logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUJA WAMBAYE IKAMBA S01 Ep 45

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE IKAMBA.
.
Episode 45
.
Duheruka  Ogera  yemeye ko azabana n’Umukobwa wa Miraba kugira ngo babone ingabo z’abafasha kurwana urugamba bagiye gutangiza.
.
Ogera ari mu cyumba  yahawe acumbitsemo. Sorena nawe ari mu cyumba abanamo na Yena nabo  bacumbitsemo aho mubuhingiro barimo. Sorena arigunze kuva  yakumva Ogera yemera avuga ko yemeye kubana n’Umukoba wa Miraba.
Yena arinjiye abona Sorena arigunze ati” Sorena ko utaje kurya byagenze gute??
Sorena ati” Numvaga ntashaka kurya.
Yena ati” Nzi agahinda kari mu mutima wawe. Ariko niba ubyibuka neza ibi twari twarabiganiriyeho bihagije.
Sorena ati” Rega ntakibazo nukuri.
.
Yena ati” Ikibazo ndakibona kirahari nuko ushaka kwihagararaho. Ariko ibuka ibi neza twavuganye. Ogera ni Umwana ukomoka I bwami. Papa we yari umwami nyina ari Umwamikaz. Wowe uri umukobwa ukomoka mu muryango uraho usanzwe kandi wakure cyane  abantu nkatwe akaz kacu aba ari ako kuba abaja. Ariko abavukiye kuba abami baba bakeneye kubana n’abandi bana babanyembaraga. Umwami  kugira ngo akomere aba akeneye kubana n’Umwamikazi nawe  ukomeye ukomoka ahantu hakomeye. Niko bigenda mu butegetsi.
.
Sorena ati” Rega wisobanura ibyo byose.
Yena ati” Sorena suko nkwanze nukugira ngo usobanukirwe ibi neza. Rwose ni wowe wahaye ubuzima Ogera . nawe kandi ntekereza ko atazigera abyibagirwa. Ariko  ntago  byasobanuraga muzaba hamwe burundu.
Sorena ati” Yego ndabizi.
Yena araseka ati” Ese ubundi we ni gute wumvishe umutima wawe umukunze uzi   ubumuga afite??
Sorena ati” Njyewe kuri njye sinigeze mbona ko Ogera afite ubumuga. Kuba ntabugabo bwo hasi afite ntabwo bihindura uwo ariwe ko ari ogera. Kandi ntabwo urukundo rukunda igice runaka cy’umuntu ahubwo rukunda umuntu nk’umuntu gusa nyine.
Yena ati” Uri umugore utangaje.
Sorena ati” Ibyo ntacyo bikimaze.
Yena ati’ Sorena wihangane kandi  nawe bizakugendekera neza.
.
Yena  arahaguruka arisohokera.
.
Kurundi ruhande Joweno asanze Ogera mu cyumba cye.
Joweno ati” Mwami wacu wahazaza barambwiye ngo uranshaka??
Ogera ati” Yego nashakaga kuvugana nawe.
Joweno at” Naje rwose nitabye wese.
Ogera ati” Nshaka kugusaba.
Joweno ati”Rwose ntakintu wansaba ngo nyikwime
.
Ogera ati” Wazambera hafi ya Sorena ibihe byose??
Joweno ati”Ntakibazo rwose. Niteguye kuzabikora uko ubinsabye
Ogera azenga amarira mu maso maze aramushimira cyane ati” Urakoze uri inshuti nziza.
Joweno ati” Ahubwo se twaganiraho njye nawe akandi kanjya  gato??
Ogera ati” Ntakibazo.
.
Tuze I bwami. Abaturage bakomeje gukandamizwa ntanubwo bishimiye Umwami Kayuma. Umugabekazi nawe amaze gusa n’ushwana n’Umuhungu we kubera ko hari ingingo zimwe na zimwe badakomeje kugenda bahuzaho.
.
Umugabekazi ahagae imbere y’Umwami arimo kumwumvisha kureke iriya mirwano ajya akoresha.
Kayuma ati”Mama wowe niba utabishaka bireke bivemo. N’ubundi ninjye mwami si wowe mwami.
Yafuta ati’ Ariko n’ubona ko abaturage bamaze kukuvaho??
Kayuma ati”Njye nta mutarage wigeze umvaho.
Yafuta ati” Ariko ntabwo bagukunda nuko ari ubwoba bafite. Ngaho ibaze nk’umunsi bwabashizemo.
Kayuma ati” Ibyo ntabwo bizigera bibaho.
Yafuta ati” Kayuma umaze kuba undi muntu ntabwo ukiri umwana wanjye  nabyaye.
.
Kayuma arababara ararakara ati” Uranyihakanye??
.
Arahaguruka yegera mama we  cyane.
Yafuta ati” Kayuma nubwo uri umwana wanjye ariko ntudahagarika biriya bintu nanjye ntabwo ndaba nkiri kuruhande rwawe. Kandi ntabwo ndaba nyifite izina nka mama wawe.
Kayuma ati” Mama ni gute utaba kuruhande rwanjye?? Nawe ugiye kuba umugambanyi.
Yafuta abona k o afite umwana w’ikimara nawe umujinya uramwica ati” Mwana wanjye nifuzaga ko uzaba Umwami w’agatangaza isi yose izaririmba ariko wamze kuba Umwami w’ikigoryi
.
Kayuma arakarira nyina cyane n’umujinya mwinshi afata inkota ayitera mama we aramwica. Yafuta apfa yibuka amagambo yabwiwe na Yotamu ubwo nawe yaragiye gupfa ati”  Yafuta uzicwa n’inkota y’iyi nyamanswa wirereye ngo ni Umwana wawe.
.
Tugaruke mu buhungiro, Ogera  na Sorena bahagaze ahantu kumusozi bucece batuje cyane bareba iyo hasi mu kibaya.
Ogera ati” Urimo gutukereza iki??
Sorena ati”Ndumva ntacyo umutima wanjye utekereza gihambaye.
Ogera aramureb atuje.
Sorena avuga asa n’uzenga amarira mu maso ati” Nimara kurwana kuruhande rwawe ukabona ikamba ryawe nzafata inzira yanjye nkomze iwacu mu majyaraguru.
Ogera ati” Ntabwo wazareka se kuva I bwami.
Sorena ati” I bwami n’ubundi siho mbarizwa. Icyarikuzahangumisha n’ubundi ntikizaba kiriho.
Ogera arabyumva ati” Sorena warakoze cyane n’ubu ndacyagushimira cyane.
Sorena  ati”  Nawe warakoze. Kandi uriya rwose bizagende neza uriya mugore mugiye kuzabana azubahe uwo uriwe wowe. Nyine uko umeze atagiye guca izindi mnza.
.
Bararebana buri wese yazenze amarira mu maso.
.
Udacikwa na Episode ya 46
.
Story by Chris nandi Ishimwe.
.

Comments