Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE IKAMBA.
.
Duheruka Sorena na Ogera bacitse
.
Episode 24
.
Sorena na Ogera bari mu kiyaga muri iryo joro. Barimo kugenda ariko ntibazi ngo baragana he. Nicyo kiyaga ubwacyo giteye ubwoba cyane.
Hari ibicu by’inshi n’umuhengeri mwinshi.
.
Ogera ati’ Ubu koko turimi turagana he?
Sorena ati’ Nanjye simpazi. Gusa gira umutima ukomeye..
Ogera ati” Ndongeye ndagushimye. Gusa bikomeza kunshanga nibaza nti kubera iki umukobwa nkawe akomeza gushyira ubuzima bwe mukaga kubera njye.
Sorena ati’ Ogera none nzakomeza kugusubiza kugeza ryari??
Ogera ati’ Ntakibazo ntunsibize. N’ubundi igisubizo ni kimwe ni cyakindi.
Sorena aramurebaaaaa..
.
Bakomeza kugasha ijoro ryoseee bigera naho Sorena asinzira Ogera asigara agasha wenyine. Amasaha akomeza gukura. Bamara mu kiyaga igicu cyose.
Bagera ku nkombe mu rukerera. Gusa inkombe bagezeho naho ubwaho hateye ubwoba. Ogera aribaza ati” Aha hantu nihe ra!
Sorena aba arakangutse nawe arebye ku nkombe bagezeho yikangamo.
Ogera ati” Aha hantu nihe??
Sorena ati’ Nanjye simpazi. Gusa harasa n’inkuru bakundaga kutubwira cyera.
Ogera ati” Inkuru??
.
Sorena ati” Yego. Gusa simbizi niba ariho.
Ogera ati” sha aha hantu tugeze ni kumbuga y’urupfu.
Sorena ati” Niba tutapfiriye hakurya ntabwo tuje kuba twapfira hano.
.
Ogera aritegereza neza babona nino ku kirwa gito cyane ntabwo ari ahantu hanini hagari cyane.
Sorena ati’ Aha hantu ra!
Ogera ati” Ahari reka dusubire mu bwato. N’ubundi ni ku kirwa ntaho hagiye kutugeza.
Sorena ati” Ubundi se hari ahandi dufite turimo kugana??
Ogera araseka ati” Nonese aka kanya wowe wibagiwe ko ufite ababyeyi.
Sorena araseka ati” Ntabwo aruko nabyibagiwe.
Ogera ati” None kuki waravuze nkaho wowe udafite ahandi ugana.
Sorena ati” Sinzi impamvu mvuze gutya.
.
Bararebana cyane hashira akanya.
.
Sorena ati” Nibyo reka dusubire mu bwato dufate ikindi cyerekezo.
Ogera ati”Yego.
.
Batarasubira mu bwato hari ijwi bumvise ry’umukecuru rivuga ngo bakomeze baze. Baryumvira rimwe barikanga bararebana.
Ogera ati” Urabyumvise ra??
Sorena ati”Yego.
.
Iryo jwi rirongera riti” Ni mukomeze muze imbere mbafashe.
Ogera ati” Aha hantu hari ama dayimoni.
Uvuga ati” Oya ntabwo ndi dayimoni.
Sorena ati” Urinde ??
Uvuga ati” Ni Sonzera Nyirama.
.
Sorena yumvishe ayo mazina aratangara.
Ogea aramureba at” Kubera iki utangaye??
Sorena ati” Ogera bwa nyuma na nyuma tugeze ahantu hagufasha.
.
Ogera ati” gute??
Sorena ati” Uwo uvuga ndamuzi.
Ogera ati” Ninde umuzi gute??
Sorena ati” Ni ikirwamanakazi Nyirama.
Ogera agwa mu kantu ati” Ikirwamana??
Sorena ati” Yego. Yahozeho. Hari inkuru nyinshi zimuvugaho nibyo navugaga kare. Na hantu hanu niyo mpamvu nakubwiye ko najyaga mpumva mu nkuru batubwiye.
.
Ogera we byamucanze.
Sorena ati” Uyu Nyirama yahoze ari umuja w’ikirwamanakazi Tena. Yari mwiza afite uburanga buhebuje. Nyuma ngo sinzi ibyabaye aza nawe guhinduka ikirwamanakazi abamo hano kugeza nubu. Rero kuva yahinduka ikirwamanakazi yagiye afasha abantu benshi akabakiza indwara z’amayobera zabaga zarananiranye.
.
Bava aho barakomeza imbere bagera ahantu hari ibiti byinshi bizengurutswe n’intonde z’amabuye. Binjira aho hantu. Bagera ahameze nk’ubuvumo bw’amabuye naho binjiramo basangamo Nyirama. Ni Umukecuru ukuze cyane pe.
Ogera ati”Ntiwavugaga ko ari Umukobwa.
Sorena ati” Ubwo yarashaje nanjye narinzi ko ari Ikirwamanakazi cy’Umukobwa.
.
Nyirama ntanubwo akibasha kureba yarahumye ariko abasha kubona nubwo amaso ye atabona. Arabagera.
Nyirama ati” Kuki kwizera wanyu gucye kwari kubasubije inyuma??
Sorena ati” Twagize ubwoba.
Nyirama ati” ubwoba bw’iki? Mufite ikihe kibazo??
Sorena ati” Ogera niwe ufite ikibazo.
Nyirama ati” Namaze kukibona.
.
Nyirama afata Ogera aramujyana Sorena agiye kubakurkira biranga.
Sorena ati” Njye ko bidakunda ko mbakurikira.
Nyirama ati” Wowe uraguma aho.
Ogera agira ubwoba ati” Ntabwo najya ahantu ntabona Sorena hafi yanjye.
Nyirama ati” Ninjye nawe gusa tugomba kuvugana.
.
Nyirama aramutwara. Sorena asigara aho ahagaze wenyine afite ubwoba.
.
Udacikwa na Episode ya 25.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
Comments