Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE IKAMBA.
.
Episode 20.
.
Twaherutse Sorena abwira Ogera ko namara koroherwa azamufasha kuba yamushakira umuti wamufasha.
.
Ogera arabyumva ariko asa nutabyizeye neza, Sorena arabibona ko Ogera ntakizere afite.
Sorena ati” Ogera ndabona gushidikanya kwawe. Ariko tekereza ko igihe cyose haba hari igisubizo kiri ahantu runaka. Wenda ikibazo kikaba gusa kumenya aho hantu ngo nihe.
Ogera ati” Aho nyine niho haburira ibyiringiro.
Sorena ati” Njye sinjya mfa gutakaza ibyiringiro. Kubera ko ibyiringiro nibyo bikomeza ubuzima bwa mantu. Wow nyizere mare koroherwa tuzagerageza.
Ogera ati”Yego ndakwizeye. Ariko ubundi kuki ukomeje gushyira ubuzima bwawe mukaga ushaka kumufasha?? Wowe ufite umuryango wasubira kujya kwibanira nabo ukemererwa neza.
Sorena ati”Ogera numva umutima wanjye ukwitayeho. Njye rero nubahiriza icyo umutima unsaba. Simba nshaka kubaho nicuza kuba ntarakoze icyo nagombaga gukora.
Ogera aramwumva akomeza kubona ko Sorena ari umukobwa utangaje.
.
Tuze I bwami igihe gikomeje kwicuma.
Abaturage barimo kwigaragambya basa n’abamagana Umwami Kayuma. Baruma aza mu Ngoro kureba Umwami.
Baruma ati” Nyagasani ibintu hanze bikomeje kuba nabi.
Kayuma ati” Habura iki se ngo mubacecekeshe??
Baruma ati” Kubafunga umunwa ntabwo byoroshye. Kandi nibakomeza urwango rwabo kuri wowe ibintu bizaba bibi.
Kayuma arahaguruka ati” None inama yawe ikaba ari iyihe??
Baruma ati” Kuraho iriya misoro.
Umwami araseka.
.
Hanze abaturage bakomeje gusakuza bavuga ko barambiwe Umwami Kayuma n’amategeko ye abavunisha cyane cyane kuba batangiye kwakwa imisoro myinshi. Umugabekazi nawe arabibona ko Umwana we atangiye kwanga mu baturage.
.
Tugaruke mu Ngoro.
Umwami Kayuma ati’ Ntabwo nakuraho iriya misoro urwambariro nshaka kubaka rutaruzura.
Baruma ati” Ese ubundi Mwami buriya kubaka urwambariro(Arena) nicyo kintu cya mbere cyangombwa wumva wagakoze??
Kayuma ati” Wowe se ugiye kumpakanya.
Baruma ati”Oyaa ariko numvaga kuri njye waba warihuse cyane mugihe kandi utari wakabashije kwigarurira imitima y’abaturage.
Kayuma araseka ati” Ruriya rwambariro nuramara kuzura abaturage bazansingiza ndabizi.
Baruma ati” Ariko ubu baragowe iriya misoro irabaremerereye.
Kayuma ati” Bihangane niko bigomba kugenda njye ngomba kubikora.
.
Umugabekazi aba yinjiye mu Ngoro yihuta nawe amaze kubyibonera ko Abaturage badakeneye Umuhungu we bitewe n’ibyo arimo gukora.
Kayuma ati” Mama!
Yafuta ati” Mwana wanjye gabanye amakare y’amategeko urimo gushyiraho abantu batarakuvaho.
Kayuma ati’ Nawe se mama urimo kubona ko ntarimo gukora ikintu cyanyacyo??
Yafuta ati’ Suko mvuze ariko icyo abaturage batakunze kib ari ikibazo. Reka tujyane ibintu gake.
.
Kayuma araseka arabaseka ati” Koko wowe na Baruma mwatinye abaturage?? Arinjye n’abaturage ninde utinyitse.
Yafuta ati” Dukeneye kubanza gufata imitima yabo.
Kayuma ati” Hari uburyo bumwe bagomba kumva icyo Umwami ategetse cyose kandi bakacyubaha batijujuta.
Baruma ati” Nyagasani ubwo buryo uvuga n’ubuhe??
.
Umugaba w’Ingabo Damuro aba arinjiye arikumwe n’abandi basirikare bamwungirije.
Umwami aramureba ati” Ubwoba butuma abantu bakumva kandi bakakubaha.
Baruma ati’ Iyo nzira…
Kayuma ati” Yego niyo nzira nziza.
.
Umwami kayuma areba Damuro ati” Damuro rata wowe hano urumva neza icyo mvuga.
Damuro ati”Yego nyagasani Mwami.
Kayuma ati” aka kanya genda wereka abaturage icyo bagomba kubona ngo niki??
Umugabekazi na Baruma bumva bareba.
.
Damuro uwo mwanya amanukana abasirikare hagati rw’agati mu baturage maze babahukamo n’inkota n’imyambi batangira kubica. Abandi bariruka barahunga. Amaraso atangira kumeneka I bwami. Wa musenzi cyangwa Umupfumu mukuru w’I bwami Yotamu arabibona biramubabaza cyane.
.
Twiyizire hamwe Sorena na Ogera bakomeje kwibera nabo iminsi ikomeje kwicuma, Sorena amaze kumererwa neza. Ogera yarimo amutembereza amuzengurutsa kumusozi waho hafi. Bageze ahantu hari ubwatsi bwiza baricara. Bacare bareba iyo hepho mu mubande.
Sorena ati” Ogera dore nawe watabaye ubuzima bwanjye.
Ogera ati” Ntukajye uvuga gutyo ni wowe watabaye ubwanjye.
.
Ogera aba yipfutse ahantu hose yasize akantu gato cyane areberamo.
Sorena ati” Ubu ngiye gukora uko nshoboye nzabone umuti wawe.
Ogera ati” Ariko koko buriya bizakunda.
Sorena ati” Narakubwiye ngo nta muntu ujya ubaho by’impanuka. Uko biri kose niba hari icyo wabereyeho umuti ugomba kuzaboneka inzira yose byafata.
.
Sorena arahaguruka.
Ogera ati’Ugiye he?
Sorena ati” Ngiye kumanuka hariya hasi ndebe ko nahabona ibyo tuza kurya. Nawe ahari waba uzenguruka hano ushakisha inkwi.
Ogera ati” Yego.
Sorena aramanuka ajya iyo hasi, Ogera nawe aguma aho kumusozi agenda atoragura buri gakwi kose abonye.
.
Ogera kuva yahura na Sorena asigaye yiyumva ukundi. Mbere ntacyizere cy’ubuzima yabarage muri we ariko kuva yahura na Sorena asigaye rimwe na rimwe yumva afite ibyiringiro.
.
Nubwo basigaye bibera aho ntabwo ababahiga bahagaritse baracyabahiga ndetse hagiyemo n’abantu benshi babahiga nyuma yuko I bwami batangaje ibihembi bazaha umuntu wese wazababona.
.
Ogera arimo kugenda azenguruka ashakisha udukwi hari Ibigabo byamuguyeho. Ogera abibonye arikanga maze ariruka ahunga. Ibigabo bimutera umujugujugu w’umugozi uriho indobani biramuroba umugozi uramufata birakurura.
Sorena nawe arimo kuva iyo yariyagiye ageze aho Ogera yamusize aramubura, arebye hakurya abona ibigabo birimo kugenda kumafarashi bimukurubana hasi. Sorena ajugunya ibijumba hasi yarazanye yiruka akurikira
.
Udacikwa na Episode 21
Comments