombwa ko nyica.
.
Sorena byose arabyumva.
Kayuma ati” Waba uzi impamvu cyo nacyishe??
Sorena ati”Oya.
Umwami kayuma ati” Ibaze ko cyavugaga ngo kibeshye. Cyavugaga ko arinjye mwami w’umwijma atari ucyo ivandimwe cyanjye kandi aricyo cyaricyaravukanye umuziro. Rero njye nagombaga gufunga umunwa wacu nyigaburira inzoka.
Sorena arabyumva.
.
Kayuma aramureba araseka ati” Ariko burya uri umugore w’agatangaza.
Sorena ati’ Njyewe se??
Kayuma ti” Wowe nyine. Uruta kiriya kogore mama yanzaniye ntazi iyo yotaruguye. Ahubwo ngwino hano.
.
Sorena arikanga.
Umwami ati” Ko utabanguka hafiyanjye bite??
Sorena aregera.
Umwami ati” Icara hano.
.
Sorena afite ubwoba aricara. Umwami amufataho ati” Umwami aboa icyo ashaka cyose. Icyo ashaka nicyo kiba kogomba kubaho.
Sorena ati”Yego niko bimeze.
Umwami ati” Wowe rero iri joro…
.
Tuze kurundi ruhande Yena na Ogera hari ahantu baje bucece biyoberanyije. Binjira mu nzu imwe basangamo Umugabo witwa Famiyo n’Umugore witwa Karire.
Ogera na Yena barabakira.
Yena ati” Uyu niwe mwana wa Natali narinababwiye ko nabonye.
Famiyo na Karire baramureba cyane.
Karire ati” Koko uriwe ni wowe mwana wa Natali??
Ogera ati”yego.
Famiyo ati”Ko bavuze ko wavukaye umuziro se nkaba mbona umeze neza??
Yena ati” Hari umukobwa wamufashije.
.
Ogera akitegereza abo bantu bajemo.
Yena ati”Ogera aba ni bamwe nakubwiye bari bakiriho mu muryango wa Mama wawe.
Famiyo ati” Ogera uriteguye?? Tugiye gukora icyo dushoboye cyose dutume ufata ikamba ry’Ubwami Iso yagusigiye.
.
Udacikwa na Episode ya 36.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
Comments