Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE IKAMBA
.
Episode 40
.
Twasize Suruma aje abwira Umugabekazi Yafuta ko bafashe umwana wa Natali bashakaga.
.
Yafuta na Baruma baguye mu kantu! Ogera nawe biramucanze ntazi ibibaye nuko bigenze.
Yafuta areba Suruma ati” Bombi mubafashe bakiri bazima??
Suruma ati”Yego. Mu minsi itatu gusa abasore banjye baraba bagejeje inaha.
.
Yafuta areba Ogera yaratangiye gukuzamo imyenda ati”Bivuze ngo si uyu Ogera.
Suruma ati” Uwo musore we mwafashe simuzi uwo washakaga namufashe. Ntanubwo abasha kugenda kumanwa uruhu rwe ruhita rushya.
Yafuta arabyumva ko bari bagiye kurenganya Ogere.
.
Yafuta ati” Ogera mu murekure atahe.
Baramurekura.
Yafuta ati” Musore wihangane. Ariko njye niko mba ngomba kugenzura buri kamwe.
Ogera ati”Ntakibazo rwose kandi murakoze.
Yafuta ati”Ngaho igendere.
.
Ogera aragenda.
Yafuta areba Suruma ati” Uriya musore mufashe agere kwa Yena.
.
Suruma akurikira Ogera amugeraho aramufata, Ogera arikanga ahindukiye abona ni Suruma.
Suruma ati”Wigira ubwoba.
Ogera ati” yego yego.
Suruma ati” Ungiyemo ideni ndagutabaye sha.
Ogera ati” Ngo urantabaye?
Suruma ati” Rega ndabizi neza ko ari wowe mwana wa Natali. Ni wowe nahigaga mbere hose.
Ogera arikanga.
Suruma araseka ati”Oya wihungabana akira ko nkutabaye. Hariya bariguhita bakwica.
Ogera ati” Untabaye kubera iki niba waruzi ko ari njyewe??
Suruma ati” Ejo n’ejobundi n wowe ushobora kuba Umwami. Umuntu muzima rero ahitamo ahazaza heza.
.
Barakomeza baragenda bagera mu rugo kwa Yena. Yena ahita ahobera Ogera n’ibyishimo byinshi.
Yena ati”Ogera bibaye byiza ubwo Suruma akugezeho batarakuvumbura.
Ogera ati” Ni wowe wohereje Suruma??
Yena ati” Yego.
.
Yena areba Suruma ati” Suruma wakoze kuba Umugabo mwiza ugahindura uruhande.
Suruma ati” Amasomo yawe yamfashe ariko yarimo ubwenge.
Yena ati” Nawe wakoresheje ubwonko neza muguhitamo uruhande ruzima. Ibi unkoreye sinzabyibagirwa ndetse n Ogera ntabwo azabyibagirwa narimwe.
Suruma ati”Ntakibazo reka njye mbe ngiye njye gushaka uko nzabutuburira Umugabekazi.
.
Ogera areba Yena arumirwa.
Yena ati” Ogera niki ko wumiwe??
Ogera ati” Uri mapanzi bingana iki??
Yena araseka ati” Gutegura nabyigishijwe n’Umwami na Mama wawe. Njye na Yesa badufataga nk’abana babo.
Ogera ati”Harya Yesa ni umwe wanshikishije??
Yena ati”Yego.
Ogera ati’ Ubuse byamugendekeye gute??
Yena ati” Niba baragutoraguye mu mazi. Ubwo yaritanze kugira ngo akize ubuzima bwawe . ba Damuro baramwica.
.
Ogera ati”Birababaje.
Yena ati” Komera.
.
Ogera ati” Ibi nizere ko Sorena atabimenye.
Yena ati” Wigira ikibazo ntabwo narigutuma amenya ko baribagushimuse.
Ogera ati” Ese ubundi ko numva ndimo kwiyumvamo ko ashobora kuba atameze neza.
Yena araseka ati” Humura.
.
Tuze hamwe Sorena afungiye ameze nabi. Umwamikazi Muje yaje kuhamureba. Aramwitegereza cyane agaseka agatembagara.
Umwamikazi ati” Ngaho irebe ahantu uri. Nyamara naguhaye amahirwe urayanga. Narakubwiye mbere hose ko Umwami azakubona nk’izinda ndaya zose.
Sorena akabyumva.
Muje ati” Buriya washakaga kwigira nka Natali ngo utware umutima w’Umwami nkuko Natali yabikoze kuri Yafuta. Ariko wowe ibyawe bipfuye ubusa. None dore ejo Umwami arakumanika.
.
Muje aramushiyagurira weee arangije aragenda.
.
Bidatinze inkuru yuko Sorena yafunzwe yageze kuri Yena na Ogera. Byarababaje cyane batangira kubunza imitima bibaza icyo bakora ngo bamutabare.
Bidatinze Ogera imbere y’Ingoro y’Ubwami. Abasirikare baramufata bamuza icyo aje kuhashaka ababwira ko ashaka kuvugana n’Umwami.
Baramuseka maze baramuhondagura bati”Ingegera nkawe se yaba ivugana iki n’Umwami??
Ogera ati” Ndashaka kuvugana n’Umwami kubuzima bwa Mushiki wanjye.
.
Bakamuseka. Uwo mwanya Umwami arasohoka mu Ngoro, Ogera amubonye ahita amwikubita imbere;.
Ogera ati”Nyagasani ntegeka icyo ushaka ariko ubabarire ubuzima bwa Mushiki wanjye Sorena.
Umwami Kayuma aramureba araseka ati” Wa gasore we urumva umaramaje watabara mushiki wawe??
Ogera ati” Yego.
.
Umwami Kayuma arebana na Damuro.
Damuro ati” Uyu murava w’aka gasore wawukoresha mu rw’ambariro abantu bakarushaho kwishima.
Kayuma ati” Niba ushaka gutabara ubuzima bwa Mushiki wawe ejo ugomba kuzaburwanrira mu rwambariro. N’utsinda Mushiki wawe nzamureka abeho ariko n’unsindwa mwese muzapfa birumvikana. Ubwo nuko nagufasha ntakundi.
Umwami arikomereza.
.
Ntibyatinze mu rwambariro imirwano y’abantu bahangana n’impyisi barwana n’ubuzima bwabo ugiye kongera kuba. Ogera ari mu bari burwane.
Yena aza kumureba aho bari.
Yena ati” Ogera ndabizi witaye kuri Sorena . ariko wijya gukora ibi n’ubundi ntabwo uributsinde.
Ogera ati”Niyo nzira ihari namutabaramo gusa.
Yena ati”Ariko ntabwo wansinda ziriya Nyamanswa. Warabibonye ntamuntu ujya utsinda. Baba bashaka kubona abantu bapfa bishimisha.
Ogera ati” Sorena yigeze kumbwira ko ntamuntu ubaho by’impanuka. Ibyago byose umuntu yacamo. Niba koko hari icyo nabereyeho ndaza kurokoka na Sorena mutabare.
Yena ati” Ibyo n’ibyiringiro by’amagambo gusa. Witera umugongo iyi ntambara twaritwatangiye yo gushaka uko wabona ikamba ryawe.
Ogera ati” Ikamba ry’agaciro gakomeye ni ubuzima bwa Sorena. Andi makamba yose aza inyuma.
.
Yena ati”Ogera nyumva. Kandi navuganye na Sorena nawe ntashaka ko ujya kurwana. Ntabwo ashaka kumva urupfu rwawe.
Ogera ati” Oya. Yena ndakubaha. Ariko sinzi ko nakwicara ngo ndeke ubuzima bwa Sorena bugenda.
.
Ogera aramuhakanira ajya mu rwambariro nk’abandi. Bidatinze ibibyisi barabirekura bitangira guhangana n’abantu.
Sorena nawe abasirikare baramuzane ngo arebe umurwano musaza we arimo kurwana ahangana n’inyamanswa no kubaho kwabo.
.
Abasore bose ba mbere barashira hasigara Ogera wenyine. Impyisi ziramureba nawe arazireba. Sorena arabireba arabizi ko Ogera aho ataharenga agiye gupfa. Amarira aba menshi kuri we maze acunga abasirikare barangaye ahita yinaga rimwe agwamo hasi mu rwambariro. Abantu barabibone barajujura bitandukanye.
Umwami araseka ati” Gishiki na Gisaza bigiye gupfira hamwe.
.
Ogera na Sorena bararebana.
Sorena ati” Ogera mbonye umutima wawe. Niba urugendo rwacu rurangirira aha reka tubikorere hamwe.
Ogera ati” Warakoze guhura nanjye byibura tugiye gupfa waranyumvishije kubaho .
Sorena ati” Nawe warakoze Ogera. Kandi ndagukunda.
.
Sasa barebana n’Ibinyamanswa. Nabo bakomeza inkota zabo bararebana.
Sorena ati” Urabeho Ogera.
Ogera ati”Urabeho nawe Sorena.
.
Sorena maze ahita amufata aramusoma. Inyamanswa nazo ziruka zibasatira.
.
Udacikwa na Episode 41
Comments