logo

NEW TALENTS

Stories Group

UMUJA WAMBAYE IKAMBA S01 Ep 42

Uri gusoma nk'umushyitsi. biragusaba kwinjira cyangwa kwiyandikisha bitarenze amasegonda 40.
UMUJA WAMBAYE IKAMBA.
.
Episode 42.
.
Twaherutse  Sorena, Ogera na Jowena barokotse bansinze   umurwano  w’urupfu atari woroshye na gato.
.
Abana baransinze abantu bose barumirwa.  Ni ubwa mbere  byaribibayeho ko abantu bansinda Inyamanswa nk’impyisi zabaga zashonjeshejwe cyane.
Abantu bose barumiwe. Abaturage bamwe ahubwo batangira no kubaririmba. Umwami areba, Umugabekazi areba, Umugaba w’Ingabo areba kiwe n’abandi bayobozo bakomeye.
.
Abana bavuye mu rwambariro Yena aza kubakira afite amarira menshi kuber ko we yari yanamaze no kwiheba mbere.
.
Gusa nubwo bansinze ariko bafite ibikomere bikomeye  aho bagiye barumwa nabo. Yena  arabafata arabatwara ahita ashaka abaganga  vuba baz kubitaho mu nzu ya Yena.
.
Umwami n’Umwamikazi Muje nabo bagaruka mu ngoro yabo. Gusa Umwamikazi ntabwo yashimishijwe nuko Sorena abashije kurokoka.
.
Umugabekazi nawe yaje kuruhande kuvugana na Baruma.
Baruma ati” Ibi bintu Umwami natabihagarika bizamucisha amazi nubwo azi ko we yabikoze ashaka ubuhangage no kurangfaza abaturage. Ntakintu kizim arimo gukorera igihugu uretse kumena amaraso yabo gusa. Ibaze imiryango y’aba bantu bicwa n’isi nyamanswa  buri munsi urwango bamufitiye??
Umugabekazi akabyumva akabitekerezaho.
Baruma ati” Ibaze igihe kimwe nibaramuka bishize hamwe bagahuza imbaraga zo kuba barwanya Umwami.
Umugabekazi ati’ Nanjye ibyo akora simbishaka ndashaka ko yaba Umwami muzima ukorera abturage ibikorwa bifatika.
Baruma ati” Bimwemeze rero kuko njye yanze kunyumva.
.
Mu ngoro umwami arimo  kwisukamo amayoga aseka cyane ati” Bariya  bana baranyemeje. Ntabwo narinzi ko kariya gakobwa ari akarwanyi kuriya. Ubund kiriya gisore kindi cyaje kubyivangamo cyari cyande.
Umugaba w’ingabo Damuro aba arinjiye.
Umwami aramureba ati” Damuro wabibonye?? Bariya bana ni abarwanyi bakwiye kuba mu ngabo.
Damuro ati” Nibyo ushaka urashaka ko tabashyira mu gisirikare??
Umwami Kayuma ati” Ariko uri ikigoryi??  Wabonye ukuntu barwana. Ni abasirikare ufite bangana iki barwana kuriya bariya bariya bana barwanaga??
Damuro ati” Biraza kuba uko ushaka  Nyakubahwa.
Kayuma ati” Oya suko nshaka wowe urabona ataribo basirikare bakenewe.
Damuro ati”Cyane rwose.
.
Sorena, Ogera na Jowena barimo kuvurwa. Yena n’abaganga babitayeho. Sorena akajya acishamo akareba Joweno waje kubarwanaho akabitangira. Joweno nawe arahindukira bahuza amaso maze araseka.
.
Uwo mwanya Umugabekazi nawe yaje kubasura aje kureba uko bameze.
Yena ati” Ikaze mugabekazi.
Yafuta ati” Yego.
.
Yafuta areba Sorena areba Ogera arena na Joweno ati” Mwese ndabashimiye ejo mwitwaye neza. Nimwe ba  mbere babashije gukiza amagara yabo.
Ogera ati” Harya ngo biriya nicyo gikorwa cya mbere kindashikirwa kiri mu bwami?? Kumena amaraso ya  bantu kuriya nibyo Umwami ajya abara nk’insinzi yagezeho??
Yene aeba Ogera ukuntu asa n’umubwire ngo aceceke amagambo arimo kuvuga.
Yafuta ati” Oya si biriya hari n’ibindi umwami yakoze n’ibindi ateganya gukora??
.
Umugabekazi aba yibutse igihe yabonaga Ogera na Sorena basomana mze arabareba.
Yafuta ati” Ariko ni gute ubundi mushiki na Musaza  mwasomanye??
Sorena ati”Ni bintu bisanzwe kuba abavandimwe basomana.
Yafuta ati”Mugasomana kuriya??
Sorena ati” Njyewe nkunda musaza wanjye. Kuburyo ariwe nkorera burikimwe  ntapfa gukorera undi wariwese.
Yafuta arabyumva.
.
Ogera na Sorena  bakarebana bakamwenyura.
Yafuta areba Sorena ati” Sorena nubwo Umwami yaguhaniye kuba inyangamugayo njye ndabigushimiye. Wanze kuba nka Natali  ngo wibe umutima w’Umugabo utari uwawe.
Sorena asekamo  maze aracecekera.
Yafuta ati|” Warakoze cyane. nabonye neza ko umuryango wanyu mushobora kuba muri inyangamugayo.
.
Bidatinze nyuma y’iminsi ibiri bitabwaho baje kumera neza barakira barongera bamera neza. Sorena ashimira Joweno bihagije cyane kuba yaraje akifatanya nabo akarwana kuri bo.
.
Kurundi ruhande  mu inama ikomeye  mu ngoro y’Ubwami byashyushye.
Nyuki ati” Nyagasani hano hari ikibazo. Hari ibihuh biri hanze bivugwa ko uri Umwami wihaye ikamba.
Umwami arasara ati” Ibyo birimo kuvugwa n’abande??
Nyuki ati” Nyine nibuhaha biri hanze mu baturage. Rero byaba byiza utugaragarije ko uri Umwami wahawe ikamba koko! Ukagaragaza urwandiko Umwami  rwasinyweho n’Umwami ko ari wowe wari umuragwakamba.
Umwami Kayuma arikanga.  N’abandi bari kuruhande rwe  banazi uko byagenze  barikanga. Umugabekazi nawe yikangamo.
.
Abandi bari kuruhande rwa Nyuki nabo bungamo bati ati” Nyagasani mwami bitugaragarize.
Kayuma arahaguruka ati” Ese  namwe mufite gushidikanye kuri njye??
Nyuki ati” Oya. Ariko  turashaka ko ibintu bigaragara  mu kuri kuzuye.
Kayuma ati” Mu kuhe kuri kuzuye se, Umwami amaze gutanga ninde warikumusimbura wundi atarinjye?? Ninjye mwana w’Umwami.
Nyuki ati” Ariko hari undi  muvandimwe wawe ngo wahungishijwe iyo mu misozi ya kure akiri muto.
.
Kayuma na Mama we barikanga.
Nyuki ati” Nyagasani twe turumva icyoroshye kuva n’ubundi urwandiko urufite warugaragaza koko ibihuha biri mu banto byo kuba ngo warashimuse ubwami bikavaho.
Yafuta ati”  Urwandiko Umwami araza kurugaragaza??
Nyuki ati” Ryari?? Ni rugaragazwe aka kanya.
Kayuma ararakara ati” Ese ubundi rutagaragajwe??
Nyuki ati” Gute rutagaragazwa kandi Umwami ajya gutanga yaramaze kurutegura cyera??
.
Kayuma n’Umugabekazi bararebana.
Nyuki ati” Ni rutagaragazwa njye n’abantu banjye ntabwo turaba tukiri kuruhande rw’Umwami utazwi.
N’abandi bari kuruhande rwa Nyuki bunga mu ijambo rye gutyo.
Umwami n’Umugabekazi babona ko baigiye kuba ikibazo.
.
Umugabekazi ati”  Ejo ruzagaragazwa.
Nyiko ati” Murakoze cyane.
.
Inama irarangira  Abayobozo barataha. Umugabekazi n’umwami n’Umwamikazi basigaye aho u ngoro.
Umwami ati” None Mama ko muzi ko urwandiko twarushatse twarubuze rurava he??
Muje ati” Ese umwami yaba yararubitse hehe ??
Yafuta ati” Tugiye kongera dushakishe cyane.
.
Udacikwa na Episode ya 43.
.
Story by Chris nandi Ishimwe.

Comments